Umunyarwanda uba muri Canada, Mbonigaba Ismaël, yakatiwe igifungo cy’amezi 32 ahamijwe icyaha byo gusambanya abana bato.
Urubanza rwe rwaburanishijwe ku wa 26 Ukwakira 2018 mu Ngoro y’Ubutabera ya Saint-Joseph nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Voix du Sud.
Mbonigaba yari akurikiranyweho ibyaha birindwi birimo gukorakora no gusambanya abangavu batatu n’ubushukanyi bukoresheje ikoranabuhanga yashinjwe muri Mata 2017.
Ibi byaha bivugwa ko yabikoze hagati ya tariki ya 1 Nzeri 2012 na 22 Kamena 2014.
Umucamanza Jean-Paul Aubin yasabye ko yakorerwa ibizamini bya ADN, akabuzwa kugera ahantu hari abana b’imyaka itatu akirekurwa.
Urubanza rwa Mbonigaba rwabereye mu muhezo ndetse kuva muri Nyakanga 2016, hatanzwe itegeko rikumira itangazwa ry’amakuru arwerekeye.
Mbonigaba, akigera muri Canada yakoranye n’imiryango yita ku bimukira. Yari atuye ahitwa Saint-Anselme mu Mujyi wa Quebec aho yari umukorerabushake w’Umuryango Alpha Bellechasse waje kumwirukana.
Uyu mugabo w’imyaka 45 yayoboye Ikinyamakuru UMUSESO , nyuma aza kuba umwe mu bashinze ishyaka PDR-UBUYANJA rya Pasteur Bizimungu wayoboye u Rwanda, ndetse ari bera umukangurambaga, akaba ari nawe wari ushinzwe itangazamakuru mu BUYANJA, ryakunze gucisha amafaranga menshi mu UMUSESO yo gusebya Perezida Kagame.
Mbonigaba yaje guhunga igihugu nyuma yaho Bizimungu na Ntakirutinka batabwaga muri yombi bashinjwa icyaha cy’amacakubiri no gukora inama zo gushinga ishyaka ritemewe. Ikinyamakuru UMUSESSO nacyo cyaje gufungwa.
Mu mwaka w’2003 Mbonigaba yari mu ikipe yamamazaga Twagiramgu Faustin waje gutsindwa amatora.
Muri Canada Mbonigaba yari amaze igihe gito atangije ibiganiro bya Radio Ijwi ry’Amahoro (VOP) afatanije na Juvénal Masabo Nyangezi umuhanzi uzwi mu ndirimbo gakondo uba mu gihugu cy’Ububiligi. Ibi biganiro nabyo byaje guhagarikwa ndetse na Radio VOP nayo yaje guhagara nyuma yo kunyereza imisanzu yari yakusanije n’inkunga y’amafaranga yari yahawe n’abazungu mu kiyitangiza.
Radiyo «VOP-Ijwi ry’Amahoro » yatangiye yumvikana ku murongo mugufi wa SW (Short wave) kuri metero 13, kiloheriti 21525 (21525 KHZ, 13 meter band) muri Afurika no kuri interineti.
Marie- Grace Umurerwa
Uyu Ismael Mbonigaba afite amateka maremare kuva yagera muri Québec( Canada) dore ko hagizwe indiri y’abajenosideri, Interahamwe, n’ibindi bigarasha. Uyu mujyi wa Quebec-City wakunze kwiganzamo Abanyarwanda bo ku ngoma ya Habyarimana, benshi bazaga kwiga bahawe za bourses za Kigali, ariko n’ubushuti bwihariye Québec yagiranye n’u Rwanda rwa Kinani.Nyuma ya 1994, Canada yakiriye benshi banakoze n’amahano mu Rwanda. Mwibuke Mugesera ukuntu Canada yamwubarayeho imyaka irenga 15, urubanza rwe rusubikwa inshuro nyinshi ku buryo urwo rubanza rwatwaye akayabo k’imiliyoni y’amadolari ya Canada.Ariko Imana y’u Rwanda idasinzira, barashyira bamusubiza mu Rwanda aho yakoreye ibyaha. Mu gihe gishize, uyu nawe Ismael Mbonigaba yari yariraye cyane asebya ubuyobozi, ndetse yitakuma ku ma radio yo kuri internet atukana bicika. Amaze kumenya ko ariho agenzurwa kubera ko yakorakoraga abakobwa b’abangavu baje iwe gusura abakobwa be bagenzi babo, nibwo ashatse uburyo bwo gusaba imbabazi Leta y’u Rwanda yahemukiye kugirango agaruke mu rwa Gasabo. Izo mbabazi za nyirarureshwa yashakaga gusaba, nta kindi yaragamije atari ugutaha, maze akaba asimbutse ibyaha bya sexual abuse yarakurikiranweho. Yagize ibyago atinda mu makorosi yo gusaba ibyangombwa bimwemerera gutaha, ariko iperereza rya Canada ryihutisha imanza ze, none barashyize baramushyikira. Nibwira ko n’abandi nkawe bibwirako business yabo ya buri munsi ari ugusebya Kagame na family ye, kunenga ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, kugambana, ibyo bigambo byose bahuragura kuri za média bashatse babireka kuko ibihugu barimo bizabatamiza ibishokoro nibatitonda.
Marius Nkwaya
Aba ba types banyuze mu nkambi muri DRC, bahakuye uburwayi bukaze bwo gufata abakobwa ku ngufu,cg guhohotera utwana duto.
Ngo bari muri Congo babategekaga kurongorwa ku ngufu ngo babyare ningoga kandi benshi bazabone gutera u Rwanda ari benshi dore ko izina Rubanda Nyamwinshi ariyo turufu bagifite na nubu. Mu mujyi ntuyemo muri Notrh-Carolina baherutse gufunga umugabo Sylvestre Niyontunga w’imyaka 48 wasambanije umukobwa we w’imyaka 13. We bamuciriye imyaka 30 hagakurikira kumusubiza i TZ aho bamukuye avuye Congo. Ubu umugore we yarashobewe, umukobwa abwegetse inda ya se.
Nguwo muvumo wa bene Gahini.
Ernest Barahira
Igitangaje se niki cyo mu bagenocidaires? Iyo wishe bene kuriya inzirakarengane, zirimo impinja. Abo bamarayika b’Imana, ukanya ni kubakura munda za ba maman wabo ufomoza inda zigeze kuvuka, ntacyo uba ugishigaje kereka umuriro w’iteka. Biriya byi gusambanya abakobwa babo ni kimwe mu bindi bazakora kw’isi mu gihe bakirorongotana. Ntabarongoraga ba nyina mu nkambi se? Gusa buriya Kagame akwiye amasengeshi kuko ayoboye abantu bazima, bavanze n’inyamadwa zavuye mu mashyamba ya Congo, n’izindi ziri muri gereza. Ahubwo nukujya twigura ngo tutazaribwa n’impyisi tubana.
hirwa
Uyu mugabo ndumva amateka ye yararanzwe nibibi gusa ikibabaje arasebya urwanda agomba kuryozwa ibyo yakoze byose kuko afite ubugome bukabije
Justin-Marie Ntwali
Muzave kuri bene Gahini. Harya bibiliya ibavugaho iki? Ngo bazazerera isi yose kuko bavumwe. Uwo Mbonigaba numva uba Canada, hari benshi bafunze bameze nkawe mu bulayi, America, yewe na Australia. Ngo ingeso ntirara i bushyitsi. Benshi barayoyaguwe mu nkambi bazi ko ar’impunzi nk’izindi. Ntibageze iyo bajya? Ingeso yo mu nkambi iranga, bene Muzungu barumirwa. Hari uherutse gufatirwa Brisbanne witwa Ugirashebuja Anaclet( ex-far) ngo uzwi mu mateka ya Kicukiro. Maze agir’artya, asindisha umukozi bakoranaga muri factory y’inkweto, ngo amutumiye muri birthday party iwe. Hakabaye kera , amushyirira muri juice uikinini cyitwa Pentatol. Uwo mubyeyi agwa agacuho, undi amurongora artyo( rape) Ubu aho tuvugiraha yaciriwe igihano cy’imyaka 38. Australia kuko hari racisme nyinshi, yahohoteye umuzungukazi. Ahubwo ashobora no kugwa muri gereza, abapolisi baho bamugambaniye ngo izindi mfungwa zimukubite zimwice. Ngayo ay’izo mpyisi birirwa bahetse.