Umwe mu badepite bahagarariye Uganda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) Dennis Mukasa Mbidde arashinja igihugu cye kuba nyibarayazana w’umwuka mubi hagati ya Uganda n’u Rwanda.
Mbidde yavuze ko uburyo igihugu cye gikomeje guceceka ku bibazo u Rwanda rwagiye rugaragaza biteye inkeke.
U Rwanda rushinja Uganda gushyigikira abashaka kuruhungabanyiriza umutekano barimo umutwe RNC wa Kayumba Nyamwasa ufite ibirindiro mu mashyamba ya Congo muri Kivu y’Amajyepfo.
Rumaze kandi imyaka ibiri rugaragaza ko rubangamiwe n’uburyo abaturage barwo bafatwa, bagafungwa, bagatotezwa abandi bakirukanwa muri Uganda nta mpamvu igaragara.
Uganda inashinjwa kubangamira ubucuruzi bw’u Rwanda, aho bimwe mu bicuruzwa by’abanyarwanda byagiye bifatirwa nta mpamvu bikahangirikira.
Perezida Paul Kagame aherutse kuvuga ko yahuye inshuro zitandukanye na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ariko bikarangira Museveni avuze ko nta kibazo gihari.
Depite Mbidde mu kiganiro yagiranye na The NewTimes yavuze ko imyitwarire ya Uganda muri iki kibazo igamije gukomeza kuzambya ibintu.
Yagize ati “Mbere na mbere, birambabaza kubona Uganda ishaka gukemura iki kibazo mu buryo bwo kwigaragaza neza. Urugero ni nk’aho ibinyamakuru byacu byakanguriwe kugaragaza iki kibazo nk’icyo kwigiza nkana (k’u Rwanda) ahubwo bakagaragaza ko intandaro yacyo ari umupaka.”
Mbidde yavuze ko umupaka ntaho uhuriye n’ikibazo cy’ubucuruzi cyangwa ubukungu kiri hagati y’ibihugu byombi.
Yavuze ko imyitwarire ya Uganda yo kwanga gukemura ikibazo mu buryo bwa dipolomasi ari “ikintu tugomba kurwanya.”
Uyu mudepite wa Uganda muri EALA yavuze ko ateganya kujyana icyo kibazo mu nteko kikaganirwaho na bagenzi be.
Avuga ko azasaba ko hashyirwaho komite yihariye igomba gucukumbura icyo kibazo igatanga n’imyanzuro bitaba ibyo akegura.
Ati “Haramutse habaye impamvu nkabuzwa gutanga iyo ngingo, nzegura.”
Mbidde yavuze ko igihugu cye kuba gishyigikiye abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ari ikibazo ku mutekano n’amahoro mu karere.
Yavuze ko anateganya kwandikira ibaruwa Museveni akamusaba guhura n’abanyarwanda bari muri buroko.
Benshi mu banyarwanda Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko bafungiwa ahantu hatemewe harimo no mu bigo bya gisirikare, bafungirwa bagatotezwa.
Ubufasha bwa Uganda ku mitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda irimo na RNC buherutse kwemezwa na Perezida Museveni ubwe wiyemereye ko aherutse kwakira Mukankusi Charlotte ukuriye dipolomasi muri RNC na Rujugiro Tribert ushinjwa gufasha uwo mutwe.
Amakuru anemeza ko uwo Mukankusi yanahawe pasiporo ya Uganda nyuma y’uko iyo yari yarahawe n’u Rwanda irangirije igihe, ntiyongerwe kubera ko yari yatangiye gukorana n’umutwe Guverinoma y’u Rwanda ifata nk’uw’iterabwoba.
Iyo pasiporo ni izafasha Mukankusi gutembera hirya no hino ku isi yamamaza ibikorwa by’umutwe ahagarariye.