• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Twagiramungu afite ihungabana [trauma]

Twagiramungu afite ihungabana [trauma]

Ubwanditsi 23 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Uyu mugabo abenshi basigaye bemeza ko afite ihungabana, mbere ya 94, yari ayoboye ishyaka MDR. Twagiramungu azwiho ko ariwe  wagonganisha bagenzi be. Hano mu Rwanda ku ruhande rwa RPF akababeshya ko ariwe gitangaza. Azwiho ibinyoma no kungonganisha abarwanashyaka b’amashyaka yabayemo. Ku batamuzi n’abandi bafite inyungu muri Politiki y’u Rwanda bamwibeshyaho, Twagiramungu ni nka Kanseri muri politiki y’imyaka myinshi mu Rwanda no hanze yarwo kuva muri za 60, akiri umunyeshuriiyo muri za Canada ndetse no mu myaka ya 90-94 igihe cy’amashyaka menshi kugeza n’ubu.

Twagiramungu Faustin aka Rukokoma aherutse gusetsa abantu avuga ko muri 2003 yatsinze amatora ya Perezida ku majwi arenga 63% Ubwo yiyamamazaga mu matora y’Umukuru w’ Igihugu mu mwaka wa 2003 yagize amajwi 3.62% gusa, ahita ava mu gihugu ajya gushinga ishyaka rye RDI-Rwanda nziza

Mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2003 nibwo Twagiramungu yiyamamarije uyu mwanya, atsindwa mu matora afite amajwi 3,62% icyo gihe yari afite imyaka 58, ubu akaba afite 74 dore ko yavutse mu mwaka w’1945 mu cyahoze ari Cyangugu.

Twagiramungu Faustin wanabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda mu gihe kigera ku mwaka umwe (1994/1995), ubu aba mu buhunzi mu gihugu cy’u Bubiligi akaba arwanya Leta y’u Rwanda ndetse ananenga iterambere Abanyarwanda benshi bashima rwagezeho nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi.

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, aherutse gutangaza  ko biteguye gukora iperereza ku magambo ya Faustin Twagiramungu uba mu buhungiro mu Bubiligi, ashobora kuba agize ibyaha byo gupfobya Jenoside. Bityo akaba yatabwa muri yombi.

Inshuro nyinshi Twagiramungu yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yandika amagambo avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe, ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri n’ibindi.

Abantu batandukanye bakunze gusaba ko amagambo y’uyu mugabo yakorwaho iperereza ku buryo abiryozwa.

Umushakashatsi ku mateka, Tom Ndahiro, abinjujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha gukora iperereza kuri Twagiramungu kuko ibitekerezo bye biganisha ku cyaha.

Yakomeje agira ati “Urwango afitiye abarokotse Jenoside n’ababarokoye, ruteye ikibazo”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko bibabaje kubona Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda agiriwe icyizere na FPR, yarahindutse umuhakanyi wa Jenoside.

Ibi Nduhungirehe yabitangaje nyuma y’ubutumwa bwa Twagiramungu buvuga ko Jenoside mu Rwanda yakozwe na FPR [mu gihe bizwi neza ko ariyo yayihagaritse] hamwe n’Ingabo zari iza FAR.

Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana, yabwiye Itangazamakuru  ko amagambo ya Twagiramungu ashobora kuganisha ku cyaha cyo gupfobya cyangwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Aho avuga ko itigeze itegurwa, akavuga ko Habyarimana na MRND batigeze bategura Jenoside, ibyo bihabanye cyane n’ibyemejwe n’inkiko mpuzamahanga n’ibikorwa bigaragara byerekana ko Jenoside yateguwe, Interahamwe zikigishwa, ingengabitekerezo yayo ikigishwa mu mashuri, kugeza aho abatutsi bishwe mu myaka myinshi kugeza no mu 1994.”

Yakomeje avuga ko Twagiramungu adashobora kwihisha inyuma y’ibyo yita ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ngo avuge ibyo ashaka.

Ati “Ntabwo ubushinjacyaha buzihanganira izo mvugo. Turabikorera isesengura, ibyo tuzasanga bifite ibyaha bifatika bishobora gutuma akurikiranwa tuzabikora rwose. Tuzakorana n’ibyo bihugu aherereyemo cyane cyane ko dusanzwe dufitanye n’imikoranire.”

“Twiteguye gukora iperereza kuri we, tugakorana n’igihugu arimo […] Niba agiye kuba uhakana Jenoside, azajya ku rutonde rw’abagomba gukurikiranwa nk’abapfobya Jenoside.”

Umushinjacyaha Mukuru yakomeje avuga ko ari inshingano z’Ubushinjacyaha gukurikirana umuntu wese uri mu murongo w’abapfobya, bagahakana Jenoside ‘kimwe n’abandi bashaka no kuba bayikora nka FDRL’.

Itegeko ryo mu 2013 rishyiraho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku magambo agoreka ukuri kuri Jenoside hagamijwe kuyobya rubanda no kwerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe.

Rikomeza rivuga ko gupfobya bigizwe n’amagambo agabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi no koroshya uburyo Jenoside yakozwemo.

Twagiramungu yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva mu 1994 yegura mu 1995, ahita yerekeza mu buhungiro mu Bubiligi.

Mu 2003 yiyamamarije umwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’umukandida wigenga gusa aza gutsindwa aho yagize amajwi 3.62% mu gihe Perezida Paul Kagame yagize 95.0 %.

 

2019-01-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Ubu koko n’ikibazo cy’ubwiherero na cyo tugombe kugitegerezaho abaterankunga? – Perezida Kagame

“Ubu koko n’ikibazo cy’ubwiherero na cyo tugombe kugitegerezaho abaterankunga? – Perezida Kagame

Ubwanditsi 26 Feb 2019
Uko Uganda yayoboye batayo idasanzwe yasubije Perezida Nkurunzi i Burundi yakorewe coup d’etat.

Uko Uganda yayoboye batayo idasanzwe yasubije Perezida Nkurunzi i Burundi yakorewe coup d’etat.

Ubwanditsi 21 Aug 2018
Uganda: CMI yarekuye Fidele Gatsinzi nyuma yo kotswa igitutu kubera yamufunze bitemewe n’amategeko

Uganda: CMI yarekuye Fidele Gatsinzi nyuma yo kotswa igitutu kubera yamufunze bitemewe n’amategeko

Ubwanditsi 22 Dec 2017
Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi

Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi

RUSHYASHYA 24 Jul 2026

3 Ibitekerezo

  1. Rebero Jeremy
    January 24, 20192:40 pm -

    Urwenya pe! Twagiramungu yavuzeko ntacyo ateze ku mwuzukuru wa Ngurube. Nonese ko yasabye ngo bihutishe ikirego, kuki batarega?

    Subiza
    • Bazibaza
      January 24, 20196:01 pm -

      Politiki ya Twagiramungu ni iyo mu Kirere. Ni icyuka gusa. Kdi ni mu gihe nta politico science yize.

      Subiza
  2. niyogihozo
    January 25, 20195:34 am -

    Umwuzukuiru wa Ngurube ni nde? Ndi Twagiramangu nava mu bya Poilitiki akisazira atuje, akina n’abuzukuru ndakeka yaba afite n’abuzukuruza

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Peter yasobanuye byinshi ku isenyuka rya P Square
Mu Mahanga

Peter yasobanuye byinshi ku isenyuka rya P Square

Ubwanditsi 27 Oct 2017
Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball
Amakuru

Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball

Ubwanditsi 16 Jun 2025
RDC: Gen.Wilson Irategeka wa FLN ruramugera amajanja
INKURU NYAMUKURU

RDC: Gen.Wilson Irategeka wa FLN ruramugera amajanja

Ubwanditsi 18 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru