Hirya no hino muri za Kasho za Polisi muri Uganda, ku gice cyegereye u Rwanda, ahitwa Kisoro no mu mujyi wa Kampala, haravugwa ibyobo bijugunywamo abanyarwanda bicwa bamaze gukorerwa iyica rubozi n’inzego z’ubutasi bwa gisilikare CMI.
Ibi byatangajwe n’Abanyarwanda bakomoka mu Karere ka Nyabihu aribo Mukamurenzi Odette, Jean Bosco na Maniradukunda Jean Remmy, bari bafungiye muri kasho y’ahitwa Kisoro, nyuma yo gufatwa bashinjwa kwinjira muri icyo gihugu batabifitiye ibyangombwa.
Maniraguha yagize ati “Benshi bagiye bapfa bishwe n’inkoni, abandi bagiye bapfa bishwe n’imirimo y’agahato, abandi bagiye bapfa bishwe n’indwara batabashije kubona ubuvuzi. Hari benshi bagiye bapfa bishwe n’inkoni, abandi bishwe n’indwara […] abapfuye hari icyobo babahambamo bose bagerekeranye.”
Aho bari bafungiye bahasize abandi banyarwanda benshi badafite uko bazahava, nk’uko babitangarije Radio Rwanda.
Aba banyarwanda batatu, kuri uyu wa Gatanu w’iki cyumweru dusoza nibwo bageze ku mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera nyuma y’igihe kirekire bafungiye muri Uganda, bakorerwa iyicarubozo ndetse bagakoreshwa imirimo y’uburetwa.
Murekatete we ati “Hari n’abagore baba batwite bakabyarira aho bafungiye, abandi bakahapfira.”
Aba baturage bavuga ko ubashije kubona ruswa aha inzego zishinzwe umutekano za Uganda bamurekura agataha, abatabonye iyo ruswa bagakomeza gufungwa no gukorerwa ihohoterwa ritandukanye.
Bavuga ko bafatwa bafite ibyangombwa bakabanza kujyanwa muri kasho. Iyo bagezemo bakoreshwa imirimo ivunanye irimo guhinga, kubumba amatafari no kuyikorera, bamwe bagakorerwa iyicarubozo ribaviramo ubumuga, abandi bagapfa.
Guverinoma y’u Rwanda yasabye gusaba abaturage bayo kutajya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, kugeza igihe ibibazo bihari bizakemukira.
Uretse ibisobanuro ku banyarwanda bahohoterwa, u Rwanda rwanabisabye Uganda ku mitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya ubusugire bwarwo irimo FDLR na RNC ifashwa na Guverinoma ya Uganda mu bikorwa birimo gushaka abayoboke.
Uganda yanasabwe ibisobanuro ku kibazo cy’abanyarwanda bakora ubucuruzi umunsi ku wundi bagendeye ku bwisanzure bugenwa n’amahame y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ariko bakameneshwa muri Uganda n’ibicuruzwa byabo bigafatirwa nta mpamvu izwi.