Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakoranye inama na ba Ofisiye barenga 1000 bo mu Ngabo z’u Rwanda, yabereye mu Ishuri rya Gisirikare riherereye i Gako mu Karere ka Bugesera.
Ibiro by’Umukuru w’igihugu ntibyahise bitangaza ingingo zibanzweho muri iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatatu.
Mu Ukuboza umwaka ushize nabwo Perezida Kagame yahaye ikiganiro abasirikare ubwo yari mu Kigo cy’Imyitozo i Gabiro, nyuma yo gusoza imyitozo Ingabo zigize Diviziyo ya gatatu ikorera mu Burengerazuba bw’u Rwanda zari zimazemo amezi atatu.
Icyo gihe yabibukije ko bitewe n’aho igihe kigeze, ubutwari n’ubwitange bitagihagije ahubwo bagomba guhora bongera ubumenyi buganisha ku kunoza umwuga wabo.
Yavuze ko bijyanye n’urwego Ingabo z’u Rwanda zigezeho, abarwifuriza ibibi barushywa n’ubusa.
Ati “Nk’ibi mujya mwumva hirya no hino, bizarangirira mu byifuzo gusa. Bakavuga ngo u Rwanda uwaduha ngo rugende gutya… ajye agenda araguze, asenge, akore ibyo ashatse akomeze yifurize u Rwanda nabi, ariko umunsi hagize uwibeshya akatwishoraho, ntabwo azasubira aho yaturutse! Ntabwo byakunda. Tuzamugumana hano yaba muzima, yaba atari muzima, niko byagenda.”
“Icyiza mu mico yacu nanone, nta mpamvu, nta bushake, ntabwo dushotorana, ntabwo Ingabo zacu zibereyeho gushotora. Ndetse n’abadututse, n’abatwanduranyijeho, iyo bitaragira umurongo birenga, turabihorera. Ariko nibwira ko hari aho ibintu byagera cyane cyane iyo byagusanze iwawe, ntabwo wabyihorera. Ibizadusanga hano rero ntabwo tuzabyihorera.”
Yavuze ko umwuga w’igisirikare usaba guhora bitegura, ariko imyiteguro ya mbere ari abantu kuko ibikoresho byo ushobora kubishaka ahandi, ariko “abantu n’imico yabo n’imikorere, ntabwo ubigura.”
Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru ba RDF, Gen. Patrick Nyamvuma , Maj Gen Albert Murasira na Gen. James Kabarebe
Ntareyakanwa
Muduhe n’andi mafoto dii twirebere umusaza uko yaberewe