• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yatangaje ko mu cyumweru gitaha inoti nshya ya 500 Frw n’iya 1000 Frw zizatangira gukoreshwa

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yatangaje ko mu cyumweru gitaha inoti nshya ya 500 Frw n’iya 1000 Frw zizatangira gukoreshwa

Ubwanditsi 07 Feb 2019 UBUKUNGU

Inama y’abaminisitiri yo ku wa 28 Mutarama 2019 ni yo yemeje Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya ya 1000 Frw n’Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya ya 500 Frw.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, kuri uyu Kane, yabwiye itangazamakuru ko ikigo cyo mu Budage kitwa G+D (Giesecke+Devrient), ari cyo cyatsindiye isoko ryo gukora inoti nshya za 500Frw na 1000 Frw.

Yavuze ko igisigaye ari uko iteka rya Perezida wa Repubulika risohoka inoti nshya za 500 Frw n’iza 1000 Frw zigatangira gukoreshwa.

Ati “Twizeye ko mu cyumweru gitaha izi noti zombi tuzazisohora. Mu cyumweru gitaha tuzazikwirakwiza hose mu mabanki n’ahandi kugira ngo abantu babone n’ibindi byagiye bihindukamo nk’aho ibiranga umutekano wazo twarushijeho kubikaza”.

Rwangombwa avuga ko inoti ya 500Frw yari ubururu bwenda gusa n’iya 1000 ndetse yasazaga vuba. Yahinduwe n’ishusho yayo irahinduka.

Ati “Twagiye gukoresha iyindi kuko izo twari dufite zari zimaze gusaza tumaze kuzimara tugenda tuzikuramo. Byari ngombwa ko dukora izindi, ariko kubera ikibazo cyari gihari biba ngombwa ko duhindura inoti uko iteye n’uko isa”.

Inoti nshya ya 500 ubu ni ikigina kidatose cyane, hariho abana bakoresha mudasobwa nk’uko iyari isanzwe bimeze ariko bavuye kuri bane basanzweho, ubu hariho batatu.

Inyuma ahari inka ubu hariho ikiraro kimenyerewe muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kinyura hejuru y’ishyamba kizwi nka ‘Canopy walkway’, cyashyizweho mu rwego rwo kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Ku noti ya 1000 Frw nshya ho nta cyahindutse kinini uwayibona yagira ngo ni isanzwe, ariko hahinduwe akantu kamwe kashyizweho hagamijwe kurushaho kwimakaza umuco nyarwanda, aho ahari inuma y’icyatsi hashyizwe Intore, ifitemo ibara ry’icyatsi na zahabu. Intore iri iruhande rw’ahari inzu ndangamurage.

Rwangombwa avuga ko inoti zaguzwe zishobora gukoreshwa mu myaka itatu ariko ishobora kurenga. Zaguzwe miliyari 5 Frw mu gihe cy’imyaka itatu, ni ukuvuga arenga gato miliyari 1.6 Frw ku mwaka.

Ikigo cyo mu Budage kitwa G+D (Giesecke+Devrient), cyakoze izi noti, gifite icyicaro i Munich, kikaba gikora inoti, amakarita akoreshwa n’ibigo by’imari n’ikoranabuhanga ryo gucunga amafaranga.

Cyashinzwe mu 1852 na Hermann Giesecke afatanyije na Alphonse Devrient. Ni icya kabiri ku Isi mu gukora amafaranga y’inoti, cyinjiza miliyari 2.45 z’amadolari ku mwaka.Gifite abakozi 8000 n’amashami 50 ku Isi. Nicyo gikorera Banki Nkuru y’u Budage inoti z’amayero.

Src : Igihe

2019-02-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

KIGALI : Embouteillage yo mu Giporoso yavugutiwe umuti,  U Bushinwa bwatanze miliyari zisaga 38 Frw yo kwagura umuhanda Giporoso-Nyandungu-Masaka

KIGALI : Embouteillage yo mu Giporoso yavugutiwe umuti, U Bushinwa bwatanze miliyari zisaga 38 Frw yo kwagura umuhanda Giporoso-Nyandungu-Masaka

Ubwanditsi 20 Jun 2019
Perezida Kagame yavuze ku bwiyongere bw’abaturage, EAC, demokarasi n’ibindi

Perezida Kagame yavuze ku bwiyongere bw’abaturage, EAC, demokarasi n’ibindi

Ubwanditsi 11 Dec 2019
Ubujura bukoresheje ikoranabuhanga… Icyaha gishya cyo kumenya

Ubujura bukoresheje ikoranabuhanga… Icyaha gishya cyo kumenya

Ubwanditsi 14 May 2018
BNR yashyize kuri 5% inyungu fatizo banki z’ubucuruzi ziherwaho inguzanyo

BNR yashyize kuri 5% inyungu fatizo banki z’ubucuruzi ziherwaho inguzanyo

Ubwanditsi 07 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
ITOHOZA

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Ubwanditsi 24 Jun 2017
Abarwanyi batandatu ba FDLR bashyize intwaro hasi
POLITIKI

Abarwanyi batandatu ba FDLR bashyize intwaro hasi

Ubwanditsi 15 Feb 2019
U Rwanda rwatsinze mu rubanza rw’ubutaka ku Cyambu cya Mombasa
Mu Rwanda

U Rwanda rwatsinze mu rubanza rw’ubutaka ku Cyambu cya Mombasa

Ubwanditsi 13 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru