• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»I Berlin: Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ka Volkswagen itunganyiriza imodoka mu Rwanda

I Berlin: Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ka Volkswagen itunganyiriza imodoka mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame avuga ko kuba uruganda rwa Volkswagen rwaratangiye gukorera mu Rwanda ari ikimeyetso cy’ibishoboka ndetse ko uburyo rukoramo bwatuye haza n’abandi bashoramari.

Mu nama izwi nka ‘G20 Investment Summit’ Perezida Kagame yitabiriye i Berlin mu Budage, yahurije hamwe abashoramari bo mu Budage n’ibihugu bya Afurika biri mu mikoranire n’ibihugu 20 bikize ku Isi, muri gahunda izwi nka G20 Compact with Africa, yavuze ku mikorere y’uru ruganda rwa Volkswagen rwatangiye gukorera mu Rwanda.

Ku wa Gatatu tariki ya 27 Kamena 2018, nibwo Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro uruganda rw’Abadage rwa Volkswagen ruzajya tuteranyiriza imodoka mu Rwanda.

Ni umuhango wabereye kuri uru ruganda ruherereye mu gace kagenewe inganda  i Masoro mu Karere ka Gasabo. Perezida Kagame akaba yarahavugiye ko yamenye ubwenge abona bwa mbere imodoka y’uru ruganda [Imodoka izwi nka Gikeri] by’umwihariko rukaba ari narwo rwabaye urwa mbere mu guteranyiriza imodoka mu Rwanda.

Muri iyi nama yitabiriye i Berlin, Perezida Kagame yavuze ko ururyo uru ruganda rukoresha bwakuruye n’abandi bashoramari, ati “Uburyo Volkswagen ikoresha bwatumye haza abandi bashoramari nka Siemens n’abandi. Ariko ibi byose ntibyakora hatabayeho ubufatanye n’abaturage bacu mu mpano zabo zitandukanye”.

Akomeza avuga ko akamaro ka Volkswagen atari uguteranyiriza imodoka mu Rwanda gusa, ati “Volkswagen ntabwo iteranyiriza imodoka mu Rwanda gusa ahubwo irubaka ahazaza h’ubucuruzi mu gutwara abantu n’ibintu hatangijwe ibidukikije”.

Perezida Kagame avuga ko uru ruganda rudafite inyungu ku Banyarwanda gusa, ahubwo ko ari n’inyungu ku bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika, u Budage,…

Ati “Volkswagen Rwanda ikoresha Abanyarwanda n’abandi batandukanye bava muri Afurika y’i Burasirazuba.Inteko Nyobozi yayo irimo Abanyarwanda bize hano mu Budage ndetse ikigo cy’ishoramari cy’urubyiruko kirimo gufasha muri gahunda y’uburyo busangiwe bwo gutwara abantu”.

Perezida Kagame yavuze ko iyi Nama ya ‘G20 Compact with Africa’ iziye igihe kugira ngo ifashe mu gushimangira iterambere rya Afurika rishingiye ku ishoramari, iyi gahunda ngo yubakiye ku mubano Afurika ifitanye n’u Budage, Ubumwe bw’u Burayi, n’abandi bafatanyabikorwa bo muri G20, ndetse n’izindi gahunda ifitanye na Banki y’Isi hamwe na Banki Nyafurika itsura Amajyambere.

Ibihugu 12 bya Afurika byitabiriye iyi nama biri muri gahunda ya Compact with Africa, ni Rwanda, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Benin, Côte d’Ivoire, Maroc, Tunisia, Togo, Burkina Faso na Sénégal.

Naho ku ruhande rwa G20,  igizwe n’ibihugu 19 aribyo u Bufaransa, u Budage, u Buhinde, Indonesia, u Butaliyani, u Buyapani, Koreya y’Epfo, Mexique, u Burusiya, Afurika y’Epfo, Turikiya, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Argentine, Australia, Brazil, Canada, u Bushinwa na Arabia Saoudite.

2018-10-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw’abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda.

Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw’abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda.

Ubwanditsi 18 May 2023
Paul Rusesabagina arashinjwa uburiganya n’abahoze muri FLN

Paul Rusesabagina arashinjwa uburiganya n’abahoze muri FLN

Ubwanditsi 08 Jan 2020
Umubyeyi wa  Kayumba Nyamwasa yitabye Imana

Umubyeyi wa Kayumba Nyamwasa yitabye Imana

Ubwanditsi 04 Apr 2018
Nyakibi Ntirara Bushyitsi, Rusesabagina na Twagiramungu Bafatanywe Impapuro Mpimbano:

Nyakibi Ntirara Bushyitsi, Rusesabagina na Twagiramungu Bafatanywe Impapuro Mpimbano:

Ubwanditsi 24 Aug 2020

3 Ibitekerezo

  1. kayijamahe faustin
    October 31, 20185:49 am -

    Hari impamvu amagana abashoramari bakwiye kugenderaho bashora imari mu Rwanda zirimo imiyoborere iboneye, umutekano usesuye, ubukungu buhamye, service zinoze n’ibindi byose bikomoka kuri politiki nziza zashyizweho na HE Excellence Paul Kagame ku buryo urwego agezeho Ari urwo gaharanira ko Afurika yose yerekana ko ishoboye gukora ibikorwa bihanitse biganisha ku mibereho myiza y’umuturage aho guhora mu bibazo

    Subiza
    • Sunday
      October 31, 20183:26 pm -

      Ichambere chabyose ni isoko. Urwanda refite abantu bangahe? Ichakabiri ni Abanyarwanda bangahe bashobora kugura iyomodoka? Ichagatatu ubukene numwicyanyi bitewe ningomambi yakagome nibyinshi. Mudatinya igihe cye kirihafi

      Subiza
  2. kuaku
    October 31, 20187:17 am -

    Turashimira nyakubahwa peresida Kagame kwijambo yagejeje kubari bateraniye iberlin kuko ritanga ishusho yishora mari muRwanda ,ndahamyako bizatuma n,abandi bashora mari bagana igihugu cyacu.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntabwo Perezida Nkurunziza aziyamamaza kandi ntazanaba Minisitiri w’Intebe- Umuvugizi we
HIRYA NO HINO

Ntabwo Perezida Nkurunziza aziyamamaza kandi ntazanaba Minisitiri w’Intebe- Umuvugizi we

Ubwanditsi 25 Jun 2018
Perezida Kagame ntakigiye i Kampala mu mwiherero w’abakuru bibihugu bya EAC
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame ntakigiye i Kampala mu mwiherero w’abakuru bibihugu bya EAC

Ubwanditsi 22 Feb 2018
Umuhanzi Diamond arashinjwa ubusambanyi imihanda yose, Miss Burundi 2012 nawe yavuze ko yamuteye  inda y’Impanga aramutererana
Mu Rwanda

Umuhanzi Diamond arashinjwa ubusambanyi imihanda yose, Miss Burundi 2012 nawe yavuze ko yamuteye inda y’Impanga aramutererana

Ubwanditsi 24 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru