Nyuma y’aho abantu bataramenyekana bagabye igitero mu Murenge wa Kitabi i Nyamagabe ku modoka eshatu bakazitwika, abantu babiri bakahasiga ubuzima abandi umunani bagakomereka; Ingabo z’u Rwanda zakurikiranye abo bagizi ba nabi zicamo batatu.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo, rivuga ko nyuma y’igitero cyagabwe mu Murenge wa Kitabi, Ingabo z’u Rwanda zakurikiranye abo bagizi ba nabi zikicamo batatu abandi bagahungira i Burundi.
Iri tangazo rivuga kandi ko Ingabo zarokoye abaturage bari baburiye muri kiriya gitero.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yagize ati “Twarokoye abaturage abagizi ba nabi bashakaga gutwara ku ngufu, baraganirijwe mbere yo koherezwa mu ngo zabo. Twagaruye kandi ibikoresho bitandukanye byari byibwe inzirakarengane gusa byinshi muri byarangijwe.”
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Mu baturage bakomerekeye mu gitero cyo ku wa Gatandatu bari bari guhabwa ubuvuzi, babiri bapfuye bishwe n’ibikomere.”
Iri tangazo rikomeza rihumuriza abaturage ko umuhanda ugana muri aka gace utekanye ndetse ko ahantu hose harinzwe.
Iki gitero cyo ku wa Gatandatu cyabaye ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 15.
Mu karere ka Nyaruguru nako gakora ku ishyamba rya Nyungwe, muri Nyakanga kibasiwe n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro, bateye mu Murenge wa Nyabimata biba ibintu by’abaturage birimo amatungo n’ibiribwa, banarasa hejuru bagamije gutera ubwoba abaturage.
Icyo gihe Polisi y’u Rwanda yatangaje ko “Abo bagizi ba nabi bateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo.”
Mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018 nabwo abantu bataramenyekana bitwaje imbunda bishe barashe abantu babiri muri Nyaruguru, bakomeretsa batandatu barimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, batwika n’imodoka ye na moto y’umuturage.
Ubwo Perezida Kagame yagiranaga ikiganiro n’abasirikare ku wa Kabiri w’icyumweru gishize nyuma yo gusoza imyitozo y’Ingabo mu kigo cy’imyitozo cya Gabiro, yeruye ko abahungabanya umutekano w’u Rwanda bazabiryozwa.
Sunday
Aba RDF 23 bahasize ubuzima ko batabavuga?
karusisi
wowe gasiya wiyita sunday ibyovuga ntubizi
Sunday
Amafoto nabuze uko nayashiraho. ariko namwe mwayareba ku the Rwandan nibindi binyamakuru. Intambara nyamara yabananiye icyomuzi nukwambara neza ariko ababakochora mukagera nigihe Kagome abaye umuvugizi wingabo nyamara yerekanako asuzugura ningabo ze kandi zimwitangira
Sunday
Ikibabaje nuko ari abana babanyarwanda yohereza kumupfira
Emmy
Uyu mupagani Sunday uvuga ubusa niba uri murabo wasobanura gute ukuntu mwica abasivire mugatwika imodoka koko.ariko ntagitangaje amasomo muyakura kwa Nkurumbi kuko nawe ari mwishyamba niko yakoraga we yatwikaga na centre de Sante nibindi bikorwa remezo yibasiraga.akica nabasivire binzirakarengane!!!gusa abanyarwanda twiteguye kuburizamo ubwo bunyamaswa bwanyu
Sunday
Mwabonye imirabyo naho inkuba zenda guhinda