Abanyamahanga bane;Abagande batatu n’umuzungukazi ukomoka muri Australia baherutse gufatirwa mu Kiyaga cya Rweru barenze amazi y’u Rwanda bakinjira mu gice cy’u Burundi bagarutse mu Rwanda.
Aba banyamahanga uko ari bane, abagabo batatu b’Abagande n’umuzungukazi ukomoka muri Australia, batawe muri yombi kuwa Gatandatu ushize, itariki 03 Ugushyingo nyuma y’aho bari mu Kiyaga cya Rweru ku ruhande rw’u Rwanda bishimisha mu mato ya siporo, bakaza kwisanga mu gice cy’u Burundi.
Aba bakaba basubijwe mu Rwanda kuri uyu wa Mbere nyuma ya saa sita nk’uko byemejwe n’Igipolisi cyo muri Komini Muyinga.
Bashinjijwe kurenga amazi y’u Rwanda bakavogera u Burundi. SOSMedias dukesha iyi nkuru ikavuga ko aba ari ba mukerarugendo bari gushaka isoko ya Nil bakaba bari bafite visa z’ubukerarugendo bahawe n’u Rwanda.
Bisanze mu mazi y’u Burundi batabigambiriye nk’uuko igipolisi cyakomeje kibyemeza.
Uko ari bane bagarutse mu Rwanda nyuma y’iminsi ibiri bafungiye muri station ya polisi ya Muyinga.