Uwahoze ari umukuru w’igipolisi cya Uganda, Gen Kale kayihura, kuri ubu ukurikiranweho ibyaha bitandukanye, yongeye gusubira mu gihugu cya Kenya agiye kwivuza, aho umuryango we wabwiye Chimpreports muri iki gitondo ko yagiye mu rugendo ruto rwo kwivuza.
Umuryango wa Gen Kale Kayihura biravugwa ko utifuje kugira byinshi utangaza kuri uru rugendo by’umwihariko nk’abantu baba bamuherekeje.
Abunganira Gen Kayihura, Kampala Associates Advocates (KAA) bemeje aya makuru. Umwe muri bo witwa Ellison Karuhanga ati: “Nibyo ni ukuri Kayihura ari I Nairobi.”
Iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru kiravuga ko cyamenye ko Kayihura ari mu Bitaro bya Nairobi kuri gahunda ya muganga yo gusuzumwa ikurikira ibizamini yafashwe muri Nzeri ubwo yajyaga muri ibi bitaro bwa mbere.
Gen Kale Kayihura akaba akurikiranweho ibyaha birimo kunanirwa kurinda ibikoresho by’intambara no kugira uruhare mu gushimuta abantu mu Rukiko rwa Gisirikare rwa Makindye rwamurekuye by’agateganyo kuwa 28 Kanama.
Muri Nzeri ubwo yajyaga Nairobi kwivuza, Gen Kale kayihura w’imyaka 62 yaherekejwe na Brig. Ambrose Musinguzi, ukuriye serivisi z’ubuvuzi muri UPDF