• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Amavu N’amavuko Y’ibibazo U Burundi Burimo N’uruhare Rwa Museveni

Amavu N’amavuko Y’ibibazo U Burundi Burimo N’uruhare Rwa Museveni

Editorial 10 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Tumaze iminsi tubagezaho ibibazo by’ingutu bibangamiye u Burundi muri ibi bihe cyane cyane biterwa na leta ya Nkurunziza yanze inzira y’ibiganiro n’abamurwanya ahubwo akaba akataje mu gushoza intambara ku baturanyi ngo nibo bateza u Burundi ibibazo kandi ubwabo aribo nyirabayazana.

Ibi turabivuga tugendeye aho uwitwa Umukuru w’Igihugu yandika urwandiko avuga ko we abona u Rwanda nk’umwanzi aho kuba umuturanyi! Ariko ntabwo aribwo bwa mbere abivuze kuko aherutse kubwira abaturage ko abona ikibazo cy’ingutu afite ari umwanzi uturuka hakurya y‘imbibi z’u Burundi mu Rwanda.

Kurundi ruhande, ntitwabura kwibaza abandi baba bafite uruhare cyangwa inyungu muriyi myitwarire ya  Nkurunziza yo guhunga ibibazo abigereka k’u Rwanda.  Uretse n’u Rwanda ejo bundi ku wa Gatandatu itariki 7 Ukuboza, yashoye abaturage mu mihanda ngo baramagana Umuyobozi wa AU Moussa Faki Mahamat kuko yavugishije ukuri mu gushaka umuti w’ibibazo bafite, ubwo hiyongeyeho no kwirukana ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ikiremwa muntu kuko wagaragaje ubwicanyi bubera I Burundi.

Ubuse Nkurunziza azava muri EAC kubera u Rwanda, ave muri AU kubera Moussa Faki hanyuma ave muri UN kubera UNHRC, bivuze ko ntaho azaba asigaye!

Bijya gupfa byatangiye muri Mata 2015 ubwo ishyaka riri k’ubutegetsi CNDD-FDD ryatanze Nkurunziza nk’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu biteza imvururu mu gihugu kubera abaturage batashakaga Nkurunziza bavuga ko itegeko nshinga ritemera mandat ya gatatu ya Nkurunziza wananiwe kwemeza inteko nshingamategeko y’u Burundi akanatera ubwoba ubutabera bw’u Burundi ngo butamwitambika mu mugambi we wo kuyobora u Burundi mandat ya gatatu.  Ibi byose byaje kunanira leta itangira gukusanya imbonerakure zitangira kwica abaturage batavuga rumwe na leta. .

Ibi byakurikiranye n’abashatse gukuraho ubutegetsi, muri Gicurasi 2015 imvururu ziriyongera abarundi benshi bagera muri 400,000 bahungira mu bihugu bituranyi birimo cyane cyane u Rwanda na Tanzania.

Inzira y’ibiganiro

Kugirango turebe neza ibibazo nyakuri byugarije Uburundi n’ababashyigikiye, iyi nkuru irava imuzi ibiganiro by’abarundi kuva bwashyirirwaho umuhuza Benjamin Mkapa wahoze ayobora Tanzania, kugeza mu minsi ishize ubwo icyiciro cya nyuma cy’ibiganiro cyapfubaga kubera ko leta y’u Burundi yanze kwitabira iyo nama

Ibiganiro by’Abarundi byabaye mu byiciro bitanu, icyambere cyabaye muri Gicurasi 2016 gitumirwamo impande zose zirebwa n’ibibazo, kigomba kwiga ku bibazo by’umtekano muke mu Burundi ndetse n’impamvu ibitera; nyuma y’amezi abiri gusa hatumijwe indi nama yagombaga kunoza ibyavugiwe mu ya mbere ariko leta y’u Burundi nibwo yatangiye kuzanamo amananiza isaba ibidashoboka kugira ngo ibiganiro bikomeze.

Mu myaka ibiri ishize, habaye ibiganiro bitanu bitigeze bigira icyo bigeraho cyane cyane kubera amananiza ya leta y’u Burundi yari umutumirwa mukuru.  Muribyo byose u Rwanda ntaruhare rubifitemo, keretse niba Leta y’Uburundi ivuga ko u Rwanda arirwo rwababujije kujya mu mishyikirano.

Soma raporo irambuye hano:

Burundi -raporo y’umuhuza mu biganiro by’Abarundi

Gashyantare 2017, umuhuza mu biganiro Benjamin Mkapa yatumije indi nama ubugira gatatu yibanda ku matora ya 2020 mu Burundi. Inama ya kane yabaye m’Ugushyingo gushyira Ukuboza 2017 itumirwamo impande zose uretse bamwe mu barwanya leta y’u Burundi batashoboraga kuyitabira kubera ibihano bari barashyiriweho na leta y’u Burundi.

Perezida Nkurunziza n’Umuhuza William Mkapa

Iyi nama yaje kutitabirwa n’abari bategerejwe bavuye muri leta y’u Burundi ndetse n’umunyamabanga mukuru wa CNDD-FDD wari utegerejwe ntiyigeze yitabira ku itegeko rya Nkurunziza utarakozwaga ibiganiro n’abamurwanya. Muriyo nama ninaho abayitabiriye batangiye kwicamo ibice bikurikira mu buryo bukurikira: igice cya leta n’imitwe ya politiki ishyigikiye leta, abarwanya leta, amadini ndetse na sosiyete civile ishyigiye leta ndetse n’iyirwanya.

Abahoze ari ba Perezida bayoboye u Burundi ndetse n’umuvunyi ntibigeze bagira igice bajyamo kuko bari bafite inshingano zo guhuza ibiganiro.

Nyuma yaho abakuru b’ibihugu bya EAC babonye ko ibiganiro bimaze kuba byinshi kandi ntacyo bigeraho basabye umuhuza Mkapa kurangiza ibiganiro maze nawe nyuma atumiza indi nama ya gatanu ariko leta y’u Burundi yanga kubyitanira ivuga ko iri kwitegura amatora ya referendum. Umuhuza yari yasabye ko referendum yaba nyuma y’ibiganiro by’imbitse kuko nibyo byatanga umurongo wayo. Leta y’u Burundi yakomeje kwinangira kwitabira ibiganiro maze inama yari kuba taliki 19 kugeza 24 Ukwakira 2018 isaba ko yakwimurwa ngo hibukwe Melchior Ndadaye  taliki 21 Ukwakira.. Igitangaje nuko nyuma yo kohereza ubutumire ndetse n’imyiteguro yose y’inama yarangiye leta y’u Burundi yasabye ko yakwimurirwa mu kwezi kw’Ugushyingo ivuga ko ukwezi kw’Ukwakira kwahariwe icyunamo.

Leta yongeyeho amananiza itegeka Umuhuza kubigomba kuganiwaho.  Icyo gitugu ntikemewe, maze ubutegetsi bw’uburundi bwanga kwitabira iyo nama yitabiriwe n’abatavuga rumwe na leta.  Kugirango ibiganiro bigende neza, Umuhuza yari yageragegeje kudashyiramo abantu Ubutegetsi buvuga ko bazicarana nka Jean Minani Perezida w’ihuriro CNARED

Hashize imyaka irenga ibiri akarere kagerageza kumvikanisha Abarundi ariko ntacyo bigeraho. Icyiciro cya gatanu cy’ibiganiro nicyo cyagombaga gushyiraho icyerekezo (road map) kiganisha ku matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2020, kikanatanga igisubizo ku bibazo by’u Burundi byo kuva muri 2015.

Nyuma yaya mananiza yose Umuhuza Nyakubahwa Benjamin Mkapa yagaragaje impungenge afite kuburundi cyanecyane kubera amatora ya 2020 agiye gukorwa mu bwumvikane bucye hagati y’abenegihugu.

N’ ubwo imvururu zaturutse kuri manda ya gatatu Nkurunziza yashakaga kwiyamamariza kandi ngo inyuranye n’itegeko nshinga ry’icyo gihugu n’amasezerano ya Arusha, u Burundi ntibwahwemye gushinja u Rwanda kuba inyuma y’izo mvururu n’umutekano mucye mu Burundi ndetse Leta y’u Burundi yigisha abaturage kwanga abaturanyi babo. Ibibazo u Burundi bwiteye byagize ingaruka mu karere hose ndetse iki gihugu kinanirwa kubisohokamo kuko no muri iki gihe hari abagikomeje guhunga bavuga ko nta mutekano bafite mu Burundi.

Isubikwa ry’inama y’abakuru b’ibihugu

Inama ya bakuru b’ibihugu by’umuryango w’ibihugu byAfurika y’uburasirazuba (EAC) yari yatumijwe kumwihariko kwiga kukibazo cy’uburundi aho raporo y’umuhuza yaribube muri bimwe byarikuganirwaho. U Burundi bwanze kuyitabira nyuma y’ikinamico z’inzadiko z’abakuru b’ibihugu ba Uganda n’u Burundi zacicikanye kubumbuga nkoranyambaga.

Ntitwabura kubyibazaho kuko ntabwo bisanzwe yewe izo leta zombi ntanubwo zigeze zamagana iyo mikorere yo gushyira ahagaragara izo nzandiko. Ntabwo rero byaba ari amakabya nkuru havuzwe ko ba nyurubwite bari babifitemo uruhare! Amakuru yizerwa avuga ko mu byukuri impamvu nyamukuru ubutegetsi bw’u Burundi bwashakaga kwitwaza kutajya muriyo nama bwayihaye n’intumwa yihariye yoherejwe kwa Perezida Museveni, ariko basanze baribeshye kuko iyo mpamvu yari yataye agaciro cyera! Nibwo bacuze undi mugambi wo kuyinaniza nkuko ukuri nuko badashaka raporo y’umuhuza!

Muruko gucura umugambi niko kwandika izo nzandiko za nyirarureshwa, zagiye zisubizanya kumbuga za social media.Nkuko twabigaragaje urwandiko rwa mbere rwari urwa Perezida Nkurunziza yandikira Perezida Museveni asaba gusububika inama y’abakuru b’ibihugu, undi nawe amusubiza amuhakanira atanga n’impamvu. Mugihe gito Nkurunziza yandika indi atemera. Ubajije abazi diplomacy ubundi nibitajya bibaho mu mikorere y’abakuru b’ibihugu, aho Perezida yandkira mugenzi we undi akamusubiza yanga, nawe akongera akandika! Byarangiza byose bikajya bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga; hanyuma abakuru b’ibihugu bagiye mu nama U Burundi burabura Inama irasubikwa nkuko U Burundi bwabishatse! Ubwose ninde babeshya! Ikibabaje ni delegation zindi zagiyeyo batazi uwo mukino!

Ntihaciye kabiri, taliki 4 Ukuboza, Nkurunziza aba yanditse indi baruwa kuli Perezida Museveni, iburuwa ishyira ibibazo byose ku Rwanda, ko ari umwanzi w’u Burundi, asaba inama y’umwihariko ku Rwanda kandi ko atazajya mu mishyikirano n’abarundi bagenzi be kugeza icyo kibazo gikemutse! Urwo rwandiko rugiye hanze ku mbuga nkoranyambaga ruherekejwe nurwa Ambasaderi kugirango rwerekanwe aho ruturutse ko kandi atari ibihuha. Ninde waba ufite inyungu kuri bibintu byose!

Museveni muribi byose ahagaze he?

Perezida Museveni muri ibi byose yigiza nkana kandi ninawe uvugwa ko atera inkunga leta y’u Burundi mubikorwa byayo byinshi. Ubu akaba afasha abashaka guhungabanya  umutekano w’u Rwanda bakoresheje ubutaka bw’u Burundi nkuko babyumvikanyeho na Perezida Nkurunziza.

Perezida Museveni

Mugihe harikuvugwa ibibazo bikomeye aho Perezida Museveni n’ibyegera bye bashinjwa k’umugaragaro ko bariye ruswa y’umunya Hong Kong witwa Patrick Ho, n’ibibazo by’inzitane birimo amakimbirane biri mu gihugu, ntawashidikanya ko ari ibikorwa byo kuyobya uburari kugirango icyo gitutu kimuveho no kubeshyera U Rwanda.

Ibi kandi ninabyo basangiye na Perezida Nkurunziza kubera nawe igitutu afite ku bwicanyi bukomeza kubera mu gihugu cye bwatahuwe vuba aha, bifatanije na raporo y’umuhuza igaragaza ubushake buke bwo gucyemura ikibazo cyugarije Uburundi. Ibi bibazo mu byukuri byaramurenze none yongeyeho n’ibindi.

Harya uwakwibariza Perezida w’u Burundi iyo amaze gutangaza ko igihugu mu turanye ari umwanzi bitaniye he no gushoza intambara! Uteza umutekono mucye mu karere yaba arinde? Imbonerakure zihora ziririmba ko zizamesa abanyarwanda! Ejo bundi kuwa Gatandatu ziriwe nanone zigamba ngo zizinjira Kigali ku manywa zifate Perezida Kagame ari muzima! N’uko tuzi ko bishirira mu ndirimbo n’urumogi baba bahawe, naho ubundi ubwo n’ubushotoranyi!  Umukuru w’imbonerakule ubu akaba ariwe wabaye Ministri w’ububanyi n’amahanga, nta shiti rero ko iyo ariyo politike y’ububanyi n’amahanga igezweho mu Burundi!

Imbonerakure

Inama twabagira, nibakemure ibibazo bibugarije, naho ibirego barega U Rwanda bidafite agaciro n’ishingiro, cyangwa gushaka gukanga U Rwanda ntacyo bizakemura uretse gukomeza kwibeshya kandi ukuri barakuzi!  Naho ibyo gufatanya n’umwanzi byo ntawe bigeza bihira nk’uko umwana w’umunyarwanda yabivuze ngo: “ntawuhemukira u Rwanda ngo agire amahoro”

2018-12-10
Editorial

IZINDI NKURU

Indege ya Ethiopian airlines yakoze impanuka ihitana abantu 157 (Yavuguruwe)

Indege ya Ethiopian airlines yakoze impanuka ihitana abantu 157 (Yavuguruwe)

Editorial 10 Mar 2019
Abatatiye amahame ya FPR bishyize mu kangaratete – Kagame

Abatatiye amahame ya FPR bishyize mu kangaratete – Kagame

Editorial 14 Dec 2017
Impamvu zitandukanye zigaragaza ko intambara Museveni na Kayumba bifuriza u Rwanda itazagerwaho

Impamvu zitandukanye zigaragaza ko intambara Museveni na Kayumba bifuriza u Rwanda itazagerwaho

Editorial 13 May 2021
Birakomeye : Rudasingwa Theogene  na Mushiki we uba mu Rwanda  n’ikigo La Roche bagiye kugezwa imbere y’urukiko

Birakomeye : Rudasingwa Theogene na Mushiki we uba mu Rwanda n’ikigo La Roche bagiye kugezwa imbere y’urukiko

Editorial 16 Feb 2016
Indege ya Ethiopian airlines yakoze impanuka ihitana abantu 157 (Yavuguruwe)

Indege ya Ethiopian airlines yakoze impanuka ihitana abantu 157 (Yavuguruwe)

Editorial 10 Mar 2019
Abatatiye amahame ya FPR bishyize mu kangaratete – Kagame

Abatatiye amahame ya FPR bishyize mu kangaratete – Kagame

Editorial 14 Dec 2017
Impamvu zitandukanye zigaragaza ko intambara Museveni na Kayumba bifuriza u Rwanda itazagerwaho

Impamvu zitandukanye zigaragaza ko intambara Museveni na Kayumba bifuriza u Rwanda itazagerwaho

Editorial 13 May 2021
Birakomeye : Rudasingwa Theogene  na Mushiki we uba mu Rwanda  n’ikigo La Roche bagiye kugezwa imbere y’urukiko

Birakomeye : Rudasingwa Theogene na Mushiki we uba mu Rwanda n’ikigo La Roche bagiye kugezwa imbere y’urukiko

Editorial 16 Feb 2016
Indege ya Ethiopian airlines yakoze impanuka ihitana abantu 157 (Yavuguruwe)

Indege ya Ethiopian airlines yakoze impanuka ihitana abantu 157 (Yavuguruwe)

Editorial 10 Mar 2019
Abatatiye amahame ya FPR bishyize mu kangaratete – Kagame

Abatatiye amahame ya FPR bishyize mu kangaratete – Kagame

Editorial 14 Dec 2017
prev
next

3 Ibitekerezo

  1. Amahe
    December 10, 201810:17 am -

    Ariki izi ngegera zakweruye zigatera urwanda maze ibyuma bigakoreshwa bitarinze kugwa umugese bidakora?

    Findafinda irutwa na so araroga, nubwo nshaje nta bashenzi batera urwanda ngo mbyihanganire kabisa. Afande Ingira wowe wabyihanganira koko?

    Ngaho namwe nimundebere uko abapolisi ba leta yuburundi basa mwa bantu mwe, wagira ngo nabacengezi, ntibamesa ntiboga, mbe na mayibobo zo mumuhanda mu Rwanda zibarusha isuku.

    Hali umuhanga wavuze ati ” Une âme saine dans un corps sain”

    None se mwa bahungu buriya nkaya mafuku aba yikarakasa , na confidence nyinshi, mubona baba batasomye kurumogi rwo muli nyungwe koko?

    Subiza
  2. katsinono
    December 10, 20183:21 pm -

    Urakoze kubishyira ahabona no ku murongo. Keretse abatazi gusoma nibo babyumva ukundi.

    Subiza
  3. Menya ndaguhere
    December 10, 20186:28 pm -

    Mbega ko uraba akatsi kari mujisho ryu’wundi, nturabe ikigiga kiri mujisho ryawe.
    Muraka karere nkeka ntawotunga uwundi urutoke.
    Mbega burya waruzi yuko iyutunga urutoke umuntu canke abantu canke Igihugu, Intoke zose zine zisigaye ziba zikuraba.
    Bantu b’Imana nitwubahe Imana.
    Twirinde imvugo zitubaka ahubwo zisambura.
    Yaba arabarundi canke abanyarwanda, bo mumoko yose, abantu babuze ni benshi cane nkeka ntawokwipfuza, kubona abandi bahasiga ubuzima kubera ubube gito bw’umuntu canke abantu.
    Mbega nk’umuntu avuga ivyintambara, intambara umuntu amenya ukwitanguye ariko ntamenya ukwirangira.
    Kwitonda kwitonda ni vyiza.
    Imana Ibahezagire mwese.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru