• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Nshuti ukina muri Tunisie yasuye APR FC ayibwira ibiyifasha gutsinda Club Africain (Amafoto)

Nshuti ukina muri Tunisie yasuye APR FC ayibwira ibiyifasha gutsinda Club Africain (Amafoto)

Ubwanditsi 04 Dec 2018 IMIKINO

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Nshuti Innocent ukina muri Club Stade Tunisien y’i Tunis, yasuye bagenzi be yasize muri APR FC abaganiriza ku byo bakwirinda mu mukino ubahuza na Club Africain.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Ukuboza 2019 saa 19h z’i Kigali, nibwo ikipe ya APR FC ihangana na Club Africain yo muri Tunisia kuri Stade Olympique de Radès mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

APR FC yageze muri Tunisia nyuma yo gukora urugendo rwahagurutse mu Rwanda kuwa Gatandatu tariki 1 Ukuboza 2018 saa 16h barara i Doha muri Qatar, bahahaguruka saa tatu z’igitondo cyo ku Cyumweru berekeza muri Tunisia, aho bageze ku gicamunsi.

Iyi kipe icumbitse muri Sentido Phenicia Hotel iri mu gace ka Hammamet hafi y’inyanja ya Méditerranée, yasuwe na rutahizamu w’umunyarwanda Nshuti Innocent ukina muri Club Stade Tunisien yo muri uyu Mujyi wa Tunis, abaganiriza byinshi byabafasha mu mukino wo kwishyura.

Nshuti yabwiye IGIHE ko afitiye icyizere bagenzi be b’abanyarwanda nubwo gutsindira Abarabu iwabo bitoroshye.

Ati “Bafite akazi katoroshye. Naganiriye na bagenzi banjye mbibutsa ko gutinya cyangwa kubaha cyane Club Africain bizatuma ikipe yacu isezererwa kuko Abarabu bakora buri kimwe ngo babone intsinzi harimo no gutera ubwoba uwo bahanganye.”

Yakomeje agira ati “Hano haba abafana bagira amahane kandi bahora inyuma y’amakipe yabo mu bihe bibi n’ibyiza. Ntekereza ko abazakina uyu mukino basabwa kubima amatwi kandi mbafitiye icyizere kuko APR FC ifite abakinnyi benshi bafite inararibonye.”
APR FC yakoreye imyitozo ya nyuma kuri stade ya Rades, nta kibazo cy’imvune ifite kandi yiteguye gusiba amateka mabi yanditswe muri 2011 ubwo yatsindirwaga kuri iyi stade na Club Africain 4-0 nabwo muri aya marushanwa ya CAF.

Abakinnyi 11 APR FC ishobora kubanza mu kibuga kuri uyu mukino

Umunyezamu: Kimenyi Yves

Ba myugariro: Ombolenga Fitina, Buregeya Prince, Herve Rugwiro, Emmanuel Imanishimwe ‘Mangwende’.

Abo hagati: Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’, Butera Andrew na Imran Nshimiyimana.

Ba rutahizamu: Muhadjiri Hakizimana, Issa Bigirimana na Dominique Savio Nshuti

Nshuti Innocent ukina muri Tunisie yasuye bagenzi be yasize muri APR FC

Kimenyi Yves, umunyezamu wa APR FC afite akazi katoroshye

Ngo barasabwa kudatinya cyangwa ngo bubahe cyane Club Africain

APR FC icumbitse muri Sentido Phenicia Hotel

Iyi Hotel ikora ku nyanja ya Méditerranée

Butera Andrew afite akazi ko kuyobora umukino wa APR FC muri iri joro

Bakoreye imyitozo ya nyuma kuri stade ya Rades

2018-12-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abagacishijeho muri Arsenal nka Robert Pires, bamuritse umwambaro mushya uriho ‘Visit Rwanda’

Abagacishijeho muri Arsenal nka Robert Pires, bamuritse umwambaro mushya uriho ‘Visit Rwanda’

Ubwanditsi 08 Jun 2018
APR BBC irayoboye mu mikino ya kamarampaka 2024 ihanganyemo na Patriots BBC

APR BBC irayoboye mu mikino ya kamarampaka 2024 ihanganyemo na Patriots BBC

Ubwanditsi 17 Sep 2024
Nyuma y’imyaka itanu ari umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver ntakiri kuri uyu mwanya

Nyuma y’imyaka itanu ari umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver ntakiri kuri uyu mwanya

Ubwanditsi 19 Jul 2021
Gikundiro ku ivuko, umunsi waranzwe n’umuganda ndetse n’umukino Rayon Sports yatsinzemo Nyanza FC igitego kimwe ku busa cya Moussa Camara

Gikundiro ku ivuko, umunsi waranzwe n’umuganda ndetse n’umukino Rayon Sports yatsinzemo Nyanza FC igitego kimwe ku busa cya Moussa Camara

Ubwanditsi 25 Sep 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kenya na Ghana byabimburiye ibindi kwemeza burundu amasezerano y’isoko rusange yasinyiwe i Kigali
POLITIKI

Kenya na Ghana byabimburiye ibindi kwemeza burundu amasezerano y’isoko rusange yasinyiwe i Kigali

Ubwanditsi 10 May 2018
Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi
Mu Mahanga

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Ubwanditsi 17 Oct 2017
Sudani y’Epfo irifuza kwinjira mu Muryango w’Ibihugu bivuga Icyarabu
POLITIKI

Sudani y’Epfo irifuza kwinjira mu Muryango w’Ibihugu bivuga Icyarabu

Ubwanditsi 08 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru