Abaturage bo muri Komini Mabayi mu Ntara ya Cibitoke mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi barinubira ibikorwa byo kubahatira kujya gukora amarondo ku mupaka w’iki gihugu n’u Rwanda bibaza icyo ingabo z’igihugu zishinzwe.
Amakuru aturuka aha nk’uko tubikesha SOS Medias Burundi, aravuga ko ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gushyiraho amarondo y’ijoro mu rwego rwo kwirinda imitwe y’inyeshyamba irwanya ubutegetsi bavuga ko iva mu Rwanda.
Mu nama n’abaturage ngo hakaba haremejwe ko abaturage bazajya bakora aya marondo ariko ntibyashimisha benshi.
Umwe mu baturage bo ku gasozi ka Ruhororo ati: “Ntitwumva impamvu abasivili ari bo bagomba gucunga umutekano mu gihe hari igisirikare n’igipolisi biwushinzwe.”
Undi muturage wo ku gasozi ka Gafumbegeti we avuga ko nta buryo bakora amarondo y’ijoro nta mbunda, mu gihe umwe mu bayobozi ashimangira ko ari amabwiriza yavuye hejuru.
Undi muturage ukiri muto ati: “Hasanzwe hari Imbonerakure ziri gukorana amarondo n’abasirikare mu Kibira. Kuki yaba twe dukora ibi.”
Ubuyobozi bwemeje aya makuru bwasobanuye iki cyemezo buvuga ko umutekano ureba buri wese, ariko bwirinze kugira icyo buvuga ku nyeshyamba zishobora kwinjira mu gihugu zinyuze ku mupaka wa Mabayi.