• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Umudepite yashinjwe gushaka kwica Perezida Nkurunziza

Burundi: Umudepite yashinjwe gushaka kwica Perezida Nkurunziza

Editorial 20 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Pierre-Célestin Ndikumana, umudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi yashinjwe gushaka kwica Perezida Pierre Nkurunziza n’abandi bayobozi mu nzego zo hejuru.

Mu ijoro ryo ku wa 18 Ukwakira 2018, nibwo uwahoze ari umukozi mu rugo rwa Ndikumana yagaragaye kuri televiziyo y’igihugu avuga uburyo uyu mugabo uyobora itsinda ry’abadepite bigenga ryitwa ‘Amizero y’Abarundi’ yateguye uriya mugambi.

Uyu mukozi yavuze ko mu byumweru bibiri bishize, yamuhaye akazi ko kwica umugabo n’umugore bari mu Nteko Ishinga Amategeko bahagarariye ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi.

Uyu mugambi ariko waje kubapfubana utaratangira gushyirwa mu bikorwa.

RFI dukesha iyi nkuru ivuga ko Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano, Pierre Nkurikiye yahise yerekana urwandiko Ndikumana yandikiye umukozi we rugaragaza uko umugambi wabo uzashyirwa mu bikorwa.

Ati “Uyu mukozi n’inshuti ze ebyiri bari bahawe inshingano zo kwica Perezida Pierre Nkurunziza, ba visi perezida be babiri ndetse na perezida w’Inteko Ishinga Amategeko.”

Yakomeje avuga ko nawe Ndikumana yamugaragaje nk’umuntu ubangamira ibikorwa bye bya politiki, kandi nubwo atari ku rutonde rw’abari kwicwa bigaragara ko azamugirira nabi.

Ibi birego ariko depite Ndikumana yabyamaganiye kure avuga ko kumwitirira umugambi urimo kwifashisha abakozi bo mu rugo we mu gushaka guhirika umukuru w’igihugu, ari ukumufata nk’utagira ubwenge.

Kuri ubu uyu mudepite uvuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo gushaka gucecekesha umuntu umwe rukumbi udatinya kunenga ubutegetsi ari mu gihugu, ahangayikishijwe n’uko ashobora gukurirwaho ubudahangarwa ahabwa no kuba ari mu Nteko.

Umudepite ashinjwa umugambi wo kwica Perezida Pierre Nkurunziza

2018-10-20
Editorial

IZINDI NKURU

Gen Kabarebe yashimye ubwitange bw’Inkeragutabara mu gukorera igihugu

Gen Kabarebe yashimye ubwitange bw’Inkeragutabara mu gukorera igihugu

Editorial 03 Sep 2019
Perezida Museveni yakomoje ku ifungwa rya Gen Kale Kayihura

Perezida Museveni yakomoje ku ifungwa rya Gen Kale Kayihura

Editorial 28 Jun 2018
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018

Editorial 12 Jul 2018
Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Col. Cyprien Kayumba agiye gushyikirizwa inkiko mu Bufaransa.

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Col. Cyprien Kayumba agiye gushyikirizwa inkiko mu Bufaransa.

Editorial 05 Sep 2024

Igitekerezo kimwe

  1. nkotanyi
    October 20, 20185:27 pm -

    Noooo ibi noneho ni urukoza soni peeee bigeze aho president nkurunziza ashaka kwicwa n’umuboyi koko?!!birababaje mwarangiza ngo I burundi hari umutekano???!! mugihe president ahigwa n’umuboyi ubwo abaturage bo byifashe bite??!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwiteze amasezerano ya miliyoni $700 azasinyirwa muri CHOGM
UBUKUNGU

U Rwanda rwiteze amasezerano ya miliyoni $700 azasinyirwa muri CHOGM

Editorial 13 Mar 2020
Menya Uburyo Birindabagabo Jean Paul Yafatanyije N’abasirikare Ba FAR Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi Muri Sake
Amakuru

Menya Uburyo Birindabagabo Jean Paul Yafatanyije N’abasirikare Ba FAR Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi Muri Sake

Editorial 20 Jan 2022
“Ndigabo” ya Ramaphosa itumye abasirikari igihumbi ba SADC bahera mu biganza bya M23
Amakuru

“Ndigabo” ya Ramaphosa itumye abasirikari igihumbi ba SADC bahera mu biganza bya M23

Editorial 17 Feb 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru