• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Uganda yashyikirije Congo bamwe mu bahoze muri M23 bari bahahungiye

Uganda yashyikirije Congo bamwe mu bahoze muri M23 bari bahahungiye

Ubwanditsi 26 Feb 2019 POLITIKI

Abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23 basaga 60 bari bari mu gihugu cya Uganda burijwe indege basubizwa iwabo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’imyaka itanu bahungiye muri iki gihugu nyuma yo gutsindwa ku rugamba n’ingabo za leta ifatanyie n’umutwe udasanzwe wa Monusco.

Biravugwa ko byibuze abahoze ari abarwanyi 57 n’abandi bantu 10 bo mu miryango yabo buririye indege ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe kuri uyu wa Kabiri, itariki 26 Gashyantare ku isaha ya saa yine.

Ambasaderi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri Uganda, Jean Pierre Massala na Ambasaderi wa Uganda muri ICGLR, Robert Masolo, nibo bayoboye iki gikorwa cyo gusezera muri Uganda abo barwanyi bahoze muri M23.

Bwana Masolo ati: “Twari tumaze igihe tubumvisha ko badashobora kuba mu buhungiro ubuziraherezo.”

Ni mu gihe ambasaderi wa Congo we yemeza ko abo barwanyi basubiye iwabo ku bushake bwabo nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga. bikaba bivugwa ko byibuze abandi bahoze ari abarwanyi ba M23 bagera kuri 200 bakiri mu nkambi ya Bihanga mu Karere ka Ibanda mu burengerazuba bwa Uganda.

Mu 2012, nibwo abarwanyi ba M23 basaga 1,000 bahungiye muri Uganda nyuma yo gutsindwa ku rugamba n’igisirikare cya Congo gifatanyije n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye.

Hari bamwe ngo basubiye iwabo mu ibanga , abandi  Uganda yagiye ibaha Kabila mu ibanga kuko bari banze kujya mu ntambara muri Sudani y’epfo gushyigikira Perezida Salva Kiir , wagiye  ku butegetsi kuva mu mwaka wa 2011

Aba bahoze ari abarwanyi ba M23 bakaba basubiye iwabo nyuma y’uko igihugu kibonye perezida mushya, Felix Tshisekedi warahiye ku itariki 24 Mutarama, akaba ari we perezida wa mbere iki gihugu cyari kibonye binyuze mu nzira ya demokarasi.

2019-02-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Museveni aragerageza gusenya Opozisiyo ariko bishobora kutazoroha

Museveni aragerageza gusenya Opozisiyo ariko bishobora kutazoroha

Ubwanditsi 04 Dec 2017
Loni yasabwe kugira icyo ikora ku mategeko arekura abahamwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Loni yasabwe kugira icyo ikora ku mategeko arekura abahamwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 14 Feb 2018
Amaso ahanzwe amatora y’u Burusiya byitezwe ko azagumisha Putin ku buyobozi

Amaso ahanzwe amatora y’u Burusiya byitezwe ko azagumisha Putin ku buyobozi

Ubwanditsi 15 Mar 2018
DR.Congo yanze ikemezo cya AU cyo ‘kuba iretse gutangaza’ ibyavuye mu matora

DR.Congo yanze ikemezo cya AU cyo ‘kuba iretse gutangaza’ ibyavuye mu matora

Ubwanditsi 18 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CHUB: Umwe mu banyeshuli bariye ibiryo bihumanye yaguye mu bitaro bigakekwa ko atitaweho bihagije n’abaganga
ITOHOZA

CHUB: Umwe mu banyeshuli bariye ibiryo bihumanye yaguye mu bitaro bigakekwa ko atitaweho bihagije n’abaganga

Ubwanditsi 15 May 2017
Ronaldo yakomerekeye mu mukino wahuje Real Madrid na Deportivo La Coruna
IMIKINO

Ronaldo yakomerekeye mu mukino wahuje Real Madrid na Deportivo La Coruna

Ubwanditsi 22 Jan 2018
Mu rwego rwo gukomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibigarasha n’interahamwe barategura guha “icyubahiro” abicanyi baguye mu ntambara yo guhagarika iyo Jenoside
Amakuru

Mu rwego rwo gukomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibigarasha n’interahamwe barategura guha “icyubahiro” abicanyi baguye mu ntambara yo guhagarika iyo Jenoside

Ubwanditsi 28 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru