• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Mukabalisa wa PL yongeye gutorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko

Mukabalisa wa PL yongeye gutorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko

Ubwanditsi 19 Sep 2018 POLITIKI

Mukabalisa Donatille wari usanzwe ayobora Inteko Ishinga Amategeko, yongeye gutorerwa kuyiyobora muri manda nshya y’imyaka itanu.

Amatora ya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yabaye kuri uyu wa 19 Nzeri 2018 nyuma y’umuhango w’irahira ry’abadepite bashya 80.

Nkuko bisanzwe biro y’Inteko Ishinga Amategeko iyo imaze gutorwa, ihita irahirira inshingano nshya iba ibonye nyuma nayo ikazashyiraho abayobozi ba za Komisiyo.

Biro ntabwo ishobora kuyoborwa n’abagabo gusa, kuko mbere y’itora baba habayeho ibiganiro ku buryo buri mutwe wa politiki witabira inama y’Inteko Rusange witeguye; byose ariko bikorwa mu ibanga.

Depite Izabiriza Marie Mediatrice, niwe wamamaje Mukabalisa Donatille uturuka muri PL. Yavuze ko ari umugore ufite imyaka 58, wubatse ndetse n’abana batatu.

Ati “Yuje ubuhanga n’ubushishozi, afite ubunararibonye mu mikorere y’inteko kuko kuva mu 2000 kugera mu 2018, uretse imyaka itatu ni yo atabaye mu Nteko”. Imyaka itatu yonyine ni yo atari umudepite kuko yari umusenateri.

Mukabalisa yabajijwe niba yemeye kuba yamamajwe, asubiza avuga ko abyemeye.
Ni we mukandida wenyine wahataniye uyu mwanya nyuma y’uko undi wiyamamaje, Ruku John Rwabyoma, yagonzwe n’ingingo y’Itegeko Nshinga ivuga ko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko atagomba kuva mu mutwe umwe wa Politiki na Perezida wa Repubulika.

Rwabyoma yahise avuga ko ashyigikiye Mukabalisa wari usanzwe ayobora Inteko.

Mukabalisa wari umukandida rukumbi, yatowe n’abadepite 80 kuri 80 batoye.
Inteko Ishinga Amategeko ya mbere yayobowe na Mukezamfura Alfred wa PDC, asimburwa na Mukantabana Rose utari ufite ishyaka arimo, iya gatatu iyoborwa na Mukabalisa Donatille wa PL.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Nkusi Juvenal wa PSD ni we wahise ayobora Inteko, akurikirwa na Joseph Sebarenzi wari muri PL na Vincent Biruta wa PSD.

2018-09-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urwibutso rwa Paris ruzarinda ukuri kwa Jenoside kwibagirana no kubungabunga amateka, kurinda ukuri kutazimira uko imyaka izagenda ishira

Urwibutso rwa Paris ruzarinda ukuri kwa Jenoside kwibagirana no kubungabunga amateka, kurinda ukuri kutazimira uko imyaka izagenda ishira

RUSHYASHYA 02 Jun 2026
Perezida Kagame yakiriwe na Putin w’u Burusiya (Amafoto)

Perezida Kagame yakiriwe na Putin w’u Burusiya (Amafoto)

Ubwanditsi 14 Jun 2018
Uko umubare w’Abanyarwanda waba ungana kose, ntibizigera bibaho ko Umunyarwanda aba impunzi kandi afite igihugu cye. “Paul Kagame”

Uko umubare w’Abanyarwanda waba ungana kose, ntibizigera bibaho ko Umunyarwanda aba impunzi kandi afite igihugu cye. “Paul Kagame”

Ubwanditsi 24 Jun 2024
Leta 17 zajyanye Trump mu nkiko kubera politiki itandukanya imiryango y’abimukira

Leta 17 zajyanye Trump mu nkiko kubera politiki itandukanya imiryango y’abimukira

Ubwanditsi 27 Jun 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Rebero Jeremy
    September 21, 20186:54 pm -

    Byenda gusetsa! Perezida yavuzeko inteko icyuye igihe itakoze neza bihagije kandi yariyobowe na Donatille. Nonese niba agawe atorewe kuzagawa birenze ibyo? Abazi abatorewe kuyobora inteko nshya bavuzwe ibigwi ariko bose bagaragajeko tudateye intambwe ijya imbere. Uretse nyine Donatille wagawe, batwibukijeko uwitwa Fazil nta musaruro yatanze muri minisiteri yayoboye. Igishekeje kuruta ibindi nuko basubiye mu magambo yivugiye ko iyo abonye Kagame, areba hasi agahinda imishyitsi. Uwo se niwe twategaho kuzabaza governema ibyo ikora? Undi mutegarugori we ngo kujya mu nzego kwe bishingiye kuri ruswa y’igitsina! Tekereza iyo nteko! Muri make, birababaje!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

I&M Bank yungutse miliyari 6.5 Frw mu 2017
UBUKUNGU

I&M Bank yungutse miliyari 6.5 Frw mu 2017

Ubwanditsi 16 Mar 2018
Ubukungu bwa Uganda bukomeje kujya mu kangaratete kubera kutumvikana n’abaturanyi
INKURU NYAMUKURU

Ubukungu bwa Uganda bukomeje kujya mu kangaratete kubera kutumvikana n’abaturanyi

Ubwanditsi 27 Dec 2019
Akagambane karagwira: Bihemu Patrick Benerugaba yatumiye abantu mu isabukuru, bisanga muri mitingi y’ibigarasha
Amakuru

Akagambane karagwira: Bihemu Patrick Benerugaba yatumiye abantu mu isabukuru, bisanga muri mitingi y’ibigarasha

Ubwanditsi 29 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru