• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere [ RDB ]

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere [ RDB ]

Editorial 05 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU

Emmanuel Hategeka wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, yongerewe ishingano ahabwa no kuba Umuyobozi Mukuru wungirije akazabifatanya n’umwanya yari asanganywe.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Mutarama 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakoze impinduka mu buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere.

Mu myanya y’Ubutegetsi, abantu umunani bahawe inshingano nshya. Emmanuel Hategeka yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa.

Yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa kuva yagera muri RDB muri Gashyantare 2017. Mbere yaho yakoze mu Biro by’Umukuru w’Igihugu nk’Umuhuzabikorwa w’imishinga y’Umuhora wa Ruguru mu gihe cy’amezi atanu (Ukwakira 2016- Gashyantare 2017).

Yahageze avuye ku mwanya w’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucurizi n’Inganda.

Mu bandi bahawe imyanya muri iki kigo harimo Rusera Elodie wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe kongerera abakozi ubushobozi; Sayinzoga Diane agirwa Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibyanya byahariwe inganda no gutanga ubufasha ku byoherezwa mu mahanga.

Sayinzoga yari asanzwe ari Umukozi muri RDB aho yari umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.

Nsabimana Emmanuel wari usanzwe ari Umuyobozi w’agashami gashinzwe imitangire myiza ya serivisi n’ikurizwa ry’amabwiriza agenga ubukerarugendo yagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ikurikizwa ry’amabwiriza agenga ubukerarugendo.

Rusatira Desire yagizwe Umuyobozi w’Ishami rifasha abashoye imari, Ngoboka François agirwa Umuyobozi w’ishami rishinzwe ihangwa ry’imirimo ikenewe mu ngeri zitandukanye.

Tuyishime Paficique yagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ishoramari naho Nzabanita Viateur agirwa Umuyobozi w’ishami ryongerera abakozi ubushobozi.

Mu bagize Inama y’Ubuyobozi, Fisher Itzhak, yakomeje kuba Umuyobozi Mukuru; Kamagaju Evelyn aba Umuyobozi Wungirije; Dr Karusisi Diane aba umwe bagize Inama y’Ubuyobozi umwanya ahuriyeho na Nkulikiyinka Alice, Hitayezu Patrick, Kirungi Brian na Keza Faith.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, cyashinzwe mu 2009 gihabwa inshingano zo guhuza inzego zose za Guverinoma hagamijwe kureshya abashora imari mu Rwanda no koroshya uburyo ishoramari rikorwamo mu gihugu.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ni we washyize umukono kuri iri tangazo

 

2019-01-05
Editorial

IZINDI NKURU

“Igicumbi” cy’ abacumbagira mu mitekerereze gitandukaniye he n’icukiro ry’imyanda?

“Igicumbi” cy’ abacumbagira mu mitekerereze gitandukaniye he n’icukiro ry’imyanda?

Editorial 02 Aug 2021
Perezida Kagame yasesekaye  muri Arménie ahagomba kwemerezwa niba Mushikiwabo azayobora OIF

Perezida Kagame yasesekaye muri Arménie ahagomba kwemerezwa niba Mushikiwabo azayobora OIF

Editorial 10 Oct 2018
Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Editorial 01 Dec 2022
RDC yaburiye Loni ku mutwe wa Kayumba Nyamwasa uri muri Kivu y’Epfo

RDC yaburiye Loni ku mutwe wa Kayumba Nyamwasa uri muri Kivu y’Epfo

Editorial 01 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwandakazi yiciwe muri Malawi n’ abantu bamuteye ibyuma
INKURU NYAMUKURU

Umunyarwandakazi yiciwe muri Malawi n’ abantu bamuteye ibyuma

Editorial 14 Apr 2018
#TdRwanda: Areruya yambaye umuhondo, Umunya Canada abatanze i Kibungo
IMIKINO

#TdRwanda: Areruya yambaye umuhondo, Umunya Canada abatanze i Kibungo

Editorial 15 Nov 2016
Himbara David na Command1post , Abambari ba Poropaganda za [ fake news ] ikorera muri Uganda ni bamese kamwe
ITOHOZA

Himbara David na Command1post , Abambari ba Poropaganda za [ fake news ] ikorera muri Uganda ni bamese kamwe

Editorial 08 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru