• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

You are at :Home»IMIKINO»Amavubi U-17 yatangiye irushanwa ryateguwe na FERWAFA anyagirwa na Cameroun

Amavubi U-17 yatangiye irushanwa ryateguwe na FERWAFA anyagirwa na Cameroun

Ubwanditsi 30 Mar 2019 IMIKINO

Ingimbi z’u Rwanda ‘Amavubi U-17’ zatangiye nabi mu irushanwa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, zinyagirwa n’iza Cameroun ibitego 3-1 mu mukino wa mbere wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu.

Iri rushanwa ryateguwe na FERWAFA mu rwego rwo gufasha ikipe y’abakiri bato kubona imikino ya gicuti mu gihe Tanzania na Cameroun zitabiriye mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Tanzania mu kwezi gutaha.

Mu mukino wabaye uyu munsi, Amavubi U-17 yabanje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nyarugabo Moïse, ku munota wa 26 w’umukino ku mupira wari uvuye muri koruneri, atsindisha umutwe.

Nyuma y’iminota 10, Cameroun yishyuye iki gitego, itsindiwe na Bere François ku munota wa 36 mu gihe Leonel Wamba yatsinze igitego cya kabiri ku ruhande rw’abashyitsi hashize iminota ibiri gusa.

Ubwo bari bavuye kuruhuka ari ibitego 2-1, hari icyizere ko Amavubi y’abakiri bato, yaherukaga gukina mu mwaka ushize, yabona igitego cyo kwishyura ariko icyizere cyaje kuyoyoka ku munota wa 65 w’umukino ubwo Mvoue Steve yatsindiraga Cameroun igitego cya gatatu kuri penaliti nyuma y’ikosa umunyezamu w’Amavubi U-17 Hakizimana Adolphe yakoreye kuri Wamba mu rubuga rw’amahina.

Iri rushanwa rizakomeza kuwa Mbere tariki ya 1 Mata 2019, Cameroun ihura na Tanzania mu gihe umukino wa nyuma uzaba ku wa Kane, Tanzania ihura n’u Rwanda.

Tanzania na Cameroun bari kwitegura CAN U-17 izabera muri Tanzania guhera tariki ya 18 kugeza ku ya 24 Mata 2018.

2019-03-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abahanzikazi Charly na Nina bakomeje kwerekana ubuhanga bwabo

Abahanzikazi Charly na Nina bakomeje kwerekana ubuhanga bwabo

Ubwanditsi 28 Jun 2016
APR FC yageze muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro 2023 isezereye Marine FC ku giteranyo cy’ibitego 6-3

APR FC yageze muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro 2023 isezereye Marine FC ku giteranyo cy’ibitego 6-3

Ubwanditsi 26 Apr 2023
The Ben mu manza n ‘uwamukoreye amashusho y’indirimbo  ye ‘ Habibi’

The Ben mu manza n ‘uwamukoreye amashusho y’indirimbo ye ‘ Habibi’

Ubwanditsi 08 Dec 2016
Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’

Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’

RUSHYASHYA 12 Mar 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RwandAir yatangije urugendo rwa mbere i Burayi ihereye mu Bwongereza
Mu Rwanda

RwandAir yatangije urugendo rwa mbere i Burayi ihereye mu Bwongereza

Ubwanditsi 26 May 2017
Kampala : Urubanza rwa Troy ukekwaho kwica Radio rwasubitswe
INKURU NYAMUKURU

Kampala : Urubanza rwa Troy ukekwaho kwica Radio rwasubitswe

Ubwanditsi 07 Feb 2018
Umuhanzi Eloi El ugiye gukorana n’inzu ifasha abahanzi ya Sony Music, akaba umuhungu wa Sibomana Joseph waruzwi muri Orchestre Irangira, arifuza kuzamura umuziki nyarwanda yifashishije Spotify
Amakuru

Umuhanzi Eloi El ugiye gukorana n’inzu ifasha abahanzi ya Sony Music, akaba umuhungu wa Sibomana Joseph waruzwi muri Orchestre Irangira, arifuza kuzamura umuziki nyarwanda yifashishije Spotify

Ubwanditsi 17 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru