Region ya 34 y’igisirikare cya FARDC iravuga ko amakuru yakwirakwijwe kuwa 19 Ukwakira na sosiyete sivile, ko hari abantu bitwaje ibikoresho bya gisirikare byinshi binjiye muri Teritwari ya Rutshuru ari ibihuha.
Umuvugizi w’iyi region ya 34 ya FARDC, Major Ndjike Kaiko, yatangaje ko nta na kimwe kigaragaza ko abo barwanyi bari ku butaka bwa Congo.
Ni aha sosiyete sivile gukora akazi kayo, birumvikana ko kumenyesha. Kuri ubu, twe, nk’igisirikare cya Repubulika iharanaira DDemokarasi ya Congo, dufata ibi nk’ibihuha, kubera ko ako kanya komanda wa Sokola II yagize ubutumwa muri iyo zone kandi kugeza ubu nta kimenyetso cy’uko abo bantu bari ku butaka bwa Congo.
Major Ndjike yakomeje avuga ko ari yo mpamvu basaba abaturage gukomeza imirimo yabo mu bwisanzure ashimangira kandi ko ingabo za Congo ziryamiye amajanja kandi ziteguye guhangana n’icyaba cyose.
Iyi nkuru dukesha Radio Okapi irasoza ivuga ko Major Ndjike yanibukije ko igisirikare cya Congo gifite inshingano zo guhiga udutsiko twose tw’abitwaje ibirwanisho nta kuvangura.