• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi yishimiye ko amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu mutekano

Polisi yishimiye ko amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu mutekano

Ubwanditsi 05 Aug 2017 Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda itangaza ko amatora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda yabaye ejo tariki 4 z’uku Kwezi yabaye mu ituze, amahoro n’umutekano usesuye.

Umuvugizi wayo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ko mu byo Polisi yakoze harimo kurinda umutekano w’abatoye, uw’ahabereye amatora, uw’Indorerezi, n’uw’Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC).

Yongeyeho ko Polisi yarinze kandi ibikoresho bitandukanye byakoreshejwe ndetse n’ibyifashishijwe muri icyo gikorwa kuva bivanwe ku biro by’itora (Amatora arangiye) kugera bigejejwe kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

ACP Badege yavuze ko umutekano wo mu muhanda wabungabunzwe neza ku buryo nta cyahungabanyije abakoresha inzira nyabagendwa muri rusange.

Yaboneyeho gushima Abanyarwanda muri rusange kubera batoye mu mutekano; ndetse n’uburyo bakurikije amategeko agenga amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Yashimye inzego zose zagize uruhare mu igenda neza ry’amatora y’Umukuru w’Igihugu; kandi na none ashima Indorerezi kuba zarubahirije amategeko azigenga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagize ati,”Abishimira intsinzi bakwiye kutagira uwo babangamira; ibi bishatse kuvuga ko bagomba kubikora mu buryo bukurikije amategeko. Polisi yo ikomeje kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo nk’uko biri mu nshingano zayo.”

Yagize na none ati “Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bahataniye umwanya wa Perezida wa Repubukira byabaye mu mutekano usesuye. Ukugenda neza kwabyo kwatewe no kubahiriza amategeko n’amabwiriza. Polisi y’u Rwanda irashimira Umuryango nyarwanda ku bw’iyo myitwarire myiza.”

Yibukije ko umutekano ari ishingiro ry’iterambere rirambye; bityo asaba Abanyarwanda bose gufatanya gukumira icyawuhungabanya.

-7476.jpg

Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege

2017-08-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara babangamiwe n’ubucucike bw’abanyeshuri

Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara babangamiwe n’ubucucike bw’abanyeshuri

Ubwanditsi 17 Jan 2018
Icyo Abantu hirya no hino ku Isi bavuga ku kibazo cy’ibura rya Rushyashya.net kurubuga rwa Internet

Icyo Abantu hirya no hino ku Isi bavuga ku kibazo cy’ibura rya Rushyashya.net kurubuga rwa Internet

Ubwanditsi 23 May 2017
Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye igifungo cya burundu ku mujenosideri Bernard Munyagishari, kubera amaraso y’inzirakarengane z’Abatutsi yamennye.

Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye igifungo cya burundu ku mujenosideri Bernard Munyagishari, kubera amaraso y’inzirakarengane z’Abatutsi yamennye.

Ubwanditsi 07 May 2021
Urukiko rwategetse ko Anne arekurwa, Diane Rwigara na nyina bagafungwa by’agateganyo

Urukiko rwategetse ko Anne arekurwa, Diane Rwigara na nyina bagafungwa by’agateganyo

Ubwanditsi 23 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

UNDP yahaye u Rwanda hafi miliyoni 900 Frw zo kwifashisha mu kurwanya ubukene
UBUKUNGU

UNDP yahaye u Rwanda hafi miliyoni 900 Frw zo kwifashisha mu kurwanya ubukene

Ubwanditsi 21 Dec 2018
Kuba twarasigaye inyuma ntabwo twahora tubivuga nkaho bishimishije- Perezida Kagame
UBUKUNGU

Kuba twarasigaye inyuma ntabwo twahora tubivuga nkaho bishimishije- Perezida Kagame

Ubwanditsi 08 May 2018
Ibyihariye kuri TECNO Camon11, telefoni yashyize igorora abakunda ‘selfie’
IKORANABUHANGA

Ibyihariye kuri TECNO Camon11, telefoni yashyize igorora abakunda ‘selfie’

Ubwanditsi 17 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru