• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

You are at :Home»IMIKINO»Areruya ni we Munyarwanda washoboye gusoza Tour de Vendée

Areruya ni we Munyarwanda washoboye gusoza Tour de Vendée

Ubwanditsi 07 Oct 2018 IMIKINO

Umunyarwanda Areruya Joseph wakiniraga ikipe ye Marseille Provence KTM ni we wenyine ukomoka mu rwa Gasabo wabashije gusoza Tour de Vendée ya 2018.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Umukino wo gusiganwa ku Magare ‘Team Rwanda’, yari yitabiriye isiganwa ngarukamwaka ry’umunsi umwe ribera mu Bufaransa ariko nta mukinnyi wayo warisoje.

Ku wa Gatandatu tariki 6 Ukwakira 2018 nibwo Team Rwanda yiganjemo abakinnyi basanzwe bakinira amakipe yo hanze yahanganye muri iri siganwa ry’umunsi umwe.

Batanu bakiniraga Ikipe y’Igihugu ni Adrien Niyonshuti, Valens Ndayisenga, Jean Claude Uwizeye, Ukiniwabo René Jean Paul na Munyaneza Didier. Bose ntabwo bashoboye kurangiza iri siganwa.

Iri siganwa mpuzamahanga ryakinwe mu buryo bwo kuzenguruka ‘circuit’, abasiganwa banyuze mu mihanda itandukanye y’intara ya La Roche-sur-Yon iri mu Burengerazuba bw’u Bufaransa ku ntera ya kilometero 206.5.

Abakinnyi b’Abanyarwanda ntabwo borohewe n’iri siganwa kuko ryihutaga cyane mu gikundi cyakoreshaga umuvuduko wa kilometero 41 ku isaha.

Umunyarwanda rukumbi wagerageje guhangana n’ibihangange ni Areruya Joseph wabaye uwa 46 asigwa iminota itanu n’amasegonda 29 n’uwa mbere, Umudage Nico Denz wakoresheje amasaha 5:02’:28”.

Iri siganwa ryari ryitabiriwe n’abakinnyi n’amakipe akomeye ku Isi nka AG2R La Mondiale, Direct Énergie, Team Cofidis na Groupama–FDJ.

Areruya Joseph wakiniraga Ikipe ye Marseille Provence KTM ni we Munyarwanda rukumbi washoboye kurangiza isiganwa

Munyaneza Didier usanzwe uzwiho imbaraga ntabwo yahiriwe n’isiganwa

Mu bilometero bya mbere Uwizeye Jean Claude yagerageje gucomoka mu bandi ngo ayobore isiganwa

Abakinnyi batanu bose bakiniye Team Rwanda ntibashoboye gusoza isiganwa

Umudage Nico Denz ukinira AG2R La Mondiale (hagati) ni we wegukanye iri siganwa

2018-10-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hatangajwe amatsinda y’uko amakipe azahura mu mikino y’irushanwa ritegura shampiyona y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Basket ball

Hatangajwe amatsinda y’uko amakipe azahura mu mikino y’irushanwa ritegura shampiyona y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Basket ball

Ubwanditsi 18 Apr 2021
Umusore  Farouk Ruhinda Saifi akomeje gukora udushya mu ikipe ya Bugesera FC

Umusore  Farouk Ruhinda Saifi akomeje gukora udushya mu ikipe ya Bugesera FC

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Minisiteri ya Siporo yagaragaje amabwiriza mashya yemerera shampiyona y’u Rwanda gusubukurwa

Minisiteri ya Siporo yagaragaje amabwiriza mashya yemerera shampiyona y’u Rwanda gusubukurwa

Ubwanditsi 08 Jan 2022
Ishuri Ry’Umupira w’Amaguru rya Paris Saint Germain Rirafungura mu Ukwakira i Huye

Ishuri Ry’Umupira w’Amaguru rya Paris Saint Germain Rirafungura mu Ukwakira i Huye

Ubwanditsi 18 Sep 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Depite Björn Anseeuw yavuze ko kuba Laure Uwase akiri muri Komisiyo yiga kuri Kongo ari agahomamunwa kuri Komisiyo ubwayo inteko ishinga amategeko n’Ububiligi muri rusange
Amakuru

Depite Björn Anseeuw yavuze ko kuba Laure Uwase akiri muri Komisiyo yiga kuri Kongo ari agahomamunwa kuri Komisiyo ubwayo inteko ishinga amategeko n’Ububiligi muri rusange

Ubwanditsi 14 Oct 2020
Perezida Museveni yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu nyuma y’impanuka y’imodoka yishe abarenga 20
INKURU NYAMUKURU

Perezida Museveni yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu nyuma y’impanuka y’imodoka yishe abarenga 20

Ubwanditsi 28 May 2018
Neymar Jr akomeje kwibasirwa n’abafana bamuziza kuvuga ko afasha Mbape.
IMIKINO

Neymar Jr akomeje kwibasirwa n’abafana bamuziza kuvuga ko afasha Mbape.

Ubwanditsi 23 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru