Perezida Paul Kagame yashyikirijwe inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango yateranye kuri uyu wa Gatanu, i Arusha muri Tanzania.
Ni inshingano Perezida Kagame ahawe mbere y’iminsi mike ngo asoze inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.
Nyuma yo guhabwa izi nshingano, Perezida Kagame yagize ati “Mbashimiye icyizere mungiriye mukampa izi nshingano. Ndabizeza ubushake muri izi nshingano nk’umuyobozi w’inama ya EAC.”
Yanashimiye Perezida Yoweri Museveni wa Uganda asimbuye kuri uyu mwanya, kubera uburyo yayoboye uyu muryango mu myaka ibiri ishize.
Yakomeje agira ati “Ni ishema kuba umuyobozi w’inama yacu muri uyu mwaka uri imbere. Niteguye gufatanya n’abayobozi bagenzi banjye mu gufasha abaturage ba Afurika y’Iburasirazuba.”
Yavuze ko iyi nama y’abakuru b’ibihugu ibaye mu gihe uyu muryango wegereza isabukuru y’imyaka 20 ishize wongeye kwiyubaka, avuga ko hari byinshi byo kwishimira ariko ni n’igihe cyo gutekereza ku gisobanuro n’akamaro k’uyu muryango.
Yakomeje agira ati “Ni umwanya wo gukemura inzitizi zose zaba zihari nta guca ku ruhande, kugira ngo twese hamwe tubashe kugana imbere.”
Yavuze ko Afurika iri kugenda yishyira hamwe, kandi imiryango y’uturere ari ingenzi mu mu rugendo rwo kwishyira hamwe nk’umugabane.
Yakomeje avuga ko Afurika y’Iburasirazuba idakwiye kwemera gusigara inyuma mu gihe yari imaze gutera intambwe, bityo ko biri mu maboko y’abayituye gutuma uyu muryango utanga umusaruro uko bikwiye.
Yakomeje agira ati “Nta kintu gikwiye kudusubiza inyuma mu bikorwa twiyemeje mu nyungu dusangiye, birimo ubucuruzi, ibikorwa remezo, inganda n’umutekano. Nk’abayobozi b’umuryango, dukwiye kwicara tugashyira hamwe kandi tugakorera mu bumwe, tugaharanira inyungu n’imibereho myiza by’abatuye aka karere.”
Perezida Kagame yavuze ko ibi bihugu bizapimira intambwe byateye ku buryo urujya n’uruza ruzaba rwarorohejwe haba ku bantu, ibicuruzwa n’imari, kandi ko bishoboka igihe abayobozi bahurije hamwe imbaraga.
Ingingo ya 12 y’amasezerano ashyiraho Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba iteganya ko Ubuyobozi bw’uyu muryango bumara igihe cy’umwaka umwe kandi bugahererekanywa hagati y’ibihugu biwugize.
Iyi nama yabanje kwimurwa ubugira kabiri, ku wa 30 Ukwakira no ku wa 27 Ukuboza 2018. Ubwa mbere byatewe n’uko u Burundi butayitabiriye. Kuri iyi nshuro bwahagarariwe na Visi Perezida wa Mbere, Gaston Sindimwo.
Nyuma yo guhabwa ubuyobozi bwa EAC, ubu u Rwanda nirwo ruyoboye inama y’abakuru b’ibihugu, ni narwo ruyoboye Inteko Ishinga amategeko y’uyu muryango iyobowe na Martin Ngoga rukayobora n’Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba, ruyobowe n’Umucamanza Dr. Emmanuel Ugirashebuja.
Btwenge
AGAHINDA KANYISHE PEE
NGO UMUBYEYI UKWANGA
AKURAGA. IBYAMUNANIYE
H.E KOKO NDAVUGA KAGAME
KUBA AYOBOYE AFRIKA YOSE YOSE
UMWAKA. AGAHEMBWA KUYOBORA
E A C IBIHUGU BIYANU. BIMWANGA
UBWO SUGUSUBIRA INYUMA?
NYUMA YUMWAKA AZAYOBORA HEHE? NYAMARA. MUSHIKIWABO
WAYOBORAGA UBUBANYI NAMAHANGA. UBU ARAYOBORA
AMAHANGA. AHUBWO. BAGURANE
ESE BURIYA AVUYE MURI E A C
NYUMA YUMWAKA. AGASANGA
MUSHIKIWABO YICAYE MUNTEBEYE
BYAGENDA BITE?
JYE. BYAMBABAJE RWOSE
ISI NTIGIRA. INYITURANO
Sunday
Azayoborande se? Museveni ko yanasigaye hejuru doreko anariwe usigaje uburenganzira bwinshi? Bamubeshe iyo ni baringa bamuhaye.
Emmy
Mbere yo kuyobora ibyo byose numuyobozi w’IGIHUGU CYACU KANDI DUKUNDA CYANE PREMIEREMENT RWANDA IBISIGAYE NINYONGERA.NDUMVA NTA KIBAZO GIHARI RWOSE PE!!!