• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda hakomeje kubera inama z’abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda
La Forge Fils Bazeyi n'Umuyobozi wa CMI Abel Kandiho

Uganda hakomeje kubera inama z’abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 17 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR, umutwe urimo n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatawe muri yombi n’ingabo za FARDC. Amakuru aravuga ko Bazeye yafatiwe ku mupaka wa Bunagana avuye i Kampala afatwa ari kumwe na Lieutenant Colonel Abega.

Lt Col Theophile uzwi nka Abega akuriye ishami rishinzwe iperereza muri FDLR-FOCA.

Bazeye atawe muri yombi nyuma y’uko tariki ya 10 Ukuboza uyu mwaka, abarwanyi bivugwa ko ari aba FDLR bagabye igitero mu Karere ka Rubavu Umurenge wa Busasamana, bakomwa imbere n’Ingabo z’u Rwanda ndetse barindwi muri bo bahasiga ubuzima.

Nyuma y’umunsi umwe iki gitero kibaye, Bazeye yumvikanye kuri radiyo Ijwi ry’Amerika, yigamba ko abarwanyi ba FDLR aribo bagabye iki gitero, yavuze ko bakorera ahitwa Rugali muri RDC.

Bivugwa ko imigambi yo guhungabanya umutekano mu  Rwanda icurirwa muri Uganda kubufatanye na CMI,na RNC ya Kayumba Nyamwasa kandi ko nyuma y’ifatwa rya Bazeyi, FDLR yahise igaba ibitero ku Ngabo za Congo mu gace ka Rugari i Rutshuru.

La Forge Bazeyi ni amazina uyu mugabo yiyise ubwo yinjiraga mu mutwe wa ALIR wari uyobowe na mukuru we Col Nkundiye Leonard waje kuraswa n’Ingabo z’u Rwanda muri commune Giciye.

Ubundi amazina ye y’ukuri ni Nkaka Ignace. Mbere ya Jenoside yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda i Nyakinama mu ishami ry’indimi.

Umuvugizi w’ingabo za Congo FARDC Maj Ndjike Kaiko yatangarije KT ko Bazeye Laforge wafashwe n’inzego z’iperereza mu ngabo za Congo, amaherezo agomba gucyurwa mu Rwanda.

Kuwa 15 Ukuboza 2018 nibwo Ignace Nkaka uzwi ku mazina ya Fils Bazeye Laforge wari umuvugizi w’umutwe wa FDLR Foca hamwe n’ushinzwe iperereza muri uyu mutwe Lt Col Theophile batawe muri yombi n’inzego z’iperereza mu Ngabo za Congo FARDC ahitwa Bunagana ku mupaka bava Uganda bagana Rutshuru.

Umuvugizi w’ingabo za Congo FARDC Maj Ndjike Kaiko yatangaje ko Nkaka ari mu maboko y’ingabo za Congo hamwe n’ukuriye iperereza muri FDLR, avuga kandi ko ntakabuza bagomba gucyurwa mu Rwanda.

Yagize ati “Nk’umuvugizi w’ingabo za Congo ndemeza ko umuvugizi wa FDLR Foca yafashwe, naho ibyo gucyurwa mu Rwanda cyangwa kujyanwa Kinshasa, sinjye wo kubikubwira, ibyo nakubwira, ndemeza ifatwa rye, ikindi mwamenya ni uko abarwanyi ba FDLR bose bagomba gutaha, aha ni muri Congo si iwabo, bagomba gutaha iwabo, rero nibyo bitegereje Laforge.”

Ignace Nkaka nataha mu Rwanda arasanga abandi barwanyi ba FDLR bagera kuri 550 bacyuwe na Leta ya Congo kuva tariki ya 16 Ugushyingo 2018.

Ni abarwanyi bari mu nkambi ya Kisangani, Walungu na Kanyabayonga, muri bo hakaba harimo uzwi nka Maj Faustin Mugisha ariko amazina y’ukuri ni Kabarindwi Joseph wavugiraga ku maradiyo mpuzamahanga ko batazataha ubu akaba abarizwa mu kigo cya Mutobo.

2018-12-17
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yayoboye Inteko rusange ya 32 yahuje abakuru b’ibihugu bigize AU ari nayo agomba guhererekanyamo ububasha n’umusimbuye.

Perezida Kagame yayoboye Inteko rusange ya 32 yahuje abakuru b’ibihugu bigize AU ari nayo agomba guhererekanyamo ububasha n’umusimbuye.

Editorial 10 Feb 2019
Raporo ya Loni yemejeko ingabo za Kayumba Nyamwasa na Wilson Irategeka zakubiswe inshuro na FARDC, inagaragaza ko abarwanyi ba P5 banyura mu Burundi

Raporo ya Loni yemejeko ingabo za Kayumba Nyamwasa na Wilson Irategeka zakubiswe inshuro na FARDC, inagaragaza ko abarwanyi ba P5 banyura mu Burundi

Editorial 12 Jun 2020
Ngire ibyo nibariza Perezida Evariste Ndayishimiye, ukinga Abarundi ibikarito mu maso

Ngire ibyo nibariza Perezida Evariste Ndayishimiye, ukinga Abarundi ibikarito mu maso

Editorial 02 Jan 2024
Tabitha Gwiza yemeje uruhare rwa Kayumba Nyamwasa mu kurigisa Ben Rutabana asaba abagize RNC kureka gushinyagurira umuryango we

Tabitha Gwiza yemeje uruhare rwa Kayumba Nyamwasa mu kurigisa Ben Rutabana asaba abagize RNC kureka gushinyagurira umuryango we

Editorial 04 Aug 2020

2 Ibitekerezo

  1. katsinono
    December 17, 20185:34 pm -

    Hari ibyo Rushyashya yajyaga ivuga bakagirango ni ugushyomoka cg kubeshya.

    Subiza
    • Sunday
      December 17, 20188:29 pm -

      Byose nukubesha. Abasirikare ba kagame 14 bahasize ubuzima 68 barakomereka FDLR itwika ibirindiro bya RDF inafata nimbunda zabo.

      DMI / Rushyashya we uko niko kuri

      Subiza

Leave a Reply to Sunday Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gen. Kabarebe yavuze kuri Bikindi waririmbaga ko Inkotanyi bazimaze
Mu Rwanda

Gen. Kabarebe yavuze kuri Bikindi waririmbaga ko Inkotanyi bazimaze

Editorial 14 May 2018
Uganda : Amafaranga Obong yari  kuzashyinguranwa  akayaha Imana  nka Ruswa ageze mu Ijuru yaburiwe irengero
Mu Rwanda

Uganda : Amafaranga Obong yari kuzashyinguranwa akayaha Imana nka Ruswa ageze mu Ijuru yaburiwe irengero

Editorial 12 Jan 2017
( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas  ushaka kuba Perezida w’u Rwanda
ITOHOZA

( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas ushaka kuba Perezida w’u Rwanda

Editorial 08 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru