Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Nshuti Innocent ukina muri Club Stade Tunisien y’i Tunis, yasuye bagenzi be yasize muri APR FC abaganiriza ku byo bakwirinda mu mukino ubahuza na Club Africain.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Ukuboza 2019 saa 19h z’i Kigali, nibwo ikipe ya APR FC ihangana na Club Africain yo muri Tunisia kuri Stade Olympique de Radès mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.
APR FC yageze muri Tunisia nyuma yo gukora urugendo rwahagurutse mu Rwanda kuwa Gatandatu tariki 1 Ukuboza 2018 saa 16h barara i Doha muri Qatar, bahahaguruka saa tatu z’igitondo cyo ku Cyumweru berekeza muri Tunisia, aho bageze ku gicamunsi.
Iyi kipe icumbitse muri Sentido Phenicia Hotel iri mu gace ka Hammamet hafi y’inyanja ya Méditerranée, yasuwe na rutahizamu w’umunyarwanda Nshuti Innocent ukina muri Club Stade Tunisien yo muri uyu Mujyi wa Tunis, abaganiriza byinshi byabafasha mu mukino wo kwishyura.
Nshuti yabwiye IGIHE ko afitiye icyizere bagenzi be b’abanyarwanda nubwo gutsindira Abarabu iwabo bitoroshye.
Ati “Bafite akazi katoroshye. Naganiriye na bagenzi banjye mbibutsa ko gutinya cyangwa kubaha cyane Club Africain bizatuma ikipe yacu isezererwa kuko Abarabu bakora buri kimwe ngo babone intsinzi harimo no gutera ubwoba uwo bahanganye.”
Yakomeje agira ati “Hano haba abafana bagira amahane kandi bahora inyuma y’amakipe yabo mu bihe bibi n’ibyiza. Ntekereza ko abazakina uyu mukino basabwa kubima amatwi kandi mbafitiye icyizere kuko APR FC ifite abakinnyi benshi bafite inararibonye.”
APR FC yakoreye imyitozo ya nyuma kuri stade ya Rades, nta kibazo cy’imvune ifite kandi yiteguye gusiba amateka mabi yanditswe muri 2011 ubwo yatsindirwaga kuri iyi stade na Club Africain 4-0 nabwo muri aya marushanwa ya CAF.
Abakinnyi 11 APR FC ishobora kubanza mu kibuga kuri uyu mukino
Umunyezamu: Kimenyi Yves
Ba myugariro: Ombolenga Fitina, Buregeya Prince, Herve Rugwiro, Emmanuel Imanishimwe ‘Mangwende’.
Abo hagati: Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’, Butera Andrew na Imran Nshimiyimana.
Ba rutahizamu: Muhadjiri Hakizimana, Issa Bigirimana na Dominique Savio Nshuti