• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Muramu wa Rwigara [ Ben Rutabana ]na Edgar Tabaro mu mugambi wo kwagura RNC mu karere ushyigikiwe na Museveni

Muramu wa Rwigara [ Ben Rutabana ]na Edgar Tabaro mu mugambi wo kwagura RNC mu karere ushyigikiwe na Museveni

Editorial 18 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umutwe w’Iterabwoba wa RNC, ufashijwe na Guverinoma ya Uganda, umaze gushinga ibirindiro muri iki gihugu cy’abaturanyi ndetse watangiye no gushaka uko wakwira mu bice bitandukanye mu Karere.

Amakuru yizewe yatangajwe n’Ikinyamakuru Greatlakes Watchman, ni uko mu mezi abiri ashize, abayobozi bo hejuru bo muri RNC basuye Uganda n’u Burundi mu rwego rwo gushimangira ibikorwa byayo muri ibi bihugu byombi.

Mu gihe Uganda ikomeje gufasha byeruye RNC, umwe mu bayobozi b’uyu mutwe mu cyumweru gishize yarahatembereye. Uwo ni Ben Rutabana muramu wa nyakwigendera Rwigara Assinapol akaba n’ umuhanzi wanditse izina rikomeye mu Rwanda ariko ubu yahindutse Umuyobozi Mukuru w’Ibikorwa byo kongerera ubushobozi uyu mutwe.

Yasuye Uganda nk’umushyitsi wa Colonel Kaka Bagyenda ukurikiye Urwego rw’Umutekano w’Imbere mu gihugu, ISO.

Rutabana, ugendera kuri Pasiporo y’u Bufaransa, ni umwe mu bantu bashakishwa mu Rwanda ndetse na Guverinoma ya Uganda irabizi neza.

Amategeko ateganya ko uyu mugabo yakabaye atabwa muri yombi na Uganda, hanyuma iki gihugu kikamenyesha u Rwanda kugira ngo hatangire inzira yo guhererekanya abakekwaho ibyaha.

Ubwo yageraga muri Uganda, uyu mugabo yakiriwe mu buryo buhambaye aho buri wese yabona bimworoheye ko atafashwe nk’umuturage usanzwe ahubwo yahawe icyubahiro cy’umuyobozi wo ku rwego ruhambaye.

Bigendeye ku mubano w’u Rwanda na Uganda, bigaragara ko inzego z’umutekano za Museveni ziyeguriye gufasha uyu mutwe wa RNC.

Ubwo yari muri Uganda, Rutabana yari acungiwe umutekano n’abasirikare ba ISO, bisobanuye ko umutekano we wari wizewe neza.

Bijyanye kandi n’ibibazo by’umutekano biri muri Uganda, ngo uwahawe Rutabana, abadepite n’abandi bayobozi bakomeye mu gihugu bamaze igihe kinini bawurota.

Second Lieutenant Jack Erasmus Nsangiranabo, umukozi wa ISO muri Kampala ni we waherekezaga Rutabana aho yajyaga hose. Umuyoboke wa RNC, Kamurari Kinwa, usanzwe ari umucuruzi ubarizwa i Kampala na we yari hafi aho amufasha kubona ibyo akeneye byose.

Abazi neza iby’uru rugendo batangaje ko rwari ruteguye neza byose biri ku murongo.

Amakuru avuga ko Rutabana yari muri Uganda kugira ngo amenye neza ibikorwa bya RNC muri iki gihugu. Ni yo mpamvu yahuye na Col. Kaka Bagyenda wamusobanuriye ibiri gukorwa mbere y’uko amuhuza n’ababishinzwe.

Abo bari bayobowe na Major Mushambo, ubarizwa mu Rwego rw’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda wajyanye na Rutabana mu bice bitandukanye agahura n’abashinzwe kureshya abajya muri RNC.

Muri urwo rugendo rwe, Rutabana yasabye ko ibikorwa byakomeza mu ibanga rikomeye mu buryo bukingira ikibaba abareshya abajya muri RNC ndetse na Guverinoma ya Uganda.

Bemeranyije gushyiraho uburyo amakuru azajya ahanahanwa birinda ko hazagira amenyekana hanze bigasiga icyasha ubutegetsi bwa Uganda.

Edgar Tabaro yasuye Kayumba muri Afurika y’Epfo

Byavuzwe ko mu kwezi gushize, Edgar Tabaro Muvunyi (ubarizwa mu Kigo cy’Abanyamategeko cyitwa Edgar Tabaro & Associates) akaba n’Umuyobozi wungirije w’Urwego rushinzwe Ishoramari hagati ya Uganda n’u Buholandi, NUTIP; yasuye Kayumba Nyamwasa muri Afurika y’Epfo.

Uyu mugabo asanzwe ari Umwunganizi mu mategeko wa RNC muri Uganda.

Bivugwa ko Tabaro yahaye ruswa abacamanza kugira ngo barekure abantu 36 muri 46 bo muri RNC baburanishirizwaga ku Rukiko rwa Mbarara ku wa 25 Kamena 2018.

Aba ni bamwe mu bafashwe bashaka kwambuka Uganda bakoresheje impapuro z’impimbano aho berekezaga mu myitozo ya gisirikare ya RNC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iperereza ryerekanye ko Edgar Tabaro ariwe wakoze mu mwanya wa RNC mu gutanga ruswa ku bacamanza aho bahawe amafaranga mbere na nyuma y’uko barekura bariya bantu.

Abo bacamanza bahawe ruswa barimo Daphine Ayebare na JB Asiimwe ushinzwe kurwanya ibyaha mpuzamahanga mu Bushinjacyaha bwa Uganda.

Mu gihe yamaze muri Afurika y’Epfo, Tabaro yahuye n’Umuyobozi ushinzwe Ubukangurambaga rw’Urubyiruko muri RNC, Ntwali Frank ndetse na Kayumba ubwe.

Umwe mu bafite amakuru y’imvaho ku rugendo rwe, yatangaje ko baganiriye ku ngamba zo gushaka inkunga nyinshi iva muri Uganda.

Iki kinyamakuru gifite amakuru yizewe ko Tabaro ari gukorana bya hafi na Brig. Gen. Abel Kandiho na Gen. Henry Tumukunde, wahoze ari Minisitiri w’Umutekano muri Uganda.

Tabaro ari ku isonga mu bashaka inkunga yo gufasha RNC mu Karere aho akora nk’intumwa yihariye y’uyu mutwe uyoborwa na Kayumba, byanatumye bunga ubumwe. Anakorana bya hafi na Brigadier Gen Abel Kandiho na Bagyenda.

Nyuma y’urugendo rwe na Kayumba, Tabaro yafashe indege yerekeza mu Bujumbura aho yahuye n’abayobozi bakuru b’igisirikare muri iki gihugu cyashenjaguwe n’imyigaragambyo.

Muri bo harimo Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD, Gen Evariste Ndayishimiye. Uyu yamwijeje kwagura imikoranire amwemerera ko inama izamuhuza na Kayumba izanoza isezerano rya Guverinoma ryo gukomeza gushyigikira RNC byimbitse.

Kayumba Nyamwasa

Tabaro yanaganiriye na Gen. Steve Nkakarutimana amubwira ko inkunga bazayihabwa nibashobora kureshya abazabaha amafaranga yo gutera inkunga ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Mu bandi bahuye na Tabaro barimo Umujyanama mu by’Umutekano wa Perezida Nkurunziza, Gen. Agricole Ntirampeba; Gen. Emmanuel Sinzohagera n’umushoramari ukomeye mu Bujumbura, Ndacayisenga Thomas.

Itangazamakuru ryakunze gutunga agatoki imikoranire igamije inabi ku Rwanda hagati y’Ubutegetsi bwa Uganda na RNC. Iki kinyamakuru cyahishuye undi mugambi mubisha aho abayobozi b’uyu mutwe ushaka guhungabanya u Rwanda bari kwiyegereza ibihugu byo mu karere mu gushaka inkunga.

Kwakirwa kwa Ben Rutabana muri Uganda byashimangiye ko iki gihugu gishyigikiye bidasubirwaho umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Edgar Tabaro, Intumwa yihariye ya Kayumba na we yakiriwe n’abayobozi bakuru mu Burundi. Ibi bishushanya umugambi wo gukomeza imikoranire ya gisirikare hagati ya Uganda n’u Burundi, mu gutiza umurindi ibikorwa bya RNC.

Inzego z’umutekano ntabwo zabikora zibyibwirije. Kuba RNC igenda itaguza mu mikorere bigomba kuba bibangamira ba shebuja muri Uganda.

Umusesenguzi muri Politiki waganiriye n’iki kinyamakuru yasobanuye ko hasigaye ikintu kimwe.

Yagize ati “Museveni ashobora gufata icyemezo cyo guhungabanya u Rwanda ku cye giti kuko imbaraga yashoye mu gufasha inshuti ze magara (RNC) nta musaruro zitanga.”

Ben Rutabana aherutse muri Uganda mu bikorwa bya RNC aho yari acungiwe umutekano ku rwego rwo hejuru

Edgar Tabaro bivugwa ko yatanze ruswa kugira ngo abantu 36 bafashwe bafite pasiporo z’impimbano bagiye mu myitozo ya RNC barekurwe

2018-09-18
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma y’iterabwoba rya Perezida Nkurunziza, Agathon Rwasa yatangaje ko guhindura itegeko nshinga ari igitekerezo cy’ umuntu umwe.

Nyuma y’iterabwoba rya Perezida Nkurunziza, Agathon Rwasa yatangaje ko guhindura itegeko nshinga ari igitekerezo cy’ umuntu umwe.

Editorial 19 Dec 2017
Kisoro:  Bamwe mu Banyarwanda bafashwe bafungiwe ahatazwi

Kisoro: Bamwe mu Banyarwanda bafashwe bafungiwe ahatazwi

Editorial 09 Feb 2019
France: Ubushinjacyaha Bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana Igifungo Cy’imyaka 15

France: Ubushinjacyaha Bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana Igifungo Cy’imyaka 15

Editorial 15 Dec 2021
RNC – Umutwe udafite ibitekerezo bya politiki bifatika

RNC – Umutwe udafite ibitekerezo bya politiki bifatika

Editorial 06 Mar 2019

prev
next

3 Ibitekerezo

  1. Lille
    September 18, 20183:28 pm -

    Ariko ibi muba mwandika ni ibiki? Ngo Rutabana nawe afite ibyaha? Nimubigenze nkuko mwagenje Mutabazi Joel? Ese ko ndeba mwandika nkaho mufite ubwoba, kandi mu Rwanda hano ari amahoro?? Mubihorere dukomeze dutere imbere. Ariko sinzi ndabona hanuka urunturuntu
    Biragaragara ko mutinya ba Kayumba na ba Rutanabana kandi ari ibigarasha!

    Subiza
  2. RUGENDO
    September 18, 20185:51 pm -

    ARIKO IYO MWANDIKA UMUNTU UMWE WU MUJENERARI KAYUMBA NYAMWASA
    U RWANDA RUFITE ABAJENERARI BANGAHE??NUKUREBA NEZA NO
    MUBAJENERARI BARI IMBERE MUGIHU BATABA BAFATANIJE NA KAYUMBA!!!
    NI MUREKE KAYUMBA NIBYE NATWE TWIKOMEREZE ITERA MBERE!!
    MWANDIKA MUKANGA ABANYARWANDA!!!MUBAKURU UMUTIMA!!KAYUMBA ARAJE
    KAYUMBA ARI I BUGANDE!!!ABABABABAAAAAAA!!

    Subiza
  3. katsibwenene
    September 19, 20187:04 am -

    Ubwoba buba bwabatashye. Barabatindiye ahubwo. Muzabagire nkuko mwagize SANKARA

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru