• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umunyamakuru Phocas Ndayizera wari waraburiwe irengero afunzwe na RIB

Umunyamakuru Phocas Ndayizera wari waraburiwe irengero afunzwe na RIB

Ubwanditsi 28 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU

Umunyamakuru Phocas Ndayizera abe babuze kuva kuwa gatatu w’icyumweru gishize kuri iki gicamunsi yeretswe abanyamakuru, afunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ngo ari gukorwaho iperereza ku byaha by’iterabwoba akekwaho.

Umunyamakuru wigenga Phocas Ndayizera akorera inkuru ze BBC Ishami ry’Ikinyarwanda. Phocas Ndayizera usanzwe ukorera unatuye i Muhanga, uyu munsi yeretswe abanyamakuru ku biro by’uru rwego i Kigali ku Kimihurura ahagana saa cyenda z’amanywa.

Yari yambaye amataratara, ishati ya makarokaro n’ipantaro ya kotoni. Yavuye iwe kuwa gatatu mu gitondo ntiyongera kuboneka kuva ubwo kugeza ubu yerekanywe.

Umuvugizi wa RIB Modeste Mbabazi uyu munsi yavuze ko Ndayizera akekwaho ibyaha by’iterabwoba ubu bari gukoraho iperereza.

Modeste Mbabazi avuga ko Ndayizera atabuze ahubwo kuwa gatatu w’icyumweru gishize yafatiwe i Nyamirambo, ndetse ngo gufatwa kwe byamenyeshejwe umuryango we.

Avuga ko Ndayizera yafashwe agiye gufata ibintu biturika (Explosives), aha hari hazanywe bimwe muri ibyo bintu aregwa ko yari agiye gufata.

Phocas Ndayizera yahakanye ibyo, avuga ko ibyo bintu biturika ntabyo azi ndetse atanazi ibyo aregwa.

Umuvugizi w’Ubugenzacyaha yavuze ko hakiri gukorwa iperereza kuri ibi byaha uyu munyamakuru aregwa.

Ibiturika bavuga ko bamufashe aje gufata, ibi bintu yavuze ko ntabyo azi

Ibiturika bavuga ko bamufashe aje gufata, ibi bintu yavuze ko ntabyo azi

Modeste Mbabazi asobanura ku ifatwa rya Ndayizera

Modeste Mbabazi asobanura ku ifatwa rya Ndayizera

2018-11-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urujijo kuri Raporo y’iperereza k’urupfu rwa Camille Nkurunziza

Urujijo kuri Raporo y’iperereza k’urupfu rwa Camille Nkurunziza

Ubwanditsi 12 Jun 2019
NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBINYOMA BY’UBUTEGETSI BWA KONGO BIRAGENDA BITA AGACIRO.

NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBINYOMA BY’UBUTEGETSI BWA KONGO BIRAGENDA BITA AGACIRO.

Ubwanditsi 18 Jan 2023
Imyanzuro 12 y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17

Imyanzuro 12 y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17

Ubwanditsi 25 Dec 2019
Uko Inkende Yurira Igiti Niko Igaragaza Akabuno Kayo

Uko Inkende Yurira Igiti Niko Igaragaza Akabuno Kayo

Ubwanditsi 23 Jun 2018

Igitekerezo kimwe

  1. katsibwenene
    November 29, 20187:38 am -

    nuko nuko ubwo abonetse

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police FC yatsinze AS Kigali
Mu Mahanga

Police FC yatsinze AS Kigali

Ubwanditsi 04 Apr 2016
Uganda: ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi bakomeye
INKURU NYAMUKURU

Uganda: ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi bakomeye

Ubwanditsi 21 Nov 2017
Abantu bavuga Ikinyarwanda bateye impungenge impunzi z’Abarundi baragenzwa n’iki mu Nkambi ya Nduta?
Mu Mahanga

Abantu bavuga Ikinyarwanda bateye impungenge impunzi z’Abarundi baragenzwa n’iki mu Nkambi ya Nduta?

Ubwanditsi 18 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru