Umugabo ukuze wo mu kagari Munini , Umudugudu Rudakabukirwa mu murenge wa Gikomero wo mu karere ka Gasabo yishe umugore we wari ufite imyaka 35 amutemaguye ngo yagiye guhaha aratinda.
Mu ma saa moya z’ umugoroba tariki 16 Nzeli nibwo nyakwigendera Mukeshimana Dativa yavuye ku isoko ageze mu rugo asanga umugabo yariye Karungu. Uyu mugabo Birekeraho Etienne w’ imyaka 68 ngo yahise atangira kumutema n’ umuhoro, nyakwigendera yiruka amuhunga, umugabo amwirukaho agenda amutema inzira yose kugeza aguye hasi arakomeza aramutema kugeza amwishe nk’ uko ubuyobozi bwabitangarijwe n’ abanyerondo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gikomero Rwamucyo Louis de Gonzage yatangarije UMURYANGO dukesha iyi nkuru ko ifuhe aricyo kihishe inyuma yo kuba uyu musaza yaratemaguye umugore we bafitanye abana ariko batasezeranye imbere y’ amategeko.
Yagize ati “Dukurikiranye icyo baba barapfuye, yavugaga y’ uko yamucaga inyuma(….) avuga y’ uko umugore yari yagiye agiye guhaha aza akerewe, mpamya rero ko umugabo nk’ uko babana bafite ikintu cy’ urwikekwe umugabo yaketse ko yagiye nko mu mahabara ye agatinda ari naho yavanye umujima”.
Abaturanyi b’ uyu muryango avuga ko bajyaga banyuzamo bakarwana. Ariko ntabwo batekerezaga ko byagera aho kumwica urubozo.
Ubuyobozi bukimara kumenya aya makuru bwakurikiranye uwakoze icyaha, ubu afungiye kuri sitasiyo ya Rusororo. Ubuyobozi bwasabye abaturage gutanga amakuru ku bijyanye n’ amakimbirane no kutihanira. Ikindi ubuyobozi bwakozwe ni uguhumuriza abaturage.
By’ umwihariko gitifu Rwamucyo arasaba ko iburanisha ryazakorerwa mu ruhame ahakorewe icyaha mu rwego rwo kwereka abaturage ko ibyabaye bidakwiriye no gukumira ko byazongera kubaho.
Umurambo wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma mbere y’ uko ushyingurwa.
Ntareyekanwa
Ariko se nkuyu biba bigaragara ko yishwe atemaguwe, isuzuma rindi rikorwa aba ari iry’iki?
Kandi namwe rero!