• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Arusha: Leta y’u Burundi yanze kwitabira ibiganiro bya nyuma bihuza Abarundi

Arusha: Leta y’u Burundi yanze kwitabira ibiganiro bya nyuma bihuza Abarundi

Ubwanditsi 24 Oct 2018 POLITIKI

Icyiciro cya gatanu cy’ibiganiro bihuza Abarundi cyatangiye kuri uyu wa gatatu, itariki 24 Ukwakira I Arusha muri Tanzania. Ni ko kugerageza kwa nyuma guhuza Abarundi kubaye kw’akarere mu gihe Guverinoma y’u Burundi n’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD byanze kwitabira ibi biganiro.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi, Prosper Ntahorwamiye, yatangarije RFI ko ari ukubera impamvu y’icyunamo guverinoma itazitabira ibi biganiro I Arusha. Yagize ati: “Mu Ukwakira, twibuka intwari zacu z’ubwigenge.”

Ku rundi ruhande ariko, Guverinoma y’u Burundi ivuga ko bimwe mu byo yasabye ko byubahirizwa ngo ijye mu biganiro bitubahirijwe nko kubanza guhabwa urutonde rw’abazitabira ibiganiro. Ntahorwamiye ati: “Hari abantu tudashaka gushyikirana.”, aha akaba yashakaga kuvuga abantu abatavuga rumwe n’ubutegetsi bose leta yashyiriyeho impapuro zo kubata muri yombi.

Mu by’ukuri ariko nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, umuhuza Benjamin Mkapa ntiyigeze atumira muri ibi biganiro abashakishwa n’ubutebera bw’u Burundi nka Jean Minani, Perezida w’ihuriro CNARED.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari mu buhungiro bo barahagararirwa n’umunyamabanga Mukuru, Anicet Niyonkuru, mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagumye mu Burundi nabo bitabiriye ibi biganiro nka Agathon Rwasa.

Hashize imyaka 3 rero akarere kagerageza kumvikanisha Abarundi ariko ntacyo kageraho. Ibi biganiro bivugwa ko ari byo bya nyuma bikaba bigomba kwishingikiriza urupapuro rw’inzira ruganisha ku matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2020. Nyuma y’ibi biganiro umuhuza akazashyikiriza raporo ye ya nyuma umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, ari nawo ukuriye ibi biganiro.

2018-10-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inama y’Abaminisitiri yateranye yiga ku kibazo cy’abarenga 116 bahitanywe n’ibiza

Inama y’Abaminisitiri yateranye yiga ku kibazo cy’abarenga 116 bahitanywe n’ibiza

Ubwanditsi 03 May 2018
AU yasabye ko gutangaza burundu ibyavuye mu matora ya RDC biba bihagaze

AU yasabye ko gutangaza burundu ibyavuye mu matora ya RDC biba bihagaze

Ubwanditsi 18 Jan 2019
Icyizere ku masezerano y’isoko rusange muri Afurika agomba gusinyirwa i Kigali

Icyizere ku masezerano y’isoko rusange muri Afurika agomba gusinyirwa i Kigali

Ubwanditsi 15 Mar 2018
Perezida Kagame na Madamu bagiriye uruzinduko muri Tanzania

Perezida Kagame na Madamu bagiriye uruzinduko muri Tanzania

Ubwanditsi 01 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bakobwa musigaye muboneza Imbyaro kurusha Abagore mufite Akaga, Dore ingaruka  zikomeye  zibategereje
HIRYA NO HINO

Bakobwa musigaye muboneza Imbyaro kurusha Abagore mufite Akaga, Dore ingaruka zikomeye zibategereje

Ubwanditsi 08 Jun 2017
Umunsi wa 6 wa shampiyona y’u Rwanda waranzwe no ku rumbuka kw’ibitego no guterwa mpaga kwa Etincelles FC iri mu rugo
Amakuru

Umunsi wa 6 wa shampiyona y’u Rwanda waranzwe no ku rumbuka kw’ibitego no guterwa mpaga kwa Etincelles FC iri mu rugo

Ubwanditsi 12 Oct 2023
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 17 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru