Abanyarwanda batuye muri Canada bandikiye inzego z’ubutegetsi muri iki gihugu bamagana ibikorwa by’Umunyarwanda Charlotte Mukankusi ubarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC.
Mu ibaruwa Diaspora Nyarwanda yandikiye abaminisitiri barimo Ushinzwe ituze ry’igihugu, Ralph Goodale n’ushinzwe abinjira, impunzi n’ubwenegihugu Ahmed D. Hussein; yabamenyesheje ko itewe impungenge n’ibikorwa bya Mukankusi.
Mukankusi ashinzwe ibijyanye na dipolomasi mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, akaba aherutse muri Uganda mu biganiro na Perezida Yoweri Museveni bivugwa ko byari bigamije kunoza umugambi wo kugirira nabi u Rwanda.
Muri iki gihugu yahaherewe Pasiporo azajya yifashisha mu ngendo mu gihe uyu mutwe ukomeje ibikorwa byawo.
Mukankusi uba muri Canada yinjiye mu bijyanye na dipolomasi mu 2004 ubwo yari yungirije Kayumba Nyamwasa wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, nyuma akomezanya nawe mu mutwe wa RNC.
Mu ibaruwa yashyizweho umukono na Perezida wa Diaspora Nyarwanda muri Canada, Joachim Mutezintare, yavuze ko Umuryango Nyarwanda uba muri iki gihugu wifuza ko iki gihugu cyakwita ku bibazo bikomeje kugaragara muri Afurika y’Iburasirazuba bibangamiye imibanire hagati ya Uganda n’u Rwanda.
Bavuze ko “Mu gihe byaba bitagenzuwe neza, bishobora kugera ku rwego rubi bikaba byateza akaga mu karere kose, bikagira ingaruka ku buryo abantu babura ubuzima bikanongera ikibazo cy’impunzi.”
Aba banyarwanda babanje kwibutsa ko tariki 7 Mata uyu mwaka, Abanyarwanda bazaba bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye, aho abenshi batakaje ubuzima n’ibikorwaremezo bikangizwa, ariko kubera ubushake bw’abaturage n’imiyoborere myiza ubu rwiyubatse.
Aba banyarwanda bavuze ko bwa mbere bo aribo bashima amahoro igihugu kimaze kugeraho no gutera imbere mu buryo bw’ubukungu, ariko ko hari impungenge ko ibi byose bishobora kugwa mu muriro mu gihe amahoro muri aka karere akomeje gukomwa mu nkokora.
Bati “Tariki 18 Ukuboza 2018 Impuguke za Loni kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zatanze raporo mu Kanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, ku mitwe itandukanye yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano mu batuye Uburasirazuba bw’iki gihugu.”
Muri iyi raporo hagaragara umutwe w’iterabwoba witwa RNC uyobowe na Kayumba Nyamwasa. Iyi raporo yavuze ko RNC itanga imyitozo ya gisirikare mu nkambi zirimo iya Fizi iri muri Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
RNC ku bufatanye na FDLR yamaze gutangaza ko intego yayo ari ugutera u Rwanda, ubu ikaba ikomeje gushaka abayitera inkunga baba abo muri Afurika no mu Burengarazuba bw’Isi ndetse kugeza ubu ifite ubufasha ihabwa n’ibihugu birimo u Burundi na Uganda.
Diaspora Nyarwanda muri Canada yavuze ko kubera iyi mpamvu, Charlotte Mukankusi ubu yahawe inshingano za dipolomasi muri RNC, akaba yarahawe kandi pasiporo ya Uganda kugira ngo imufashe mu ngendo akora ahuza ibikorwa by’uyu mutwe byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Bagize ati “Twe nk’abanya-Canada bavuka mu Rwanda, dutewe impungenge ko umwe mu banyamuryango bacu arimo kujya mu bikorwa bya kinyeshyamba bishobora kubangamira indangagaciro za Canada zigamije amahoro na demokarasi, bikaba byanateza ibibazo mu banyarwanda batuye muri iki gihugu ndetse akaba ari n’ikibazo kubatuye mu Rwanda.”
Bavuze ko bafite impungege ko ibi bikorwa bibisha byo muri RNC bishobora gutuma bamwe mu rubyiruko rutuye muri Canada rujya mu mitwe y’iterabwoba yo hanze cyangwa rukaba rwashinga indi hagati yarwo.
Basabye aba baminisitiri kwita kuri iki kibazo mu buryo bwihutirwa, bagatangiza iperereza kugira ngo Charlotte Mukankusi adakomeza konona amategeko ya Canada, amabwiriza ndetse n’inshingano zitezwe kuri buri wese.