Emmanuel Hategeka wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, yongerewe ishingano ahabwa no kuba Umuyobozi Mukuru wungirije akazabifatanya n’umwanya yari asanganywe.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Mutarama 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakoze impinduka mu buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere.
Mu myanya y’Ubutegetsi, abantu umunani bahawe inshingano nshya. Emmanuel Hategeka yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa.
Yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa kuva yagera muri RDB muri Gashyantare 2017. Mbere yaho yakoze mu Biro by’Umukuru w’Igihugu nk’Umuhuzabikorwa w’imishinga y’Umuhora wa Ruguru mu gihe cy’amezi atanu (Ukwakira 2016- Gashyantare 2017).
Yahageze avuye ku mwanya w’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucurizi n’Inganda.
Mu bandi bahawe imyanya muri iki kigo harimo Rusera Elodie wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe kongerera abakozi ubushobozi; Sayinzoga Diane agirwa Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibyanya byahariwe inganda no gutanga ubufasha ku byoherezwa mu mahanga.
Sayinzoga yari asanzwe ari Umukozi muri RDB aho yari umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.
Nsabimana Emmanuel wari usanzwe ari Umuyobozi w’agashami gashinzwe imitangire myiza ya serivisi n’ikurizwa ry’amabwiriza agenga ubukerarugendo yagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ikurikizwa ry’amabwiriza agenga ubukerarugendo.
Rusatira Desire yagizwe Umuyobozi w’Ishami rifasha abashoye imari, Ngoboka François agirwa Umuyobozi w’ishami rishinzwe ihangwa ry’imirimo ikenewe mu ngeri zitandukanye.
Tuyishime Paficique yagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ishoramari naho Nzabanita Viateur agirwa Umuyobozi w’ishami ryongerera abakozi ubushobozi.
Mu bagize Inama y’Ubuyobozi, Fisher Itzhak, yakomeje kuba Umuyobozi Mukuru; Kamagaju Evelyn aba Umuyobozi Wungirije; Dr Karusisi Diane aba umwe bagize Inama y’Ubuyobozi umwanya ahuriyeho na Nkulikiyinka Alice, Hitayezu Patrick, Kirungi Brian na Keza Faith.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, cyashinzwe mu 2009 gihabwa inshingano zo guhuza inzego zose za Guverinoma hagamijwe kureshya abashora imari mu Rwanda no koroshya uburyo ishoramari rikorwamo mu gihugu.