Ubuyobozi bw’igihugu cya Uganda bugiye gukora iperereza ku birebana n’ibivugwa ko Minisitiri w’Ububanyinamahanga w’igihugu cya Uganda , Sam Kutesa yaba yarakiriye bitugukwaha ingana n’amadolari y’Amerika $500.000 yaba yarahawe n’umwe mu bayobozi b’Ubushinwa, ibi bikaba ari ibyavuzwe na Perezida w’icyo gihugu ku wa mbere 10 Ukuboza 2018.
Perezida Yoweri Museveni , ubwo yatangizaga ingamba nshya zo guhangana n’ikibazo cya ruswa muri Uganda, yavuze ko Minisitiri yari yaramubwiye ko ayo mafaranga yari yahawe ikigo cye gishinzwe ubutabazi, aho kuba aye ku giti cye.
Chi Ping Patrick Ho, wahoze ari umukozi muri guverinoma y’igihugu cya Hong Kong , akaba yarahamijwe icyaha cyo kuba yarahaye ruswa Sam Kutesa na Perezida wa Chad, Idriss Deby , mu rwego rwo kugirango bazajye bamworohereza mu kubonera za kontaro sosiyete y’Ubushinwa ikora ibyerekeranye n’ingufu.
‘‘Namubwiye ko agomba kugana ibiro bya Minisitiri w’ubutabera, ari nawe uzagena koko niba aya mafaranga yari agenewe ikigo cye cy’ubugiraneza, nk’uko yabivuze, cyangwa se niba yari aye ku giti cye,’‘ibi Perezida akaba yarabivuze ubwo yasubizaga ku birebana n’itsindwa ry’urubanza rya Ho.
‘‘Nta shiti, ni icyaha kuba yarakiriye amafaranga kuva muri sosiyete y’amahanga. Ayo mafaranga ni ayiki? Icyo cyaba ari icyaha kandi yazabiryozwa.’‘
Perezida kandi akaba yarongeyeho ko, icyemezo cy’Urukiko rwo muri New York cyizanagena niba Minisitiri ari umwere cyangwa atari we, kandi natwe tugiye kwikorera iperereza’.
Kandi bikaba bivugwa ko na Perezida ubwe yaba yarakiriye impano na za kado yahawe na Ho, ubwo yarakimara kwegukana instinzi y’amatora y’umwaka wa 2016.
Urukiko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwahamije ibyaha 7 bifitanye isano na ruswa uwitwa Patrick Ho Chi Ping, umugabo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, FBI, rwashinjije guha ruswa y’amadolari 500,000$ (Miliyari 1,8 y’Amashilingi) minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, nk’uko byatangajwe na The Straits Times. Ni ruswa bivugwa ko yahawe ubwo yari umuyobozi w’Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Bwana Ho w’imyaka 69, wahoze ari umunyapolitiki muri Hong Kong kuri uyu wa Gatatu, itariki 05 Ukuboza nibwo yahamijwe icyaha cyo kurenga ku itegeko rirwanya ibikorwa bya ruswa mu mahanga rizwi nka Foreign Corrupt Practices Act (FCPA). Yashinjwaga kuba yarahaye ruswa ndetse n’impano Perezida Museveni ngo azashyigikire Ikigo kiri kuzamuka gikora mu bijyanye n’ingufu cyo mu Bushinwa cyitwa CEFC China Energy.
CNN ikaba yatangaje ko Ho wahakanye ibyaha aregwa, azakatirwa kuwa 15 Werurwe, aho ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 20. Umunyamategeko wa leta muri Manhattan, Geoffrey S. Berman yavuze ko Patrick Ho ahamwa n’icyaha cyo gupanga kwishyura miliyoni za ruswa ku bayobozi bo mu mahanga nka Chad na Uganda, mu rwego rwo gushakira amasoko iki kigo cyo mu Bushinwa gifite umutungo ubarirwa muri za miliyari z’amadolari.
Ho ngo akaba yarakuye amafaranga muri banki yitwa HSBC yo muri Hong Kong, akayanyuza kuri Deutshe Bank muri New York agakomereza kuri konti y’Umuryango utegamiye kuri leta (ONG) wa minisitiri Kutesa muri imwe muri banki z’ubucuruzi muri Uganda.
FBI kandi ishinja Cheikh Gadio wahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuba yaragiriye Patrick Ho inama yo guha bituga ukwaha perezida wa Tchad kugirango bazahabwe isoko ryo gucukura peteroli. Iki kirego ariko cyo cyateshejwe agaciro.