• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Amavubi U-17 yatangiye irushanwa ryateguwe na FERWAFA anyagirwa na Cameroun

Amavubi U-17 yatangiye irushanwa ryateguwe na FERWAFA anyagirwa na Cameroun

Editorial 30 Mar 2019 IMIKINO

Ingimbi z’u Rwanda ‘Amavubi U-17’ zatangiye nabi mu irushanwa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, zinyagirwa n’iza Cameroun ibitego 3-1 mu mukino wa mbere wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu.

Iri rushanwa ryateguwe na FERWAFA mu rwego rwo gufasha ikipe y’abakiri bato kubona imikino ya gicuti mu gihe Tanzania na Cameroun zitabiriye mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Tanzania mu kwezi gutaha.

Mu mukino wabaye uyu munsi, Amavubi U-17 yabanje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nyarugabo Moïse, ku munota wa 26 w’umukino ku mupira wari uvuye muri koruneri, atsindisha umutwe.

Nyuma y’iminota 10, Cameroun yishyuye iki gitego, itsindiwe na Bere François ku munota wa 36 mu gihe Leonel Wamba yatsinze igitego cya kabiri ku ruhande rw’abashyitsi hashize iminota ibiri gusa.

Ubwo bari bavuye kuruhuka ari ibitego 2-1, hari icyizere ko Amavubi y’abakiri bato, yaherukaga gukina mu mwaka ushize, yabona igitego cyo kwishyura ariko icyizere cyaje kuyoyoka ku munota wa 65 w’umukino ubwo Mvoue Steve yatsindiraga Cameroun igitego cya gatatu kuri penaliti nyuma y’ikosa umunyezamu w’Amavubi U-17 Hakizimana Adolphe yakoreye kuri Wamba mu rubuga rw’amahina.

Iri rushanwa rizakomeza kuwa Mbere tariki ya 1 Mata 2019, Cameroun ihura na Tanzania mu gihe umukino wa nyuma uzaba ku wa Kane, Tanzania ihura n’u Rwanda.

Tanzania na Cameroun bari kwitegura CAN U-17 izabera muri Tanzania guhera tariki ya 18 kugeza ku ya 24 Mata 2018.

2019-03-30
Editorial

IZINDI NKURU

Mamadou Sy na Dauda Youssef bari bahagaritswe na APR FC, bababariwe basubizwa mu kazi

Mamadou Sy na Dauda Youssef bari bahagaritswe na APR FC, bababariwe basubizwa mu kazi

Editorial 31 Oct 2025
Abanyarwanda baba mu Bubiligi basabanye mu cyo bise ‘Rwanda Night’

Abanyarwanda baba mu Bubiligi basabanye mu cyo bise ‘Rwanda Night’

Editorial 17 Oct 2016
Bizimana Djihad ntabwo azakina umukino u Rwanda ruzakina na Uganda, Djamir Kalisa yabimburiye abakina hanze gutangira imyitozo mu Mavubi

Bizimana Djihad ntabwo azakina umukino u Rwanda ruzakina na Uganda, Djamir Kalisa yabimburiye abakina hanze gutangira imyitozo mu Mavubi

Editorial 04 Oct 2021
APR FC iri mu makipe 10 yemeje kuzakina CECAFA Kagame Cup 2021 izaba muri Kanama muri Tanzaniya

APR FC iri mu makipe 10 yemeje kuzakina CECAFA Kagame Cup 2021 izaba muri Kanama muri Tanzaniya

Editorial 23 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyamategeko Vincent Lurquin arakwiza ibihuha ko yangiwe kubonana na Rusesabagina kandi atujuje ibisabwa, kuba umubiligi ntibihagije
Amakuru

Umunyamategeko Vincent Lurquin arakwiza ibihuha ko yangiwe kubonana na Rusesabagina kandi atujuje ibisabwa, kuba umubiligi ntibihagije

Editorial 16 Oct 2020
PSD yirukanye  Professeur Ndayishimiye Eric  kubera imyitwarire idahwitse
Mu Mahanga

PSD yirukanye Professeur Ndayishimiye Eric kubera imyitwarire idahwitse

Editorial 13 Oct 2016
“Tshisekedi niwe ufite urufunguzo rwo guhagarika ubwicanyi bukorwa na FDLR bubera mu burasirazuba bwa Congo” Perezida Kagame
Amakuru

“Tshisekedi niwe ufite urufunguzo rwo guhagarika ubwicanyi bukorwa na FDLR bubera mu burasirazuba bwa Congo” Perezida Kagame

Editorial 06 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru