Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, yongeye gusaba Ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), gutumiza inama yihariye yiga ku mubano w’icyo gihugu n’u Rwanda urimo agatotsi.
Mu ntangiriro za Ukuboza, Perezida Nkurunziza yandikiye umuhuza mu bibazo by’icyo gihugu, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, amusaba gutumiza inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC, ngo haganirwe ku bibazo biri mu mubano w’u Burundi n’u Rwanda.
Hari nyuma y’uko ku wa 30 Ugushyingo u Burundi bwanze kwitabira Inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize, EAC, yagombaga kubera i Arusha, mu gihe abandi bayobozi b’ibihugu cyangwa ababahagarariye, bari bageze muri Tanzania.
Icyo gihe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yabwiye Itangazamakuru ko ku ruhande rw’u Rwanda iyo nama ntacyo bayitekerezaho ko ‘iyatumijwe yari isanzwe yo ku wa 27 Ukuboza i Arusha. Niyo u Rwanda ruzitabira.’
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu mu Ntara ya Ngozi, Perezida Nkurunziza yongeye kwikoma u Rwanda kuba inyuma y’ibibazo igihugu cye gifite nk’uko The East African yabitangaje.
Ati “Turashaka ko umuryango wa EAC ubyinjiramo kuko ikibazo kirimo imitwe yitwaje intwaro… Abantu barimo kwicwa kandi ntibigomba gufatwa mu buryo bworoshye.:
“U Burundi nta kibi bugerageza ariko u Rwanda rurabikora, tuzakomeza kubivuga.”
Guhera 2015 umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi, nyuma y’uko Perezida Pierre Nkurunziza, atangarije ko aziyamamariza manda ya gatatu, mu gihugu hakabamo imvururu zatumye ibihumbi by’abaturage bihunga abandi bakicwa.
Kuva ubwo u Burundi bwumvikana bushinja u Rwanda kuba inyuma y’ibibazo biri muri icyo gihugu no gucumbikira abashaka kubuhungabanya.
Gusa u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko ntaho ruhuriye n’umutekano mucye umaze igihe mu Burundi.