Umwanditsi akaba n’umushakashatsi Willis SHALITA uba mu gihugu cya Amerika , yifashishije Blogue ye rwandanvoice.com, yasomeye Rudasingwa Theogene wigize nyamujya iyo bijya, yamuvuze aramumanukura, uburyarya bwe n’ubugambanyi bwe abushyira ku karubanda . Nawe isomere… igihugu ni icyaha, gufasha umwanzi ndetse no kumworohereza.
Urubuga rwa Theogene “Redcom” Rudasingwa yarakoze ibi byaha byose, Reka mbisobanure.
Iyo hari inkuru ivuga ku URwanda mu itangazamakuru, Rudasingwa ayisamira hejuru kuko yigize nyirandabizi ku birebana n’URwanda. Ni umwanya adakwiye, uretse wenda nuko ashakishwa n’ubutabera.
Muri 2011, Rudasingwa yakatiwe n’inkiko kubera ibyaha 6 bityo akatirwa gihano cyingana n’igifungo cy’imyaka24, ariko yahunze igihugu kuva icyo gihe, aracyabundabunda, ubu, akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahitwa Washington DC. Hagize umuntu umubona, wahamagara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika U.S. NATIONAL CENTRAL BUREAU – INTERPOL : 202-616-9000.
IGIHEMBO : Inyambo.
Mu byo aregwa harimo, gutoroka igisirikare, kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kubangamira ituze muri rubanda, kubiba amacakubiri yishingikirije ubwoko ndetse no gutuka Perezida wa Repubulika.
Mu nyandiko iherutse vuba aha ku wa 6, Werurwe 2019 yari ifite umutwe ugira uti, “Ifungwa ry’umupaka wa Rwanda-Uganda kwigiza nkana kwa Kigali kugirango ishyire mu bikorwa umugambi wari uhasanzwe”bityo rero, Rudasingwa akaba atavuga ay’abana mu rugarama gusa, ahubwo anarushaho kuremereza ibyaha yari asanganywe, nta kwibaza, ndetse no kutagira inyurabwenge.
Nkuko mbizi, Rudasingwa ni umuntu udafata ku bisembuye. None se, kuki akora ibintu nk’ibi? Amaze igihe arimo kwihishahisha kuva muri 2004. Sinigeze mba mu buhunzi, ariko bambwira ko ari ubuzima bugoye cyane, cyane cyane iyo udafite icyikwijiriza amafaranga gifatika, naho kubirebana na Redcom, uba ugomba guhorana amakenga ko hari uwakugirira nabi. Uyu muhangayiko ushobora gushyira mu kaga imitekerereze yawe ndetse n’umutuzo w’ubuzima bwawe bwo mu mutwe.
Rudasingwa kandi akaba anagomba guhora acyeza umuterankunga we mu byerecyeranye n’amaramuko ariwe (Rujugiro, n’abandi), ndetse n’abashebuja bamutegeka icyo gukora. Akaba anaharanira kugirango akomeze kumvikana ko “agifite uruhare mu ruhando rwa politiki”, bityo bigatuma akomeza guhanyanyaza aharabika URwanda n’ibintu byose bikomoka mu Rwanda. Mu kureba hafi, yumva ko bene ibi bikorwa bizamugira “inzobere” ku birebana n’URwanda, ari nabyo yifashishije asaba ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bityo akabubona.
Mu mbwirwaruhame ze nyinshi cyane cyane ku batazi URwanda, n’amateka yarwo, kandi iteka akaba adahwema kuvuga ko yigeze kuba ambasaderi w’URwanda muri Amerika, ndetse no kuba yarabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka FPR, no kuba yarashinzwe Ibiro bya Perezida Kagame.
Mu yandi magambo ibi bidahari, ntacyo yaba ari cyo, kuko atanakwiye kuba yakora ibyo yize. Nubwo haba ari muri Haiti ndabarahaye.
Mu myanya yose yakozemo, Rudasingwa yararahiraga ko atazatatira inshingano yari yarashinzwe, ko azaharanira kurinda no kurengera URwanda no kutazamena amabanga.
Ibintu bigomba gukorwa n’abari mu myanya yo hejuru bose muri Guverinoma.
None se Rudasingwa akora iki mu nyandiko zavuzwe haruguru? Yica amategeko yose, ubunyangamugayo akabwiyambura agashyira,hanze ibyo avuga ko ngo Perezida Kagame yamutumaga. Ninde ukora biriya?
NABASHUMBA BAGIRA AMABANGA.
Mu bwenge bwe bucye, Rudasingwa yibaza ko ibi bituma agira agaciro mu ba Jenosideri ndetse n’abapfobya Jenoside, n’abahakana ko Jenoside itigeze ibaho.
Icyaro cyimwe cyo mu Rwanda cyirabura Joriji Banete wacyo.
Kuva muri 1994, URwanda rwakomeje gutera imbere, mu kugerageza kureba ko buri Munyarwanda yagira uburenganzira bwe hatitawe ku gace,ubwoko abarizwamo. Ariko Rudasingwa agamije kubiba bene iriya ngengabitecyerezo, yashingiweho mu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, aho avuga ko URwanda abantu bamwe ari bo bihariye buri byose mu magambo ye, atari ayanjye “Abatutsi gusa nibo ba ba ofisiye mu ngabo z’igihugu.”
Agakomeza avuga ngo, “Nkuko nzi byinshi kuri Jenerali Kagame n’amabanga y’URwanda …”
Niba ibi atari ukugambanira igihugu, noneho na Yezu ntiyigeze apfira ku Musaraba.
Rudasingwa ni umwe mu batangije Rwanda National Congress (RNC), agatsiko k’abanyakavuyo batagira icyo bajya bageraho mu buzima, abahezanguni. Batagira umurongo muri Politiki bifuza iteka gukoresha igisirikare kugirango bagere ku migambi misha yabo, batanafite n’ubushobozi bwo kuba bavana Perezida KAGAME ku buyobozi …”
Hari igitangaza? Reka da. Nta cyubahiro mu bicucu byo ku muhana ndetse n’abagambanyi. Yego, narabivuze.
Ubwo yagezaga ijambo ku bayobozi bakuru b’igihugu mu mwiherero, Perezida Kagame yagize ati, “Hari ikintu icyidashoboka – kidashobora kumbaho, kandi sinanifuza ko cyaba ku gihugu cyacut. Nta muntu, aho yaba aturutse aha ariho hose, ushobora kumfukamisha. Ntibyashoboka.”
Mvuge ibindi?
Willis SHALITA
Umurerwa Marie-Grace
Hahaha!!! Uyu mwanditsi,aramushishuye basi.
Inkotsa ngo: bayikubise inshyi mu majigo.noneho iravuga iti: AMAGAMBO ASHIZE IVUGA. Redcom wigize inkotsa,inshyanutsi kabuhariwe,ihora yiyigiza hejuru ngo azi ibibera mu Rwanda,ahuye n’uruva gusenya.Kandi muzarebere ninkuko atagira isoni,azongera avuge nkuwahanzweho. Niba agifite ubugabo muri we,azaceceke burundu kuko rwandavoice,yamupfunyikiye
Josee Uwase
Noneho Redcom amaze iminsi yicira isazi ku jisho,Aho yarafite iikiraka cyarahagaze. Ategereje andi makuru asabisha kuko yihaye kumenya ibibera mu Rwanda no mu karere. Cyakora cyo umwanditsi yamumwaje bidasubirwa ho.Azongere yihe juvuga Mwenyewe,tuzamushishura😀
Mutezintare Jean- Michel
Abiwacu muraho? Ariko mwaretse za mayibobo zikavugiriza ko u Rwanda rufite uruvugiro? Mperutse I wacu ndumirwa,mbega igihugu gisa neza weee! Redcom aravuga nkayo inkumi yagumiwe ivuga. Hambere aha,nigeze kumurabukwa na mwene Nyina bashoreranye ndaseka cyane. Mwari mwababona ariko? Basa n’abarindagiye, badafite iyo bajya. Nakwibuka ubwirasi bwabo bica bagakiza,nkavuga nti: Genda Commander- in- Chief n’umugabo,we wabahanantuye aho bari barimanitse.
Teteli
IAyi weee! Mbega ngo barandagaza Redcom we?
Azongera kuvugira he? Umwanditsi yamuhereje ibye ntacyo yasize. Kuva ubu tuzamugabaho ibitero muri media yumirwe yokabura inka
Msafiri bin Ramazani
Ndazindukira muri Interpol kare cyane,maze bamubohe yo kanyagwa. Muzi ho yahereye?
Kamikazi Edwige
Ngo Rudasingwa arisha ko yahoze mu buyobozi bukuru mu Rwanda? None se yabuteshejwe Niki?
Ubusambo,ubujura nibyo yazize. Mwibuke ko yateresheje igikumu Nyina ngo babone amafranga muri banki. Muzi umuntu wibisha Nyina w’umukecuru? N’agahomamunwa.
Nyinawamagaju Peace
Ngo kugirango Abe relevant yivuga ibigwi uko yakoranye bya hafi na Mzehe wacu. Ariko se byamubujije kuba gusku? Ararata inkovu z’imiringa,aracyarindagira.
Niho aherukira kuba umuntu,ubu asigaye yihisha abamuzi,yababina agakwepa kubera ikimwaro. Nagende abone uwiyishe ntaririrwa.
Nkusi Cesaire
Umwanditsi yibagiwe kuvuga ukuntu Redcom yagiye kwibisha amafaranga muri bank,ateza igikumu Nyina wamubyaye,asaba credit.Abantu babavuyeho we na Gahima bene Byimbwa. Ngo so ntakwanga akwita nabi
Manzi Vianney-Marie Alphonse
Nagizengo Ni Rushyashya yamuhaye urwamenyo nsanga
nundi mwanditsi umuzi pe!Iyo nyambo nzayitahana rwose kuko nzamusanga Maryland Aho yihishe muzirike muzanire Afande nti dore wa mwana w’icyomanzi nkuzaniye. Nzi impuhwe ze,ariko nzabanza mucisheho utunyafu twinshi maze mbone kumutahana😂😂.
Elliot Nkunzurwanda
Ndasobanuza.Uwigeze kurara kwa Kanziga ngo asaba imbabazi ninde? Ni Redcom cg Gahima.Aho batagirira isoni,kuzungura Ikinani Koko?Mbega amahumane?
Liberata Uwineza Duncan
Redcom aherutse kwijajara ngo aratumiza conference yo gusobanura ibya Rwanda na Uganda I Bethesda. Yabonye abantu batarenze bane nanjye ndimo. Ariko bamubajije uwamutumye cg ikigo ahagarariye arakibura.ary’iminwa. Turihirika no guseka. Iyo avuga ko ahagarariye inda ye ntibyari bihagije?
pio
eregamushatse mwakwemera no ibigoryibibahose urumva nkuyumugabose
wamushyiramushinganozigihugu ntagitobange haribeshibamezenkawe babajura bayogoje igihugu banyereje imitungo yarubanda nyamara ubavuze kuko
bagihagarikiwe ntiryarema ubwo niwamugani uvugango iguye ntayitayigera ihembe?