kubera ibikorwa by’ubwubatsi bikomeje k’umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda mu majyaruguru, ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA) cyasohoye itangazo ko amakamyo manini akoresgha uyu mupaka agiye kujya acak’umupaka uhuriweho (OSBP) wa Kagitumba.
Iri tangazo ryasohotse nyuma gato hatangiye kugaragara ikibazo cy’amakamyo yageraga k’umupaka wa Gatuna ntabashe gukomeza Uganda.
Nkuko byashyizweho umukono mw’itangazo rya RRA, ibi byakozwe mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa byo kubaka Ibiro bya Gasutamo Bihuriweho biri gukorwa ku mupaka wa Gatuna, aho ibikamyo byose byikoreye imizigo yambukiranya umupaka wa Gatuna birimo gukoresha Umupaka wa Kagitumba cyangwa uwa Mirama Hills.
Umushinga wo kubaka umupaka wa Gatuna (Juxtaposed Gatuna one stop border post (OSBP), yakabaye yararangiye muri Werurwe 2016 hagendewe ku biri mu masezerano ya rwiyemezamirimo wa mbere watsindiye isoko ryo kuyubaka akaba yari Umushinwa.
Uyu Mushinwa yaje kwamburwa akazi hongera gutangwa isoko, ritsindirwa na Sosiyete ya NPD Contraco yo ibaca agera kuri miliyari 12 na miliyoni magana indwi (Frw 12,712,283,758). Habayeho kugereranya ikiguzi k’imirimo yari gukorwa na rwiyemezamirimo wa mbere n’igiciro cy’uwa kabiri, umupaka wa Gatanu uzuzura uhendesheje Leta asaga miliyari icyenda.
Muri uku kwezi nibwo Guverinoma ya Uganda yatangaje ko igiye gusubukura imirimo yo kubaka umupaka uhuriweho wa Gatuna ari nawo mukuru uhuza iki gihugu n’u Rwanda nyuma y’aho imaze kubona miliyoni 1,9 y’amadolari ya Amerika muri miliyoni 4 zikenewe ngo uyu mushinga uzarangire.