• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Abantu 15 barimo Umunyamerika, bamaze kugwa mu gitero cya Al-Shabaab muri Kenya

Abantu 15 barimo Umunyamerika, bamaze kugwa mu gitero cya Al-Shabaab muri Kenya

Editorial 16 Jan 2019 ITOHOZA

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko abantu 15 aribo bamaze kumenyekana ko baguye mu gitero umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab wigambye ko wagabye ku nyubako ya 14 Riverside Drive iherereye muri Westlands mu Mujyi wa Nairobi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 15 Mutarama nibwo abantu bagera kuri bane bavuye mu modoka bambaye imyenda irinda amasasu bakagaba igitero kuri iyo nyubako.

Abagabye iki gitero binjiye muri hotel bihishe amasura, barenga ahari abashinzwe umutekano ku ngufu, babateramo grenade nyuma barakomeza bikwira muri restaurant yayo barasa abatanga serivisi.

Iyi nyubako yari irimo abakozi benshi, abasaga 150 nibo bagerageje guhunga abandi babura uko bavamo.

Abatanga ubutabazi babwiye Reuters ko kugeza mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu bari bamaze kugeza mu buruhukiro bw’ibitaro bya Chiromo imirambo y’abantu 15 baguye muri icyo gitero kandi ko bashobora kwiyongera.

Ibyangombwa by’abaguye muri icyo gitero bigaragaza ko harimo abanyakenya 11, Umunyamerika umwe, Umwongereza umwe n’abandi babiri badafite ibibaranga ndetse Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaze kwemeza ko umuturage wazo umwe yaguye muri icyo gitero.

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu muri Kenya, Fred Matiang’I, yavuze ko inyubako zo muri ako gace zose zicungiwe umutekano, abantu bari gusohokamo ariko ntacyo yigeze atangaza ku byerekeranya n’abakigabye.

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Uhuru Kenyatta yatangaje ko abagabye igitero kuri iyi hotel bose bishwe.

Iki gitero kibaye gikurikira ikindi gikomeye cyabaye muri Kenya mu 2013, kigabwe n’abarwanyi ba Al-Shabaab, cyibasiye inyubako ikomeye y’ubucuruzi kikagwamo abasaga 60.

Mu 2015 kandi aba barwanyi bishe abantu 148 muri Kaminuza ya Garissa mu Burasirazuba bwa Kenya.

Abarwanyi ba Al -Shabaab binjiye muri iyi hotel batera Grenade impande n’impande

Abantu benshi bari muri iyi hotel batabawe

Abari muri iyo hotel bahise bahabwa ubutabazi bw’ibanze

Inzego z’umutekano zaryamiye amajanja muri ako gace

2019-01-16
Editorial

IZINDI NKURU

Padiri Nahimana akomeje kwiba impunzi akoresheje numero za Compte

Padiri Nahimana akomeje kwiba impunzi akoresheje numero za Compte

Editorial 31 Oct 2016
Huye: Abakozi bane ba Restaurant ya Kaminuza batawe muri yombi

Huye: Abakozi bane ba Restaurant ya Kaminuza batawe muri yombi

Editorial 13 May 2017
Abacamanza muri ICC basabwe kudasesa urubanza rwa Visi Perezida wa Kenya

Abacamanza muri ICC basabwe kudasesa urubanza rwa Visi Perezida wa Kenya

Editorial 16 Jan 2016
Kisoro: Hafatiwe imbunda 11, abandi Banyarwanda 20 barirukanwa

Kisoro: Hafatiwe imbunda 11, abandi Banyarwanda 20 barirukanwa

Editorial 08 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Buri rugo, umukozi wa Leta n’abanyeshuri bashyiriweho amafaranga bagomba gutanga y’amatora.
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Buri rugo, umukozi wa Leta n’abanyeshuri bashyiriweho amafaranga bagomba gutanga y’amatora.

Editorial 12 Dec 2017
Nyuma y’amezi 3, Kapiteni wa APR FC Tuyisenge Jacques avunitse yatangaje ko  ameze neza ndetse yiteguye gufasha ikipe ye ubwo amarushanwa izaba isubukuwe 
Amakuru

Nyuma y’amezi 3, Kapiteni wa APR FC Tuyisenge Jacques avunitse yatangaje ko  ameze neza ndetse yiteguye gufasha ikipe ye ubwo amarushanwa izaba isubukuwe 

Editorial 08 Jan 2022
RNC ya Kayumba Nyamwasa ifatanyije na JMV Ndagijimana na Joseph Matata bari gutegura  imihango yo guterekera no gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura
INKURU NYAMUKURU

RNC ya Kayumba Nyamwasa ifatanyije na JMV Ndagijimana na Joseph Matata bari gutegura  imihango yo guterekera no gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura

Editorial 11 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru