Alibaba imenyerewe mu bucuruzi bwo kuri Internet, igiye gutanga amahugurwa n’ubumenyi kuri ba rwiyemezamirimo baturuka mu bihugu birimo n’u Rwanda.
Iyi gahunda yitwa ‘Alibaba Netpreneur Training’ yateguwe n’ishuri ryubucuruzi rya Alibaba Business School.
Abazitabira aya mahugurwa bazahabwa ubumenyi bugamije gutuma bahanga udushya bifashishije ikoranabuhanga rifite ubushobozi bwo guhindura ubukungu bw’ibihugu byabo.
Ba rwiyemezamirimo baturutse mu Rwanda no muri Malaysia, bazigira ku byatumye Alibaba igera ku rwego iriho uyu munsi, ibihe bikomeye ndetse n’ibitaregenze neza byagize uruhare mu gutuma iki kigo cyiyubaka ndetse no kumva imikorere y’ibigo n’inzego zitandukanye za Alibaba Group.
ku ruhande rw’u Rwanda, Alibaba Netpreneur Training izakira ba rwiyemezamirimo batarengeje imyaka 40 b’Abanyarwanda cyangwa abakorera mu gihugu bafite ibigo by’ubucuruzi byanditswe kandi bimaze byibura imyaka ibiri bikora.
Kwiyandikisha byatangiye tariki 28 Ukuboza 2018 bizarangira ku wa 13 Mutarama 2019. Ku bisobanuro birambuye kuri aya mahirwe wakanda hano