• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame ntanyuzwe n’uko bimwe mu bihugu bibaniye u Rwanda

Perezida Kagame ntanyuzwe n’uko bimwe mu bihugu bibaniye u Rwanda

Editorial 13 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yemeza ko hari uruhare rukomeye u Rwanda rwagize mu kubaka imibanire yarwo n’ibindi bihugu ariko hakaba hakiri bimwe muri ibyo cyane by’ibituranyi bitarworohereza.

2018 wabaye umwaka w’akazi kenshi ku ruhande rw’u Rwanda, kuko ari bwo bwa mbere muri Afurika hasinywe amasezerano akuraho imbogamizi mu bucuruzi bwo muri Afurika ndetse no gusinya ayorohereza urujya n’uruza rw’abantu.

Ayo masezerano yasinyiwe i Kigali mu nama rusange y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) muri Werurwe 2018.

Mbere y’uko uyu mwaka dusoza urangira kandi, Louise Mushikiwabo watanzweho nk’umukandida w’u Rwanda ku buyobozi bw’umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF), yatsinze amatora ku bwiganze asimbura Umunya-Canada Michaelle Jean.

Mu buryo bwa dipolomasi na businesi nabwo u Rwanda rwatsuye umubano n’ibihugu bikomeye ku isi nk’u Bushinwa, aho abayobozi b’ibihugu byombi bagendereranye mu ngendo z’amateka.

JPEG - 182.3 kb
Abayobozi muri Guverinoma, abikorera n’Abanyarwanda bahurira mu Mushyikirano

U Rwanda kandi rwanabaye igihugu cya mbere muri Afurika mu kwinjira mu ihuriro ry’ubucuruzi rya sosiyete ikomeye yo mu Bushinwa “Alibaba Group.”

Mu ijambo rye atangiza inama y’Umushyikirano ya 16, kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukuboza 2018, Ibyo byose Perezida Kagame yavuze ko ibyo byose byagize ingaruka nziza ku nyungu z’Abanyarwanda.

Yagize ati “Mu mibanire n’ibindi bihugu u Rwanda rwagize uruhare mu bikorwa byinshi uyu mwaka ku bw’inyungu z’Abanyarwanda. Nk’u Rwanda twifuza umubano mwiza, imikoranire n’ibihugu haba mu karere no muri Africa muri rusange.”

JPEG - 125 kb
Abanyamahanga nabo baratumirwa

Yibukije abitabiriye Umushyikirano kandi ko ubuhahirane bugenda neza igihe habaho no kubaha no kubahiriza abaturage bakomoka mu bihugu ntawe ubahutaje.

Inama y’igihugu y’Umushyikirano y’uyu mwaka yitabiriwe n’Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo. Mu minsi ibiri bazaba baganira ku bibazo n’ibisubizo byakwihutisha u Rwanda mu iterambere ndetse no guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda.

2018-12-13
Editorial

IZINDI NKURU

Interahamwe ruharwa “Capt” Innocent Sagahutu ngo irashaka impinduka mu Rwanda

Interahamwe ruharwa “Capt” Innocent Sagahutu ngo irashaka impinduka mu Rwanda

Editorial 04 Jan 2022
Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X

Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X

Administrator 20 Oct 2025
Perezida Kagame yagaragaje ko AU ikwiye umwanya mu bikorwa bya G20

Perezida Kagame yagaragaje ko AU ikwiye umwanya mu bikorwa bya G20

Editorial 01 Dec 2018
Uganda : Urukiko rwanze kurekura by’agateganyo ushinjwa gushimuta Lt.Joel Mutabaza

Uganda : Urukiko rwanze kurekura by’agateganyo ushinjwa gushimuta Lt.Joel Mutabaza

Editorial 05 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Perezida Kagame yatangije Iserukiramuco rizwi nka  “Giants of Africa”, anashyira ibuye ry’ifatizo kuri “Zaria Court Kigali”
Amakuru

Amafoto – Perezida Kagame yatangije Iserukiramuco rizwi nka “Giants of Africa”, anashyira ibuye ry’ifatizo kuri “Zaria Court Kigali”

Editorial 14 Aug 2023
Icyo uwemerewe gutora asabwa mu matora y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze
Mu Mahanga

Icyo uwemerewe gutora asabwa mu matora y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze

Editorial 07 Feb 2016
Perezida wa FERWAFA De Gaulle Nzamwita yasabiwe gufungwa imyaka itatu
Mu Mahanga

Perezida wa FERWAFA De Gaulle Nzamwita yasabiwe gufungwa imyaka itatu

Editorial 06 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru