Ibikorwa byo gushakisha amafaranga yo gutegura amatora ya Perezida w’u Burundi muri 2020 bikomeje gufata indi sura nyuma yaho Guverineri w’intara ya Rutana mu Burundi yasohoye itangazo amenyesha abaturage bose ko bahawe kugeza taliki 15 Ukuboza bakaba batanze umusanzu w’amatora ya Perezida ateganijwe muri 2020, bitaba ibyo bagafatirwa ibihano.
Iri tangazo rivuga ko buri rugo rugomba gutanga 2000Fbu naho umusore cyangwa inkumi bagatanga 1000Fbu nk’umusanzu w’amatora.
Muri mutarama 2018 nibwo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo mu Burundi yatangaje ko muri uku kwezi izatangira gushyira mu bikorwa icyemezo cyo gutanga imisanzu yo gushyigikira amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2020.
Itangazo ry’iyi Minisiteri ryavugaga ko igiye kubahiriza iteka rya Minisiteri y’umutekano ifatanyije na Minisiteri y’imari, riteganya ko umukozi wa Leta agomba kujya atanga umusanzu wo gushyigikira amatora buri kwezi, ibi bigakorwa mu myaka ibiri kuva muri uku kwezi.
Iri teka risobanura ko ku baturage badahembwa umushahara, umusanzu wabo ari amafaranga y’u Burundi 2000 ku rugo mu gihe cy’umwaka na 1000 ku banyeshuri bagejeje imyaka yo gutora.
Icyiciro cy’abaturage b’abakozi, umusanzu wabo ku kwezi uzagenwa n’umushahara w’ibanze, aho nk’uhembwa 50,000Fbu cyangwa munsi yayo azajya atanga 500 ku kwezi, mu gihe umukozi uhembwe hejuru ya 1000 000 azajya atanga umushahara we w’ukwezi kumwe ku mwaka.
Iteka rya Minisitiri risobanura ko uyu musanzu ugomba kuzatangwa imyaka ibiri kuva muri Mutarama 2018.
Tubibutse ko mu muhango wo kwemeza Itegeko Nshinga rishya ryamwemereraga gukomeza kuyobora u Burundi kugeza muri 2034 [mu gihe yaba atsinze amatora], Perezida Pierre Nkurunziza yavuze ko mu matora ya 2020 ataziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, ariko Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza bakunze kuvuga ko ririya tegeko Nshinga ryahinduwe kugira ngo agume ku butegetsi kugeza muri 2034.
Uku gushakira amafaranga mu baturage byatewe ahanini kubera igihugu kitakibona inkunga y’amahanga kubera ibibazo by’umutekano ndetse n’ibikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu byatangiye kugaragara cyane guhera 2015.