LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR, umutwe urimo n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatawe muri yombi n’ingabo za FARDC. Amakuru aravuga ko Bazeye yafatiwe ku mupaka wa Bunagana avuye i Kampala afatwa ari kumwe na Lieutenant Colonel Abega.
Lt Col Theophile uzwi nka Abega akuriye ishami rishinzwe iperereza muri FDLR-FOCA.
Bazeye atawe muri yombi nyuma y’uko tariki ya 10 Ukuboza uyu mwaka, abarwanyi bivugwa ko ari aba FDLR bagabye igitero mu Karere ka Rubavu Umurenge wa Busasamana, bakomwa imbere n’Ingabo z’u Rwanda ndetse barindwi muri bo bahasiga ubuzima.
Nyuma y’umunsi umwe iki gitero kibaye, Bazeye yumvikanye kuri radiyo Ijwi ry’Amerika, yigamba ko abarwanyi ba FDLR aribo bagabye iki gitero, yavuze ko bakorera ahitwa Rugali muri RDC.
Bivugwa ko imigambi yo guhungabanya umutekano mu Rwanda icurirwa muri Uganda kubufatanye na CMI,na RNC ya Kayumba Nyamwasa kandi ko nyuma y’ifatwa rya Bazeyi, FDLR yahise igaba ibitero ku Ngabo za Congo mu gace ka Rugari i Rutshuru.
La Forge Bazeyi ni amazina uyu mugabo yiyise ubwo yinjiraga mu mutwe wa ALIR wari uyobowe na mukuru we Col Nkundiye Leonard waje kuraswa n’Ingabo z’u Rwanda muri commune Giciye.
Ubundi amazina ye y’ukuri ni Nkaka Ignace. Mbere ya Jenoside yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda i Nyakinama mu ishami ry’indimi.
Umuvugizi w’ingabo za Congo FARDC Maj Ndjike Kaiko yatangarije KT ko Bazeye Laforge wafashwe n’inzego z’iperereza mu ngabo za Congo, amaherezo agomba gucyurwa mu Rwanda.
Kuwa 15 Ukuboza 2018 nibwo Ignace Nkaka uzwi ku mazina ya Fils Bazeye Laforge wari umuvugizi w’umutwe wa FDLR Foca hamwe n’ushinzwe iperereza muri uyu mutwe Lt Col Theophile batawe muri yombi n’inzego z’iperereza mu Ngabo za Congo FARDC ahitwa Bunagana ku mupaka bava Uganda bagana Rutshuru.
Umuvugizi w’ingabo za Congo FARDC Maj Ndjike Kaiko yatangaje ko Nkaka ari mu maboko y’ingabo za Congo hamwe n’ukuriye iperereza muri FDLR, avuga kandi ko ntakabuza bagomba gucyurwa mu Rwanda.
Yagize ati “Nk’umuvugizi w’ingabo za Congo ndemeza ko umuvugizi wa FDLR Foca yafashwe, naho ibyo gucyurwa mu Rwanda cyangwa kujyanwa Kinshasa, sinjye wo kubikubwira, ibyo nakubwira, ndemeza ifatwa rye, ikindi mwamenya ni uko abarwanyi ba FDLR bose bagomba gutaha, aha ni muri Congo si iwabo, bagomba gutaha iwabo, rero nibyo bitegereje Laforge.”
Ignace Nkaka nataha mu Rwanda arasanga abandi barwanyi ba FDLR bagera kuri 550 bacyuwe na Leta ya Congo kuva tariki ya 16 Ugushyingo 2018.
Ni abarwanyi bari mu nkambi ya Kisangani, Walungu na Kanyabayonga, muri bo hakaba harimo uzwi nka Maj Faustin Mugisha ariko amazina y’ukuri ni Kabarindwi Joseph wavugiraga ku maradiyo mpuzamahanga ko batazataha ubu akaba abarizwa mu kigo cya Mutobo.
katsinono
Hari ibyo Rushyashya yajyaga ivuga bakagirango ni ugushyomoka cg kubeshya.
Sunday
Byose nukubesha. Abasirikare ba kagame 14 bahasize ubuzima 68 barakomereka FDLR itwika ibirindiro bya RDF inafata nimbunda zabo.
DMI / Rushyashya we uko niko kuri