Wayne Mark Rooney w’imyaka 33 yaraye akinnye umukino wa 120 mu Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, ari na wo wa washyize akadomo ku mikino yose yayikiniye, ahita asezera ku bafana n’amarira menshi.
Mu maso y’abantu ibihumbi 68,155 bari muri Wembley Stadium, u Bwongereza bwatsinze Leta zunze Ubumwe za Amerika ibitego 3-0.
Rooney ufatwa nk’intwari y’umupira w’amaguru w’Abongereza muri stade yari yaherekejwe n’umuryango we; Coleen McLoughlin Rooney n’abana babo bane. Gusa yinjiye mu kibuga ku munota wa 58 asimbuye Jesse Lingard.
Ubusanzwe mu muco w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, abakinnyi 11 babanje mu kibuga nibo bambara nimero kuva kuri rimwe kugera kuri 11. Ariko mu rwego rwo guha Rooney icyubahiro yahawe kwambara nimero 10 nubwo yabanje ku ntebe y’abasimbura.
Uyu mukino warangiye u Bwongereza butsinze USA ibitego 3-0 bya; myugariro wa Liverpool FC Trent Alexander-Arnold, Callum Wilson na rutahizamu wa Manchester United, Jesse Lingard.
Nyuma y’umukino Rooney yafashe umwanya ashimira abatoza, abakinnyi, abafana n’abayobozi b’umupira w’amaguru mu Bwongereza bamubaye hafi mu myaka 10 yari amaze akinira ikipe y’igihugu.
Ati “Ntabwo nari nzi ko aya mateka yose nayandika mu gitabo cy’ubuzima bwanjye. Ntabwo imbaraga zanjye zari kubingezaho. Niyo mpamvu nshimira buri umwe wamfashije by’umwihariko amagana y’abakinnyi twambaranye imyenda y’iki gihugu mu myaka 10 ishize”.
“Icyo nishimiye ni uko ikipe isigaye mu maboko y’abagabo biteguye kugera kubyo twananiwe mu bihe byacu. Ndashimira abafana bakomeje kunsunika aho nabaga nacitse intege.”
Uyu rutahizamu ufite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi kurusha abandi mu ikipe y’igihugu bingana na 53, yemeje ko abona rutahizamu wa Tottenham, Harry Kane nk’umusimbura we mwiza kuko ku myaka 25 gusa amaze gutsindira u Bwongereza ibitego 19 kandi ngo bizakomeza kwiyongera.
Rooney usezeye yujuje imikino 120, yakinnye umukino wa mbere mu ikipe y’igihugu kuwa 17 Gashyantare 2003, ubwo batsindaga Australia mu mukino wa gicuti watumye aba umukinnyi ukiri muto cyane wakiniye iki gihugu ku myaka 17 n’iminsi 111 gusa.