• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Rutana-Burundi: kudatanga umusanzu w’amatora bigiye kujya bihanirwa

Rutana-Burundi: kudatanga umusanzu w’amatora bigiye kujya bihanirwa

Ubwanditsi 07 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU

Ibikorwa byo gushakisha amafaranga yo gutegura amatora ya Perezida w’u Burundi muri 2020 bikomeje gufata indi sura  nyuma yaho Guverineri w’intara ya Rutana mu Burundi yasohoye itangazo amenyesha abaturage bose ko bahawe kugeza taliki 15 Ukuboza bakaba batanze umusanzu w’amatora ya Perezida ateganijwe muri 2020, bitaba ibyo bagafatirwa ibihano.

Iri tangazo rivuga ko buri rugo rugomba gutanga 2000Fbu naho umusore cyangwa inkumi bagatanga 1000Fbu nk’umusanzu w’amatora.

                        Itangazo ritegeka abaturage gutanga umusanzu w’amatora ya 2020

Muri mutarama 2018 nibwo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo mu Burundi yatangaje ko muri uku kwezi izatangira gushyira mu bikorwa icyemezo cyo gutanga imisanzu yo gushyigikira amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2020.

Itangazo ry’iyi Minisiteri ryavugaga ko igiye kubahiriza iteka rya Minisiteri y’umutekano ifatanyije na Minisiteri y’imari, riteganya ko umukozi wa Leta agomba kujya atanga umusanzu wo gushyigikira amatora buri kwezi, ibi bigakorwa mu myaka ibiri kuva muri uku kwezi.

Iri teka risobanura ko ku baturage badahembwa umushahara, umusanzu wabo ari amafaranga y’u Burundi 2000 ku rugo mu gihe cy’umwaka na 1000 ku banyeshuri bagejeje imyaka yo gutora.

Icyiciro cy’abaturage b’abakozi, umusanzu wabo ku kwezi uzagenwa n’umushahara w’ibanze, aho nk’uhembwa 50,000Fbu cyangwa munsi yayo azajya atanga 500 ku kwezi, mu gihe umukozi uhembwe hejuru ya 1000 000 azajya atanga umushahara we w’ukwezi kumwe ku mwaka.

Iteka rya Minisitiri risobanura ko uyu musanzu ugomba kuzatangwa imyaka ibiri kuva muri Mutarama 2018.

Tubibutse ko mu muhango wo kwemeza Itegeko Nshinga rishya ryamwemereraga gukomeza kuyobora u Burundi kugeza muri 2034 [mu gihe yaba atsinze amatora], Perezida Pierre Nkurunziza yavuze ko mu matora ya 2020 ataziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, ariko Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza bakunze kuvuga ko ririya tegeko Nshinga ryahinduwe kugira ngo agume ku butegetsi kugeza muri 2034.

Uku gushakira amafaranga mu baturage byatewe ahanini kubera igihugu kitakibona inkunga y’amahanga kubera ibibazo by’umutekano ndetse n’ibikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu byatangiye kugaragara cyane guhera 2015.

2018-12-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Ubwanwa bwanjye ni ukwivumbagatanya k’umutwe w’inyeshyamba”- Kabila

“Ubwanwa bwanjye ni ukwivumbagatanya k’umutwe w’inyeshyamba”- Kabila

Ubwanditsi 22 Jan 2019
ADEPR ivuga iki ku ifungwa n’iyicarubozo ry’abayoboke bayo muri Uganda

ADEPR ivuga iki ku ifungwa n’iyicarubozo ry’abayoboke bayo muri Uganda

Ubwanditsi 01 Aug 2019
N’iyo inzira ijya mu ijuru yanyura muri Uganda nashaka ahandi nyura – Uwirukanyweyo

N’iyo inzira ijya mu ijuru yanyura muri Uganda nashaka ahandi nyura – Uwirukanyweyo

Ubwanditsi 28 Feb 2019
Abanyamatiku n’ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo

Abanyamatiku n’ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo

Ubwanditsi 06 Apr 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yakiriye Emir wa Qatar mu buryo bwihariye
UBUKUNGU

Perezida Kagame yakiriye Emir wa Qatar mu buryo bwihariye

Ubwanditsi 22 Apr 2019
I Huye ntihangarwa, Mukura VS yahagaritse umuvuduko wa APR FC, Rayon irayoboye, Kiyovu SC iraheruka
Uncategorized

I Huye ntihangarwa, Mukura VS yahagaritse umuvuduko wa APR FC, Rayon irayoboye, Kiyovu SC iraheruka

Ubwanditsi 24 Feb 2025
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwasabwe kuba maso
Mu Mahanga

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwasabwe kuba maso

Ubwanditsi 11 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru