Polisi ya Tanzaniya yataye muri yombi abantu basaga 30 mu rwego rw’iperereza ry’ishimutwa ry’umugabo w’umuherwe, Mohammed Dewji ryabaye kuwa Kane w’iki cyumweru.
Uyu mugabo yashimuswe n’itsinda ry’abagabo bitwaje intwaro ubwo yinjiraga mu cyumba ngororamubiri muri imwe muri hoteli yo mu majyaruguru y’ iburengerazuba bwa Dar Es- Salaam.
Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Dar Es- Salaam, Lazaro Mambosasa atangaza ko abantu 12 bari guhatwa ibibazo ku bijyanye n’ishimutwa ry’uyu muherwe.
Mambosasa avuga ko abatawe muri yombi harimo abakozi ba hoteli Colossenium, abarinzi batanu ndetse n’umuyobozi wabo.
Ababibonye bavuga ko abantu bitwaje intwaro bageze kuri hoteli bari mu modoka ebyiri mbere y’uko Dewji ahagera.
Aba bahamya ko Dewji ubwo yageraga kuri hoteli izi modoka zahise zicana amatara maze abagabo babiri b’uruhu rwera bahita bamufata, barasa mu kirere maze abarinzi bakwira imishwaro maze bahita bagenda.
Mohammed Dewji ni umuherwe uyobora Kompanyi ya Mohammed Enterprises Tanzania Ltd (METL Group).
Uyu mugabo ni umuterankunga wa Simba FC ndetse akaba yarigeze kuba umudepite w’agace k’umujyi wa Singida.