Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Congo kandi amaze igihe ahwihwiswa ko haba hari umutwe w’inyeshyamba urimo kwisuganya muri Ituri no muri Beni yemejwe kuri uyu wa kabiri, itariki 16 Ukwakira n’itsinda ryintumwa z’abadepite bavuga ko bafite ibimenyetso by’imyiteguro y’uwo mutwe muri iki gice, ariko bavuga ko ibyo bagezeho mu iperereza ryabo bagiye kubishyikiriza umukuru w’igihugu.
Iri tsinda ry’intumwa z’abadepite ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ryasoje urugendo rwazo muri Beni. Riremeza ko hari umutwe w’inyeshyamba muri iki gice bavuga ko uri kwisuganyiriza muri Teritwari ya Beni, ahahana imbibi na Ituri.
Radio RFI dukesha iyi nkuru iravuga ko mu kiganiro n’itangazamakuru I Bunia, depite Raymond Tcheda Patayi na bagenzi be batangaje ko ibya mbere byavuye mu iperereza ryabo bigenewe ababifitiye uburenganzira, bashaka kuvuga umukuru w’igihugu.
Iyi nkuru ikaba yibutsa ko igisirikare ari cyo cyabaye icya mbere gutangaza iby’uyu mutwe urimo kuvuka hataramenyekana izina ryawo nk’uko byemejwe na Lt Jules Ngongo, umuvugizi w’igisirikare muri Ituri.
Nubwo bivugwa gutyo, hari benshi barimo gukeka ko uyu mutwe mushya w’inyeshyamba ari ihuriro rigizwe n’Abagande, Abanyarwanda n’Abarundi ngo bashobora kuba bari kwifatanya na bamwe mu ngabo za Congo zitwa Hindus abaturage ba Benin na Ituri bakaba bafite impungenge z’ubugizi bwa nabi bushobora kwaduka.
Mu gihe cyashize, hari indi mitwe y’inyeshyamba yagiye yigaragaza muri iki gice nka MRC (mouvement pour la résurrection du Congo) wari ukuriwe na Gen Kakolele na Kambasu Ngeve, wahoze muri RCD/KML waje nyuma kwifatanya na M23.
Rebero Jeremy
Na nyina w’undi abyara umuhungu! Uganda siyo yonyine yatoza abatera Urwanda. Reka tuzumve na Tanzania yafashije undi mutwe! Gusa diplomacy yacu ngo iruta izindi zose ku isi. Ntacyo iyo mitwe yose yageraho kandi tubanye neza n’ibindi bihugu.
Sunday
Ntitwabana neza no I did bihugu umwicanyi kagame akiri mukarere. Noneho rero reka bamwigizeyo Abanyarwanda bari mubihugu duturanye nabari mbere mubihugu bagire obusingye .
Turinabo
Wowe wiyise sunday, iyo uvuga ibyo wibuka ko urucira muka so rugatwara nyoko?. Ariko mwagiye mureka kwibabariza imitima koko,niyo utareba wa nyangabirama we nti unumva? ubu amahanga yirirwa asura u Rwanda aje kurwigiraho ibyiza rukora nibyo rumaze kugeraho ari uko ruyoborwa nabi?. Ubuse ibikombe Umuyobozi w’igihugu ahabwa n’amahanga buri munsi nuko baba babuze abandi babiha? naho iyo mitwe iribeshya ntaho izamenera urwatubyaye.