Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ishami ryo mu Buholandi ’Ibuka-Hollande’, wamaganye igikorwa cya Amsterdam University Press cyo guhindura ururimi rw’igitabo cy’umunyamakuru Judi Rever, kigaragaza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Uhagarariye Ibuka-Hollande, Safari Christine, ku wa 28 Kanama 2018.
Igitabo “In Praise of Blood: The Crimes of Rwandan Patriotic Front” ugenekereje mu Kinyarwanda “Mu gushimagiza amaraso, ibyaha byakozwe na FPR Inkotanyi.”
Muri iki gitabo cyashyizwe hanze muri Mata 2018, Judi Rever yatangaje ko gikubiyemo iperereza yakoze mu myaka 20. Kivuga ko FPR Inkotanyi ko yakoze ubwicanyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kigisohoka cyamaganiwe kure n’Abanyarwanda bazi ukuri kw’ibyabaye mu gihugu, bagaragaza ko kigamije kugoreka amateka cyanyuzemo no gukingira ikibaba abakoze amahano.
Umwanditsi Judi ukomoka muri Canada yagaragaje ko FPR yatangije Jenoside yakorewe Abatutsi, ikanakora iy’Abahutu. Iyi ni imwe mu maturufu akoreshwa cyane n’abashaka guhakana ibyabaye mu Rwanda bigiza nkana.
Kinavuga ku ruhare rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha (TPIR) mu gukingira ikibaba abayigizemo uruhare ntibakurikiranwa kuva mu 1990.
Iki gitabo kinakomoza ku bwicanyi bwabaye nyuma ya Jenoside mu 1994. Hari aho umwanditsi avuga ku bwicanyi bwo mu Ukwakira 1997, bwabereye Nyakinama mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, agaragaza ko bwari bugamije kwikiza Abahutu bose.
Nyuma y’amezi ane gisohotse mu Cyongereza, Amsterdam University Press yashinzwe mu 1992, iri kugitunganya ngo gisohoke mu Giholandi.
Ibuka Hollande yasohoye itangazo ryamagana iki gikorwa ivuga ko kigamije guharabika FPR Inkotanyi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Rigira riti “Twatunguwe n’icyemezo cyo gutangaza igitabo gitesha agaciro ababyeyi, abavandimwe n’abaturanyi bacu bahigwaga bukware, bakicwa ndetse Isi yemera ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi iri mu zakoranywe ubugome ndengakamere mu zabayeho mu kinyejana cya 20.”
“Twasohoye iyi nyandiko duha agaciro abacu batuvuyemo no kwamagana ibitekerezo byakwirakwijwe mu gitabo cya Rever.”
Umwanditsi avuga ko abasirikare ba RPF binjiraga mu nterahamwe muri Kigali, Ruhengeri na Butare bakica ndetse bakazishishikariza kubikora.
Ngo FPR yinjiriye mu mashyaka ya politiki n’abarwanyi bayo arimo Interahamwe za MRND, Inkuba za MDR, Abakomozi ba PSD n’Impuzamugambi za CDR, bakabashishikariza kwica Abatutsi kuri za bariyeri.
Judi yavuze ko usibye Abahutu bicaga Abatutsi hari n’Abatutsi bicaga Abahutu.
Ibuka-Hollande yatangaje ko “Ibisobanuro bya Rever ku byabaye mu Rwanda bigaragaza ko ashimangira ubwicanyi hagati y’amoko na Jenoside ebyiri.”
Judi Rever akunze gukorana bya hafi n’abatavuga rumwe na Leta. Aheruka guhabwa igihembo n’Umuryango ukorana bya hafi na FDU igizwe n’inshuti z’abakoze Jenoside bihishe mu mahanga ndetse n’umutwe wa FDLR.
Umwanzuro w’Akanama k’Umutekano ka Loni wa 2150 wo mu 2014 “Wihanganiriza abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ugasaba ibihugu by’ibinyamuryango gushyiraho porogaramu zigisha abasomo ya Jenoside hirindwa ko hari aho yazongera kuba.”
Ku wa 26 Mutarama ni bwo Inteko Rusange ya Loni yafashe umwanzuro wo gukosora inyito wahaye iya 7 Mata nk’umunsi Abanyarwanda bafata wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byemezwa ko uzajya witwa “Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.”