Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko Leta y’u Rwanda iri bwubahirize icyemezo cy’urukiko ku rubanza rwa Diane Rwigara na Adeline Rwigara, ariko ashimangira ko igiye gusuzuma byimbitse ingaruka z’iki cyemezo.
Ubu butumwa bushyizwe ahagaragara nyuma y’uko kuri uyu wa Kane tariki 6 Ukuboza 2018, Urukiko rukuru rwagize abere Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline.
Diane Rwigara yaregwaga gukora no gukoresha impapuro mpimbano ubwo yashakaga ibyangombwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora yabaye mu 2017, aregwa kugambirira guteza imvururu hashingiwe ku mvugo yakoresheje aganira n’abanyamakuru.
Nyina Mukangemanyi we yarezwe kugambirira guteza imvururu, ivangura no gukurura amacakubiri, hashingiwe ku biganiro by’amajwi yagiye yohererezanya n’abantu batandukanye kuri WhatApp.
Bombi bari basabiwe n’Ubushinjacyaha gufungwa imyaka 22, ariko kuri uyu wa Kane umucamanza yanzura ko urukiko rwasanze ibimenyetso by’Ubushinjacyaha bidahagije mu kugaragaza ko ibyaha abaregwa bakurikiranyweho koko babikoze.
Mu itangazo Minisitiri Busingye yashyize ahagaragara nyuma y’icyemezo cy’urukiko, yagize ati “Leta irubahiriza icyemezo cy’urukiko ku rubanza rwa Diane Rwigara na Adeline Rwigara kandi iraza gusuzuma byimbitse ingaruka z’iki cyemezo. Twamaganye abantu batandukanye bakomeza gutambamira ubutabera mu byo bandika cyangwa bavuga.”
“Tuzakomeza guteza imbere no kubungabunga amategeko yacu, harimo ajyanye n’imigendekere y’amatora, umudendezo w’igihugu cyacu kandi twimakaza kubaha ibyemezo by’ubutabera.”
Mbere y’uko icyemezo gifatwa kuri uru rubanza, hari abantu cyane cyane abanyamahanga barimo abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagiye bagaragaza ko Diane na Adeline Rwigara barekurwa, mu gihe urukiko rwari rugisuzuma ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha hamwe n’ubwiregure bwabo.
Ni ibintu ariko u Rwanda rwagiye rwamagana, ruvuga ko ubwigenge bw’ubutabera bwarwo butagomba kubangamirwa.
Nyuma y’isomwa ry’uru rubanza, Ubushinjacyaha nabwo bwatangaje ko “nk’uko bisanzwe bwubaha ibyemezo by’inkiko.”
Mu butumwa bwanyujije kuri Twitter, bwakomeje bugira buti “Turaza gusoma neza dusesengure icyemezo cy’Urukiko mu rubanza rw’ubushinjacyaha bwarezemo Diane Rwigara na bagenzi be, duhitemo icyo gukora hakurikijwe ibyo amategeko ateganya.”
Diane Rwigara, murumuna we Anne n’umubyeyi wabo Mukangemanyi Rwigara batawe muri yombi ku wa 23 Nzeri 2017. Ku wa 23 Ukwakira 2017 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Anne afungurwa, ntiyakomeza gukurikiranwa.
Ku wa 5 Ukwakira 2018 Urukiko Rukuru rwemeje ko abandi nabo barekurwa by’agateganyo, bakomeza kuburana bari hanze.
Rwakimanzi
Noneseko mutigeze mwandika inkuru yuko Diane na Nyina batsinze mungirwa rubanza bashowemo? Twarabamenye di
Beatrice Bomgwa
Abacamanza bacu bahuje nuko abategetsi ba Amerika babyumva. Ikibazo se kirihe? Isesengura lyabo rishingiye ku mategeko amwe. Ahubwo Nyakubahwa Minisitiri niyiyame abaribatangajeko bariya bategarugori bombi ari abanyabyaha. Hari nuwabise abarozi (sorcieres)! Hakwiye rero gucukumburwa kandi hagahanywa abategetsi batesheje agaciro inkiko zacu mu gihe bacaga urubanza rukiri mu nkiko. Icyakabiri cyacukumburwa: ubwo ibyo bavuze byagizwe ukuri, hakwiye kwihutishwa urubanza rw’urupfu rw’umubyeyi wabo, bakanasubizwa ibyabo byangiritse ndetse n’ibyibwe. Amabandi Adeline yashyize ahagaragara agahanwa by’intangarugero. Nasaba abasobanukiwe kutubwira niba Anne wafunguwe ngo aburane ari hanze nawe yaragize umwere. Aho urubanza rwe ntiruzaba nkurwa Violette Uwamahoro wisubiriye mu Bwongereza cyanga Erlinder muri USA? Izo manza zicumbikwa zizatanga ubutabera gute?
Btwenge
BIRABABAJE CYANE!
NGO. RETA IGIYE GUCUKUMBURA
BYIMAZEYO IBYIFUNGURWA
RYABO KWA RWIGARA??
REKA MBABAZE MWESE
ABASOMA RUSHYASHYA
RETA BISOBANURA IKI??
UBUTABERA. NAKO. UBUCAMANZA
NTAGO ARI. RETA??
Btwenge
Ndabona. Ibyiza rero
Rushyashya na Tom Ndahiro
Bakwiriye kujurira
Bakaburana nabo kwa Rwigara!