• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Turikiya: Ibice by’umubiri w’umunyamakuru Khashoggi byabonetse mu busitani

Turikiya: Ibice by’umubiri w’umunyamakuru Khashoggi byabonetse mu busitani

Ubwanditsi 25 Oct 2018 ITOHOZA

Ibice by’umubiri w’umunyamakuru Jamal Khashoggi wishwe n’isura ye ikangizwa, byaba byabonetse mu busitani bw’urugo rw’uhagarariye Arabie Saoudite muri Turikiya, muri metero 500 uvuye ku nyubako akoreramo.

Sky News yatangaje ko yabonye amakuru ko uyu mugabo w’imyaka 59 amaze kwicwa, yakaswemo ibice ndetse n’isura ye ikangizwa bikomeye.

Ibi biravuguruza ibyari byatangajwe n’abayobozi muri Arabie Saoudite bari bavuze ko umubiri wa Khashoggi wazingiwe muri tapis, ugahabwa umuntu ngo awujyane ahandi, hagamijwe kuyobya ibimenyetso.

Khashoggi yaherukaga kugaragara mu ruhame ubwo yinjiraga muri Consulat ya Arabie Saoudite ku wa 2 Ukwakira. Bivugwa ko yaguye mu mirwano yabereyemo imbere.

Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Theresa May, yatangaje ko amakuru y’uko hari ibice by’umubiri wa Khashoggi byabonetse ateye inkeke.

Ati “Ahantu umubiri wa Khashoggi washyizwe ni ikibazo gikeneye igisubizo kandi dutegereje kumva ikizava mu iperereza ryimbitse rya Turikiya.”

Ibi byatangajwe nyuma y’ifoto igaragaza umwana wa Khashoggi witwa Salah Khashoggi, ari kumwe n’Umwami Salman wa Arabie Saoudite n’umuhungu we Mohamed bin Salman, ibwami muri Riyadh kuri uyu wa Kabiri.

Umuvandiwe wa Khashoggi witwa Sahel nawe yari ahari, bazaniwe ubutumwa bubihanganisha kubera urupfu rw’uwari umunyamakuru wa Washington Post.

Umwe mu nshuti z’umuryango yabwiye AP ko Salah yari yarabujijwe kuva mu gihugu kubera Se wanengaga ubutegetsi.

Kuri uyu wa Kabiri Perezida Recep Tayyip Erdoğan wa Turikiya yatangaje ko ubu bwicanyi bwapanzwe igihe kinini, anasaba ko abakekwaho kubugiramo uruhare baburanishirizwa muri Turikiya.

Abantu 18 bamaze gutabwa muri yombi barimo batatu bo muri Consulat na 15 bivugwa ko bageze Istanbul muri Turikiya batumwe kwica Khashoggi.

2018-10-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Padiri Nahimana akomeje kwiba impunzi akoresheje numero za Compte

Padiri Nahimana akomeje kwiba impunzi akoresheje numero za Compte

Ubwanditsi 31 Oct 2016
Uko Uganda yanze kwikora mu nda mugihe yasinya amasezerano yo kwambura intwaro FDLR na RNC/P5

Uko Uganda yanze kwikora mu nda mugihe yasinya amasezerano yo kwambura intwaro FDLR na RNC/P5

Ubwanditsi 30 Oct 2019
U Rwanda Rugiye Kwakira abandi bashyitsi bahoze ari Abayobozi muri Afurika 7 bazitabira inama ya ALF

U Rwanda Rugiye Kwakira abandi bashyitsi bahoze ari Abayobozi muri Afurika 7 bazitabira inama ya ALF

Ubwanditsi 29 Jul 2018
Leta ya Uganda  yatangiye gukoresha abatifuriza u Rwanda ineza

Leta ya Uganda  yatangiye gukoresha abatifuriza u Rwanda ineza

Ubwanditsi 17 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayobozi batatu barahiriye inshingano nshya
INKURU NYAMUKURU

Abayobozi batatu barahiriye inshingano nshya

Ubwanditsi 10 Apr 2018
Tribert Rujugiro: Umunyamabi n’umunyaburiganya ruharwa wahindutse umuherwe
INKURU NYAMUKURU

Tribert Rujugiro: Umunyamabi n’umunyaburiganya ruharwa wahindutse umuherwe

Ubwanditsi 09 Aug 2019
Perezida Kagame na Magufuli bacanye urumuri rw’icyizere ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Mu Mahanga

Perezida Kagame na Magufuli bacanye urumuri rw’icyizere ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Ubwanditsi 10 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru