Ntaho Ntaberi Cheka wari Umuyobozi w’umutwe wa Mai-Mai Nduma Defence of Congo (NDC) wishyikirije Monusco muri Nyakanga 2017, kuri uyu wa Kane ushize, ku itariki 30 Mutarama, yatangarije urukiko rwa gisirikare rwa Goma ko yakiriye inkunga ya bamwe mu bagize guverinoma ya Congo yo gushyigikira uyu mutwe we ndetse anavuga ko bamwe muri aba banafashaga umutwe wa FDLR bagamije gusahura amabuye y’agaciro mu gihe abandi bashyigikiraga umutwe we wa NDC.
Muri ubu buhamya bwe, Cheka n’abunganizi be bashakaga kwikuraho icyaha cyo gushing umutwe ugamije guhungabanya umutekano ashinjwa.
Muri ubu buhamya bwe nk’uko tubikesha urubuga politico.cd, Cheka yahamije ko umutwe yari ayoboye wakoranaga na bamwe mu bagize guverinoma, yemeza ko buri gihe iyo bigaruriraga ibiturage byagenzurwaga n’umutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda, FDLR, yahitaga ahamagara igisirikare cya Congo, FARDC, ngo abe ari cyo kihagenzura.
Cheka yakomeje abwira urukiko ariko kko hari abandi bantu muri guverinoma atavuze amazina, bashyigikiraga FDLR bagamije gusahura amabuye y’agaciro, mu gihe ngo abandi bashyigikiraga umutwe wa NDC.
Yemeje ko yahawe na Guverinoma ya Congo amadolari 20,000 ndetse n’inka nk’ishimwe ryo kurwanya inyeshyamba za FDLR.
Uyu muyobozi wa Mai-Mai Cheka kandi yanahishuye ko yakiriye intumwa nyinshi zirimo izo mu Nama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL) ahitwa Pinga hari ibirindiro bye bikuru.
Ni mbere yo kwemeza ko umutwe we utari uugamije guhungabanya umutekano w’igihugu ahubwo wari uugamije kwirwanaho no kurinda abaturage.
Uyu mugabo ubusanzwe witwa Ntabo Ntaberi Cheka ariko ngo nta kimenyetso na kimwe yagaragaje gishyigikira ibyo yemereje mu rukiko nk’uko iyi nkuru isoza ivuga.