• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gikomero: Hatashywe sitasiyo ya Polisi yubatswe ku bufatanye n’abaturage

Gikomero: Hatashywe sitasiyo ya Polisi yubatswe ku bufatanye n’abaturage

Ubwanditsi 18 Jun 2016 Mu Mahanga

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 18 Kamena 2016, hatashywe sitasiyo ya Polisi mu murenge wa Gikomero , mu karere ka Gasabo ikaba yarubatswe ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’umurenge wa Gikomero n’abaturage bawo.

Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, mu ijambo yagejeje ku baturage bagera ku 2000 n’abandi bayobozi b’ibanze bari bahari, yavuze ko, ibi ari ibyiza biva ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego.

DIGP Marizamunda yagize ati:”Ibi byose rero ntibyizanye ahubwo ni ku bw’ubuyobozi bwiza bw’igihugu burangajwe imbere n’umukuru w’igihugu cyacu, Nyakubahwa Paul Kagame, mu murongo aduha wo kwishakamo ibisubizo, nta kabuza n’ibitari ibi bizagerwaho dufatanyije.”

Yakomeje agira ati:” Mu izina rya Polisi y’u Rwanda kandi, turashima abaturage nk’abafatanyabikorwa bacu ba mbere kuri byinshi byagezweho dufatanyije, nibyo byabashishije Polisi y’u Rwanda kuba rumwe mu nzego zituma u Rwanda ruba mu bihugu bike bitekanye ku isi, ni ikintu twese dukwiye kwishimira.”

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu, Raymond Chretien Mberabahizi mu ijambo rye, yashimye Polisi y’u Rwanda ku buryo yafashije akarere ka Gasabo mu rwego rwo guha abaturage umutekano no kubaha ubukangurambaga butuma bawugira uwabo.
Yagize ati:”Mu minsi mike ishize, aka karere kagizwe n’imirenge 15, kari gafite sitasiyo za Polisi eshatu zonyine, kandi kangana na 58,2% by’umujyi wa Kigali, ibyaha byari byinshi, turashimira cyane ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, kuko ubu ibyaha byagabanutse cyane.”

Mberabahizi yagereranyije Polisi mu karere abereye umuyobozi nk’amaraso atembera mu mubiri kubera akamaro ibafitiye, aho yavuze ko ku italiki 3Kamena, akarere kemeje ko mu mpera z’umwaka wa 2017, buri murenge wa Gasabo uzaba ufite inyubako ya sitasiyo ya Polisi ifite n’amacumbi y’abapolisi arimo n’ibikoresho by’ibanze by’ubuzima bwa buri munsi harimo murandasi, n’ibindi.

Yaboneyeho kandi gusaba abaturage ayoboye gukorana bya hafi na Polisi batayishisha kuko aribo ihabereye, akaba yagize ati:” Aya mahirwe mufite yo kugira abapolisi hafi yanyu ntimuyapfushe ubusa, ntimukabagane ari uko mufite ibibazo gusa kuko ari n’abajyanama banyu.”
Yarangije avuga ko ubushake bwo gufatanya buhari ku mpande zombi kandi ko bukwiye gukomeza kuko ibivamo bifitiye akamaro abaturage.

Sitasiyo yatashywe igizwe n’ibiro by’umuyobozi wayo, iby’umugenzacyaha, iby’uwakira ibibazo by’abakorewe ihohoterwa(anti-GBV office), ibyumba bibiri byakira abafungwa b’ibitsina byombi, icyumba cy’ubuhuzabikorwa by’inzego z’umutekano zikorera mu murenge(operation and control room), ari naho hareberwa amashusho ava ku ngenzuramashusho(control camera) enye ziri kuri iyo nyubako, ikaba kandi irimo ibikoresho by’ibanze birimo mudasobwa , intebe n’ameza n’ibindi,….byose bifite agaciro ka miliyoni 9,800 000 z’amafaranga y’u Rwanda.

-3015.jpg

Uyu muhango kandi witabiriwe n’umuyobozi w’inkeragutabara mu Mujyi wa Kigali , Brig.General R.Gacinya , umuyobozi w’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissionner of Police(ACP) Theos Badege, umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Felix Bahizi Rutagerura n’abandi.

RNP

2016-06-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RIB yasimbuye CID izaba ikora nka FBI yitezweho kunoza iperereza

RIB yasimbuye CID izaba ikora nka FBI yitezweho kunoza iperereza

Ubwanditsi 15 Nov 2016
Bamwe mu batanze ubuhamya bushinja mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Arusha barahabwa ruswa ngo bahindure imvugo, bityo abajenosideri bagirwe abere

Bamwe mu batanze ubuhamya bushinja mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Arusha barahabwa ruswa ngo bahindure imvugo, bityo abajenosideri bagirwe abere

Ubwanditsi 11 Dec 2024
Nyagatare:Akarere kaza ku isonga muri ruswa, imiyoborere mibi, akarengane,.. Min. Kaboneka icyo yatangaje

Nyagatare:Akarere kaza ku isonga muri ruswa, imiyoborere mibi, akarengane,.. Min. Kaboneka icyo yatangaje

Ubwanditsi 23 Feb 2017
Kenya yahagurukiye abanyamahanga batujuje ibyangombwa bashinjwa kwiba imirimo y’abanyagihugu

Kenya yahagurukiye abanyamahanga batujuje ibyangombwa bashinjwa kwiba imirimo y’abanyagihugu

Ubwanditsi 22 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDB yashyizeho uburyo bushya bwo kumenyekanisha u Rwanda ku bitabiriye WEF
Mu Mahanga

RDB yashyizeho uburyo bushya bwo kumenyekanisha u Rwanda ku bitabiriye WEF

Ubwanditsi 12 May 2016
Inama y’Abaminisitiri yemeje Gen Patrick Nyamvumba nk’Uhagarariye u Rwanda muri Tanzania naho Teta Gisa Rwigema aba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika
Amakuru

Inama y’Abaminisitiri yemeje Gen Patrick Nyamvumba nk’Uhagarariye u Rwanda muri Tanzania naho Teta Gisa Rwigema aba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika

Ubwanditsi 28 Feb 2024
Umunyarwanda Emmanuel Cyemayire, wacururizaga i Mbarara muri Uganda wari warashimuswe na CMI yagarutse mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Umunyarwanda Emmanuel Cyemayire, wacururizaga i Mbarara muri Uganda wari warashimuswe na CMI yagarutse mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru