Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo habaye umuhango wo gushyingura Cerna Asifiwe Uwase umwe mu babyinyi w’Itorero Hoza Dance troupe uheruka kwitaba Imana azize impanuka y’imodoka yabereye muri Leta ya Michigan.
Imihango yo gusezera bwa nyuma kuri Uwase wari uzwi ku mazina y’utubyiniriro ya Sacha cyangwa Azu, wabereye mu Mujyi wa Indianapolis muri Leta ya Indiana ari naho yari atuye ndetse n’umuryango we.
Mu kumuherekeza abafashe amagambo bose bagarutse ku rukundo n’ubusabane uyu mukobwa w’imyaka 20 yagaragazaga muri bagenzi be, banagaruka kandi ku ruhare we na mukuru we mu gushinga itorero Hoza Group ribyina imbyino gakondo za Kinyarwanda.
Mbere yo gushyingurwa mu irimbi rya Crown Hill, habanje kuba amasengesho no gusezera bwa nyuma kuri Uwase yabareye mu rusengero rwa Eagle Creek Grace Bible ari naho yasengeraga.
Umubyeyi we mu butumwa bwuzuyemo gukomera no kwizera Imana, yashimye Imana anashima abababaye hafi.
Ati “Ndashima cyane mbere na mbere Imana nshimye ku byo yakoze, nshimye Imana ko ariyo yampaye abana mfite kandi ikaba yisubije uwo yashatse, ndashima imirimo y’Imana ntabwo nashima Imana mu byiza gusa, ngo ibibi nibiza mbure kuyishima, nzayishima iminsi yanjye yo kubaho kandi nzavuga imirimo yo gukomera kw’Imana yanjye’.
Gatambira Joseph se wa Uwase usanzwe uba mu Rwanda yashimye cyane kwitanga no kwishyira hamwe mu gufatanya k’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Amerika, uburyo bababaye hafi bakabakomeza mu bihe bikomeye.
Uyu mubyeyi waherukaga kubonana n’umukobwa we mu myaka itanu ishize yavuze ko umukobwa we yari afite byinshi yateganyaga kugeraho mu buzima buri imbere.
Uyu muryango kandi washimye Kizito Kalima umwe mu Banyarwanda bafashaga mu buryo bwa hafi, Itorero Hoza Group by’umwihariko Uwase dore ko yari n’umwe mu bagana ikigo The Peace Center for forgiveness and Reconciliation cyashinzwe na Kalima.
Kimwe mu byashenguye abantu mu buryo byukomeye ni ubutumwa bw’inshuti ya Uwase Sacha itarabashije kuza kumushyingura, uyu ubwo impanuka yabaga akaba ariwe wari utwaye imodoka yamuhitanye.
Mu butumwa bwe yavuze ko yababajwe kandi yicuza kuba impanuka yabaye yarahitanye ubuzima bw’inshuti ye. Yasabye Imbabazi umuryango wa Sacha maze ababyeyi be nabo bavuga ko bamubabariye.
Nyakwigendera yari amaze umwaka asoje amashuri yisumbuye akaba yitegura kwiga ubuforomo muri Kaminuza. Yitabye Imana avuye mu bukwe bwabereye muri Leta ya Michigan ku wa Gatandatu tariki ya 2 Nzeri 2018.