Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ivuga ko ifite amafaranga hafi miliyoni 500 Frw ibitse, kubera ko amakonti aya mafaranga yabagaho atagikora.
Ubusanzwe konti yitwa ko itagikora iyo imaze igihe kinini idakoreshwa. Buri konti iri muri banki y’ubucuruzi, iyo imaze amezi atandatu idakoreshwa yinjira mu mubare w’izidakora, yagera ku mezi 12 ikaba itagikoreshwa.
Iyo imaze imyaka itanu, amafaranga ayiriho yoherezwa muri BNR. Mu gihe nta muntu uyaburana mu myaka itanu, ashyirwa kuri konti ya leta.
Gusa ngo ba nyirayo n’abandi babifitiye uburenganzira, bashobora kuyaburana biciye muri ya banki y’ubucuruzi bari bafitemo konti, ariko bagaragaje ibyangombwa byerekana ko bifite ukuri.
Ubuyobozi bwa BNR buvuga ko bimwe mu bikunze gutuma habaho izi konti zibitse amafaranga ariko ntizikore, biterwa n’abantu bagiye gutura hanze y’igihugu.
Hari aho ba nyiri konti bapfa kandi batarashyizeho abasimbura ndetse ngo hari n’aho usanga bamwe batazi ko bafite uburenganzira bwo gukurikirana ya mafaranga yageze mu isanduku za leta nk’uko The New Times yabyanditse.
BNR ivuga ko mu 2017 abakurikiranye aya mafaranga ari bake, kuko bari ku kigero cya 15%.
Kuba aba aribo bayasubijwe, akenshi ngo biterwa n’igenzura rikorwa ku byangombwa by’abayaregera, mu rwego rwo kureba ko nta manyanga y’abashobora kubiyitirira.
Amafaranga akurikiranwa na ba nyirayo, babanza kwandikira banki aho bafite konti bakayasaba, bitwaje ibyangombwa byuzuye.
Iyo icyifuzo cyabo cyubahirijwe, ya banki y’ubucuruzi yandikira BNR inyandiko iherekejwe na bya byangombwa.
BNR igenzura bwa busabe, yasanga bwujuje ibisabwa, amafaranga akagarurwa kuri konti ya wa muntu. Iyo bunenzwe, BNR ibwira ya banki ko bidashoboka, umukiliya wasabye ya mafaranga akabwirwa ibikenewe byose ngo ayahabwe.
BNR ivuga ko gukemura ibi bibazo bigiye kujya bikorwa na Minisiteri y’Ubutabera mu kwemeza igaruzwa ry’amafaranga no kwishyura nk’uko byavuguruwe mu itegeko ryo mu 2015 rijyanye n’igaruzwa ry’umutungo.