Abarundi bane bari baherutse gufatwa n’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi zarenze amazi y’u Burundi mu Kiyaga cya Rweru, kuri uyu wa Mbere, itariki 10 Ukuboza basubijwe mu gihugu cyabo bari kumwe n’abandi Barundi bafatiwe mu Rwanda mbere y’aba.
Aba Barundi uko ari bane bafatiwe mu Kiyaga cya Rweru binjiye mu mazi y’u Rwanda bashyikirijwe abayobozi b’Intara ya Kirundo banyujijwe ku mupaka wa Nemba nk’uko SosMediasBurundi dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Iyi nkuru ikaba inavuga ko u Rwanda rwarekuye n’abandi Barundi bari baherutse gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda binjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu minsi yabanjirije ifatwa ry’abo bane bafatiwe muri Rweru.
Bose hamwe uko ari barindwi bakaba bashyikirijwe urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rw’u Burundi ku mupaka uhuza ibihugu byombi nk’uko byemejwe n’igipolisi cy’u Burundi ndetse n’urwego rw’u Rwanda rushinzwe abinjira n’abasohoka.
Aba barobyi bane b’Abarundi bari bafashwe n’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi barenze amazi y’u Burundi mu Kiyaga cya Rweru mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, itariki 08 Ukuboza, barekurwa bukeye bwaho kuwa 09 Ukuboza.
Gusa, igitangaje ni uko aya makuru y’ifatwa ry’aba barobyi yatangiye kumvikana ku mugoroba wo kuwa Mbere ushyira kuwa kabiri abari bafashwe bamaze no gusubizwa iwabo.