Nyuma yaho, politiki y’ u Bufaransa ikomeje gutsindwa muri Afurika, iki gihugu cy’ igihangange cyatangiye gushakisha uburyo cyagarura isura nshya ku bw’ inyungu z’ubukungu.
Ubushakatsi bwakomeje kugaragaza ko petiroli y’ ubwoko bwiza ndetse n’ibiti by’ ishyamba biboneka mu gace ka Rwenzori ni bimwe mu bintu by’ingenzi u Bufaransa bukirikiranye muri Uganda bigatuma inemera gukorana na Leta ya Yoweri Museveni nta kabuza.
Uretse ibyo, kuba aka gace ka Rwenzori gahana imbibe n’ u Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa gakungahaye ku mabuye y’agaciro nabyo ni akarusho.
Aha niho hazamo ikibazo gikomeye cy’ umutwe w’ inyeshyamba za ADF/NALU zikomeje guhungabanya umutekano ku mpande za Uganda ndetse na Congo-Kinshasa cyane cyane mu Mujyi wa Beni.
U Bufaransa bushobora kwitwaza gufasha ingabo za UPDF ndetse na FARDC mu guhashya ADF ariko nabwo bubifitemo inyungu z’ubukungu n’ iterambere ryabwo.
Imikoranire mu bya gisirikare
Kuwa 2 Ugushyingo 2018, Umuyobozi Mukuru w’ Ingabo z’ u Bufaransa muri Afurika zifite icyicaro muri Djibouti yasuye Uganda mu rwego rwo gushimangira umubano mu bya gisirikare ibihugu byombi bifitanye.
Br. Gen Eric Gernez yaganiriye n’ Umugaba Mukuru w’ ingabo za Uganda, David Muhoozi mu rwego rwo kugenzura ko ingabo ziri mu myitozo zimaze kugira ubumenyi buhagije bw’ Akarere ka Rwenzori.
Ni nyuma y’igeragezwa y’ imirwano mu rwego rwo kwiyongera ubushobozi ingabo za UPDF ziherutse gukorera mu misozi ya Rwenzori ndetse icyo gihe ingabo za Uganda zari zatumiwe mu myitozo idasanzwe muri Djibouti.
Brig. Gen Eric yagize ati” Imikoranire hagati y’ igisirikare cyacu n’ icya Uganda izatugirira akamaro kenshi biturutse k’ubunararibonye ku mpande zombie”.
Ku ruhande rwa Uganda, Gen David Muhoozi yavuze ko iyi myitozo bakomeje guhabwa n’ u Bufaransa izatuma bashobora guhangana n’ ikibazo cy’ umutekano kirangwa mu Ntara ya Rwenzori.
Ati” Ibi bizadufasha cyane! guhangana n’ inyeshyemba za ADF kuko iyo zirashwe na Monusco ziza kwihisha muri Rwenzori icyo gihe tuzakoresha zino ngabo zidasanzwe mu guhashya umwanzi”.
Uganda iracyakeneye imbaraga nyinshi kugira ngo ibashe guhangana n’ imitwe y’ inyeshyemba zikunze gukorera mu misozi miremire.
Gen. Muhoozi ati” Aka Karere ka Rwenzori gakungahaye kuri petiroli gakeneye kubungabungwa cyane kugira ngo ubu bukire burusheho guteza imbere igihugu.
Ambasaderi w’ u Bufaransa muri Uganda, Rivoal Stephen atanze urugero rwa Somalia, ntahwema kuvuga ko iki gihugu ari intangarugero mu Karere mu guharanira amahoro.
Aka gace ka Rwenzori gafitiye agaciro kenshi Uganda mu rwego rw’ ubukungu kuko gakurura abakerarugendo benshi, kanafite amahirwe menshi k’ ubucuruzi kuba kari ku mupaka wa Congo-Kinshasa ndetse kanakungahaye kuri petiroli.
Imisozi ya Rwenzori ifatiye Museveni runini
Kuva muri Kamena 2016, i Rwenzori nibwo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yatangije ku mugaragaro imyitozo ya gisirikare ingabo z’ u Bufaransa zahaga ingabo za UPDF.
Izi ngabo z’u Bufaransa zikorera muri Afurika zifite icyicaro muri Djibouti nizo zahawe inshingano zo gutoza ingabo za Uganda kurwanira mu misozi miremire.
Mu masezerano Perezida Museveni yagiranye n’ u Bufaransa icyo gihe, abasirikare ba Uganda bazarangiza imyitozo bazaba abarimu bakazakomeza kwigisha bagenzi babo bityo icyo kigo kikaba ingirakamaro ku ngabo zose za UPDF mu nshingano zo kurinda igihugu n’abaturage.
Sunday
Ntacyihishe inyuma yu mubano wingabo zibihugu byombi ahubwo nuko abafaransa bazi neza ko UPDF ari Police ya Africa mukubungabunga umutekano muri Africa ndetse nomukarere kibiyaga bigari.