Umugore w’Umunyarwandakazi witwa Elisabeth Mukarugwiza w’imyaka 38, ku wa Gatatu yaguye hasi ndetse apfira ku ruhande rwa Uganda hafi y’umupaka wa Cyanika, nyuma yo kubura ubufasha bwashoboraga kuramira ubuzima bwe.
Ababonye uwo mugore agwa hasi bari ku ruhande rw’u Rwanda bashatse kumuramira ngo bamugeze kwa muganga ariko bazitirwa n’abasirikare ba Uganda bakambitse hafi aho, babangiye gukandagiza ikirenge ku butaka bwa Uganda.
Abayobozi bavuga ko uwo muturage adaturuka hafi y’umupaka nk’uko bimwe mu bitangazamakuru bya Uganda byabitangaje, bimwe bikavuga ko yari ajyanywe no guhaha muri Uganda. Umupaka wubatse mu karere ka Burera mu gihe uyu muturage avuka mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze ari naho yakoreraga ubucuruzi bwe.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye itangazamakuru ko uwo mugore yaguye yageze muri Uganda, ananyomoza ibyo kuvuga ko yari agiye muri Uganda gushaka ibiribwa kuko “nabo ntabyo ntabwo bejeje, ibihe bigezweho ni ibyo guhinga.”
Yakomeje ati “Hari ahantu mu ishyamba, hari amabuye, akubita umutwe hasi. Abasirikare b’u Rwanda ntibabashije kujya ku mufasha kuko hari ku butaka bw’ikindi gihugu. Bamujyanye ku bitaro bya Kisoro yapfuye, baza kumugarura mu Rwanda bamushyikiriza ubuyobozi bw’u Rwanda.”
Ubu umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Ruhengeri aho uri gukorerwa isuzumwa ngo hamenyekane impamvu nyakuri y’urupfu rwe, hanarebwe niba yari atwite nk’uko byagiye bitangazwa.
U Rwanda rumaze iminsi ruburiye abaturage barwo kutajya muri Uganda, nyuma y’amagana y’abagiye bagirirwa nabi, bagafungirwa ahantu hatazwi, bagakorerwa iyicarubozo abandi bakicwa.
Mu myaka ibiri ishize abanyarwanda benshi bagiye bazwa ku mupaka n’inzego z’umutekano za Uganda nyuma yo gufungwa igihe kirekire no gukorerwa iyicarubozo, nyamara ntihagire ibyaha bashinjwa imbere y’inkiko ahubwo bagasabwa ruswa ngo barekurwe.