• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nkurunziza yongeye gusaba Museveni, gutumiza inama yiga ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi

Nkurunziza yongeye gusaba Museveni, gutumiza inama yiga ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi

Editorial 30 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, yongeye gusaba Ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), gutumiza inama yihariye yiga ku mubano w’icyo gihugu n’u Rwanda urimo agatotsi.

Mu ntangiriro za Ukuboza, Perezida Nkurunziza yandikiye umuhuza mu bibazo by’icyo gihugu, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, amusaba gutumiza inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC, ngo haganirwe ku bibazo biri mu mubano w’u Burundi n’u Rwanda.

Hari nyuma y’uko ku wa 30 Ugushyingo u Burundi bwanze kwitabira Inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize, EAC, yagombaga kubera i Arusha, mu gihe abandi bayobozi b’ibihugu cyangwa ababahagarariye, bari bageze muri Tanzania.

Icyo gihe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yabwiye Itangazamakuru ko ku ruhande rw’u Rwanda iyo nama ntacyo bayitekerezaho ko ‘iyatumijwe yari isanzwe yo ku wa 27 Ukuboza i Arusha. Niyo u Rwanda ruzitabira.’

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu mu Ntara ya Ngozi, Perezida Nkurunziza yongeye kwikoma u Rwanda kuba inyuma y’ibibazo igihugu cye gifite nk’uko The East African yabitangaje.

Ati “Turashaka ko umuryango wa EAC ubyinjiramo kuko ikibazo kirimo imitwe yitwaje intwaro… Abantu barimo kwicwa kandi ntibigomba gufatwa mu buryo bworoshye.:

“U Burundi nta kibi bugerageza ariko u Rwanda rurabikora, tuzakomeza kubivuga.”

Guhera 2015 umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi, nyuma y’uko Perezida Pierre Nkurunziza, atangarije ko aziyamamariza manda ya gatatu, mu gihugu hakabamo imvururu zatumye ibihumbi by’abaturage bihunga abandi bakicwa.

Kuva ubwo u Burundi bwumvikana bushinja u Rwanda kuba inyuma y’ibibazo biri muri icyo gihugu no gucumbikira abashaka kubuhungabanya.

Gusa u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko ntaho ruhuriye n’umutekano mucye umaze igihe mu Burundi.

Nkurunziza yongeye gusaba EAC gutumiza inama yiga ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi

2018-12-30
Editorial

IZINDI NKURU

Imodoka ya Volcano yavaga i Kigali yerekeza i Kampala yatewe amabuye akomeretsa umunyarwanda

Imodoka ya Volcano yavaga i Kigali yerekeza i Kampala yatewe amabuye akomeretsa umunyarwanda

Editorial 24 Sep 2019
“Ndigabo” ya Ramaphosa itumye abasirikari igihumbi ba SADC bahera mu biganza bya M23

“Ndigabo” ya Ramaphosa itumye abasirikari igihumbi ba SADC bahera mu biganza bya M23

Editorial 17 Feb 2025
Umunyamakuru Phocas Ndayizera  wari waraburiwe irengero afunzwe na RIB

Umunyamakuru Phocas Ndayizera wari waraburiwe irengero afunzwe na RIB

Editorial 28 Nov 2018
Frank Ruhinda yemeje iyegura rya Lea Karegeya wari ukuriye akanama k’inararibonye muri RNC

Frank Ruhinda yemeje iyegura rya Lea Karegeya wari ukuriye akanama k’inararibonye muri RNC

Editorial 13 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Intwaro zafashwe n’inzego zo muri Kenya zari zigiye muri Uganda mu kurwanya abatavuga rumwe na Museveni no gufasha RNC
Amakuru

Intwaro zafashwe n’inzego zo muri Kenya zari zigiye muri Uganda mu kurwanya abatavuga rumwe na Museveni no gufasha RNC

Editorial 25 Nov 2020
Haïti : Abapolisi b’u Rwanda baganirije abaturage ku kamaro k’umuganda
ITOHOZA

Haïti : Abapolisi b’u Rwanda baganirije abaturage ku kamaro k’umuganda

Editorial 31 Oct 2017
Batatu bafungiye kunyereza imisoro ingana na miliyari y’amanyarwanda
Mu Mahanga

Batatu bafungiye kunyereza imisoro ingana na miliyari y’amanyarwanda

Editorial 05 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru